Intumwa z’Imana mu Rwanda zisaga 30. Ubusanzwe kuzamurwa mu ntera ku murimo runaka biba mu buryo bubiri: Intera mpagarike n'intera ntambike. Intera mpagarike umuntu ashobora kuzamuka ku mwanya runaka bitewe n'amashuri, ubushakashatsi n'ibindi byongera ubumenyi bwe. Naho intera ntambike iba ishingiye ku burambe umuntu amaze mu murimo runaka. Mu madini n'amatorero henshi si zikoreshwa ahubwo ni intera igendera ku bushake bwa buri wese.

Kwitwa Intumwa y’Imana, Bishop, Apôtre n’ibindi ntibivugwaho rumwe kuko abenshi biha iyi myanya y’icyubahiro bagishinga amatorero.

Ku bayoboke bo nta kibazo, kuko iyo uje ubabwira ijambo ry’Imana baraza.Ikibatera agahinda, ni ukumva abantu nk’abo bageze ku rwego rwo hejuru batangiye gucikamo ibice, imiryango yabo itangiye gusenyuka ndetse bakishyira hanze ku buryo bishobora guca intege n’uwifuzaga kwakira agakiza.

Mu Rwanda hari ingero nyinshi z’abakozi b’Imana bagiye bavugwaho byinshi ndetse bikarenga urusengero bigasakara no muri rubanda. Muri abo, twatanga ingero nk’uwigeze gushinjwa ubusambanyi n’abandi basigaye bacyocyorana n’abo bashakanye ku karubanda kandi byitwa ko ari abakozi b’Imana.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yabonanaga n’Abanyamadini mu Ugushyingo 2015,yavuze ko iki kibazo kizwi kandi benshi mu bakozi b’Imana bakomeje gutanga urugero rubi.

Ati “Mbabwije ukuri, birababaje iyo ubona Abakozi b’Imana bananirwa kumvikana, bagacamo urusengero ibice bibiri. Nka Leta biratugora, tukibaza ubutumwa batanga.”

Kaboneka yatanze urugero rw’aho yigeze kujya agasanga Abapasiteri babiri mu rusengero rumwe bigisha abakirisitu, buri gice kireba ku ruhande rwacyo mu cyumba kimwe.

Yakomeje agira ati “ Hari ubwo mutwita ab’Isi, niko mutwita [aseka], ariko ukibaza ni nde utari uw’isi ko twese turuhanye ku Isi … Ariko, iyo byakomeye, ba bandi bo ku Isi ni bo muza mwirukaho ngo babakemurire ibibazo ikibabaje ni abayoboke banyu .”

Ukuzamuka mu rwego mu buzima busanzwe…,

Mu buzima tubamo bwa buri munsi no mu bikorwa bitandukanye, abantu bagenda bazamurwa mu ntera mu buryo bwihariye, bitewe n’amategeko cyangwa n’umuco haba mu nzego z’ubuyobozi, iza Gisirikare, iza Gipolisi, mu mashuri ndetse no mu matorero.

Mu burezi, ubushakashatsi bw’ikigo International Standard Classification of Education (ISCED), bugaragaza inzego z’imyigire zemewe ku isi utarenga cyangwa ngu usimbuke.

Duhereye mu Rwanda Umunyeshuri yiga imyaka itandatu ngo arangize amashuri abanza, indi myaka itandatu ngo arangize ayisumbuye,benshi bamara imyaka ine kugirango barangize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Iyo ashatse gukomeza kwiga mu cyiciro cya gatatu (Masters) amara imyaka irenga ibiri ndetse agakomeza gukora ubushakashatsi akabona impamyabumenyi ihanitse ya Kaminuza (Doctorat) aho benshi baba bafite inyandiko basohoye zemewe ku rwego mpuzamahanga.

Iyo urebeye mu nzego rwa Gisirikare ubona kuzamurwa mu ntera byaba bikomeye kurushaho kuko bisaba ibikorwa, ikinyabupfura n’ibindi bishobora gutuma kuba wava ku ipeti ryo hasi ukagera ku ipeti rihanitse byanagufata imyaka 40.

Ku yindi myanya irimo iya politiki, hari aho umuntu agenwa hashingiwe ku bushobozi [ nka Perezida akaba yashyira umuntu ku mwanya runaka] cyangwa hagakoreshwa za ntera twabonye hejuru ku izamuka ry’umuntu ku mwanya runaka.

Apôtre Joshua Masasu
Apôtre Joshua Masasu

Inyito ntaho ihuriye n’umuhamagaro –Michel Zigirinshuti

Pasitori Zigirinshuti yamamaye mu itorero rya ADEPR, kubera ibikorwa by’ivugabutumwa yarikozemo igihe kinini, ndetse yaje guhabwa inkoni y’ubushumba, nyuma y’umuhamagaro yari amaranye imyaka 35, kuva muri 1979 kugeza muri 2014.

Mu kiganiro Zigirinshuti yahaye IGIHE, yavuze ko Imana ihamagara umuntu mu gihe ifite icyo ishaka, ariko avuga ko uburemere bw’inyito, ubwinshi cyangwa ubwiza bwazo ntaho bihuriye n’umuhamagaro.

Mu myemerere ye, avuga ko umuntu akwiye kwitwa inyito bijyanye n’imirimo yakoze, n’intama aragiye. Abona bidakwiye kubaho ko umuntu yakwitwa (Intumwa) ariho agitangira Itorero.

Ati “Ikibazo njya ngira cyane ni ukumva umuntu nta gihe amaze, nta mirimo myiza azwiho, nibwo agitangira, ukumva yarenze ibyo byose akiyita ‘Apôtre’”

Avuga ko hari benshi bihutira kwitwa ‘Apôtre’, ariko muri Bibiliya harimo umwe gusa ‘Pawulo’, na we yakuye ku kuba ari we watangije umurimo w’Imana.

Pawulo ntiyicaraga ahubwo Imana yahoraga imutuma ahantu hatandukanye, akahahurira n’ibyishimo,intambara cyangwa amakuba.

Zigirinshuti avuga ko Imana ari yo ihamagara umukozi wayo .

Pasiteri Michel Zigirinshuti
Pasiteri Michel Zigirinshuti

Mu nyigisho ya Apôtre Masasu Ndagijimana Yoshuwa, yo ku wa 16 Kamena 2015 yigisha ku ‘Uguhindurwa ’, yavuze ko ari uburyo umuntu ava aho adafite akamaro, akajya aho afite akamaro.

Yatanze urugero rw’igihe yigeze kuba umuntu usuzuguritse mu murimo w’Imana no mu buzima busanzwe, ariko akaza kuvumbura ko Imana yari irimo kumutegura.

Ati “Hari ibintu uvoma kuko wemeye kubyiga, Transformation/guhinduka’, ni ugutunganywa, ni uguteganyiriza ejo hazaza. Uko ugenda ugerageza gusa n’uwo Imana ikunda, ugenda urushaho gusa nayo.”

Uko muri amwe mu matorero bikorwa

Mu kiganiro IGIHE yigeze kugirana n’intumwa y’Imana Charles Rwandamura wabaye Apôtre kuwa 14 Werurwe 2015, yavuze ko Abashumba bakureze bashobora ku kugirira icyizere bakakwimika.

Rwandamura yagize ati “Njyewe uvugana nawe nimitswe n’ababyeyi banjye bandeze, baranyigisha…Twanyuze mu nzira zo gukorana n’ababyeyi bacu , bararuhuka badusiga mu myanya yabo.”

Pasitori Zigirinshuti we yabwiye IGIHE ko ubundi iyo uhamagawe muri ADEPR udahita utumbagira, ahubwo hari ubwo uhera ku cyumba cy’amasengesho, ejo ukagirwa umuyobozi w’Umudugudu, ukazageraho ukabona inshingano zo kuba Pasitori nyuma yo gusengerwa. Ukazagera igihe ugatangira gusezeranya no gutanga ifunguro ryera, ejo ugahabwa Paruwasi ,ukazagera ubwo uhabwa inshingano zikomeye nk’ubuvugizi bw’itorero.

Gusa ngo atangazwa n’uburyo muri iki gihe umuntu uvuzwe ngo Imana yamuhamagaye ahita atangira kugambana, akarangwa n’amatiku n’ibindi bigamije gusenya aho avuye.

Utarize ‘Philosophie’ y’idini , hari aho utatunguka

Nk’uko twabitangarijwe n’Umupadiri utarashatse ko amazina ye atangazwa ngo muri Kiliziya Gatolika ntibiba byoroshye kugera ku rwego nk’Umudiyakoni, Padiri, Igisonga, Musenyeri n’ibindi.

Yavuze ko hari benshi biga ariko bitewe n’inzira itaziguye banyuramo, bakagenda babivamo aho umuntu anyura mu iseminari nto, akajya mu nkuru bityo bityo. Avuga ko hari bamwe batangira ari bato bakazarangiza amashuri bameze uruhara.

Idini ya Islam ibivugaho iki?

Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’Abayisilamu mu mujyi wa Kigali (Imam) Sheikh Moussa Sindayigaya, yatangaje ko inzego z’Idini ya Islam akenshi ziba zishingiye ku bumenyi, bwaba ubw’amashuri cyangwa ubw’imyemerere.

Yavuze ko izina ‘Imam’ risobanuye ‘umuyobozi’ ,yaba uw’Umusigiti, uw’Akarere ndetse n’uw’Umujyi. Ibyo bikaba bidashingira ku mashuri.

Gusa, kugira ngo umuntu abe ‘Sheikh’ bisaba kuba yararangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi butandukanye bw’Idini ya Islam.

Ikindi kandi ngo ntibiba byoroshye, ati “ Ntabwo ari ibintu umuntu yicara ngo yizamure, kuba Sheikh bigusaba kugira ubumenyi bufatika ku idini ya Islam.”

Leta ibona ari agahomamunwa

Izi mpungenge zanagaragajwe mu nama iheruka Leta yagiranye n’Abanyamadini, n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB, Prof Anastase Shyaka, kuwa 13 Ukuboza 2015.

Prof. Shyaka yavuze ko nabo hari aho bibayobera. Yagize ati “ Ukumva ngo umuntu uyu munsi yabaye Apôtre, bugacya ukumva yabaye Musenyeri, hari aho bigera bikaducanga.”

Gusa avuga ko hari amadini yo gushimwa ati“ “ Hari aho ureba ukabona ishusho urayibona, ukabona hari urwego ruzwi rugira umuntu Musenyeri, Padiri…,ariko hari aho bigera ukabona igifaransa kirakamye, kandi wabireba, ukabona ibyo bintu atari iby’ijuru!”

Yakomeje agira, ati “Impungenge turazifite. Ngira ngo ntawe urabifungirwa cyangwa ngo abitungirwe agatoki, ariko ni ikibazo. Niba umuntu wese azagira atya agashinga itorero, yaba agishaka icya ngombwa cy’agateganyo akaba abaye Apôtre … ni ikibazo gikomeye.”

Apôtre  Paul Gitwaza, Umuyobozi w'Itorero Zion Temple unafite abayoboke benshi
Apôtre Paul Gitwaza, Umuyobozi w'Itorero Zion Temple unafite abayoboke benshi
Apôtre Munezero Alice Mignonne uyobora Umuryango  Women Foundation Ministries
Apôtre Munezero Alice Mignonne uyobora Umuryango Women Foundation Ministries