Imyemerere Nyobokamana usanga ahanini mu bice bitandukanye bya Afurika kimwe no mu Rwanda itangirana n’Abamisiyoneri, aba ni abinjiranye n’Abakoloni batangiza amadini n’amatorero amaze kuganza mu gihugu.
Nk’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda ryatangijwe n’Umusirikare w’Umubiligi, witwaga David Elie Delhove, yari Komiseri mu Ngabo z’Ababiligi zarwanye Intambara ya Mbere y’Isi Yose.
Amateka y’iri torero atangira ku Ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga, mu 1919 ahitwa i Kirinda [ubu ni muri Karongi], nyuma y’uko Abamisiyoneri b’Abaprotestanti b’Abadage bari bamaze guhunga, kubera Intambara ya Mbere y’Isi, Delhove yahise afata za nyubako bakoreragamo azitangirizamo idini.
Ubwo Intambara y’Isi yari irangiye umutekano umaze kugaruka, Abaprotestanti basubiye mu nyubako zabo bityo Delhove yimuka i Kirinda ndetse hari bamwe mu bapasiteri yari amaze guhindura Abadiventisiti bityo ajyana na bo ahitwa i Gitwe [ubu ni muri Ruhango].
Mu 1921, Delhove yagiye i Nyanza gusaba Umwami ubutaka, umwami amuha ku gasozi kitwaga ‘Kadaturwa’, i Gitwe aho yahuriye n’Umumisiyoneri w’Umusuwisi witwaga Henri Monnier, bahita batangiza Misiyoni [Diyosezi] ya Mbere ari naho hagaragara nk’ahatangiriye iri torero mu Rwanda.
Mu 1923, nibwo Henri Monnier yagiye mu Burasirazuba ahitwa i Gahini ashaka gushyiraho ‘Misiyoni’ ya Kabiri gusa ntibyamukundiye kubera ko icyo gihe amadini atemeraga kwegerana bituma afata inzira ijya mu Majyaruguru ageze ahitwa mu Rwankeri [ubu ni muri Nyabihu], ahashinga misiyoni atyo.
Abamisiyoneri b’Abadiventisiti bakomeje kwiyongera ndetse na za Misiyoni ziraguka, haza kuza uwitwa Matters ashinga iya Gatatu i Ngoma [Mugonero] muri Karongi, hari mu 1931.
Ubwo ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda byari mu nkundura yo gushaka Ubwigenge, mu myaka ya 1960, mu madini Abanyarwanda bahabwaga ubuyobozi ariko abazungu bagasigara ari bo babagenzura.
Icyo gihe batangiye gusobanukirwa kuyobora nibwo mu 1963, uwitwaga Baraburiye Stephen n’uwitwaga Bwiruka bashinze Misiyoni i Nyamirambo ndetse n’undi mupasiteri witwaga Sembeba ashinga indi i Butare mu myaka ya 1970.

Muri rusange Itorero ry’Abadiventisiti ryamaze imyaka myinshi rifite Misiyoni eshanu zirimo izayoborwaga n’Abanyarwanda n’izari zigifitwe n’Abazungu gusa ku rwego rw’Igihugu itorero ryari iry’Umunyamerika, wakurikiwe n’undi basangiye ubwenegihugu mbere yo guhabwa Umunye-Portugal, ari na we muzungu uheruka kuriyobora.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi abari abayobozi b’iri torero bamwe barahunze abandi baricwa ariko mu 1995 nibwo Pasiteri Amoni Rugerinyange yagizwe Umunyarwanda wa mbere wayoboye Itorero ry’Abadiventisiti ku rwego rw’Igihugu.
IGIHE yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti mu Rwanda, Pasiteri Dr Byiringiro Hesron. Ni we Munyarwanda wariyoboye ku nshuro ya kabiri [icyo gihe hari mu 2005].
Avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri torero ryari rifite abayoboke ibihumbi 190 mu gihe mu 2005 bari bamaze kugera ku bihumbi 382, naho kuri ubu bageze ku bihumbi 980. Iyi mibare ni iy’abizera badafite icyo banengwa mu gihe abitwa Abadiventisiti bose mu Rwanda ari miliyoni 1.5.
Pasiteri Dr Byiringiro avuga ko mu gihe na nyuma ya Jenoside itorero ryanyuze mu bihe bitoroshye kuko itorero ryateshutse ku nshingano zaryo kandi rigasenyuka.
Ati “Nyuma ya Jenoside icyari kigamijwe cyari ukubaka ubumwe bw’itorero n’Abanyarwanda muri rusange kuko itorero ryari ryarateshutse ku nshingano zaryo. Itorero ntabwo ryakumiriye ubwo bwicanyi kuko iyo rimwe rihagarara rikavuga ko ridashobora kwica abandi bantu ubu riba rifite abayoboke batagira umubare. Aho habaye intege nke ku matorero.”
Mu rugendo rwo kwiyubaka no kubaka ubumwe bw’itorero avuga ko icyakozwe by’umwihariko ari ukubaka urukundo mu bizera no kubaka inzego z’itorero n’ibikorwa remezo birimo amashuri, insengero, ibitaro n’ibigo nderabuzima, gushaka ibitabo no gushyiraho radio [Radio Ijwi ry’Ibyiringiro] ifasha mu kugeza ubutumwa aho abantu badashobora kugera.
Imibare igaragaza ko iri torero rimaze kubaka diyosezi umunani zivuye kuri eshanu zariho mu 2005, rimaze kubaka amatorero arenga 2500, rikagira amashuri yisumbuye 23, ibitaro muri buri diyosezi n’ibindi bikorwa birimo kaminuza.
Ibibazo byari byaramunze itorero...
Kuva mu myaka ya 2000, inkuru zavugwaga mu Badiventisiri zabaga zishingiye ahanini ku bibazo birimo amacakubiri, ukutavuga rumwe hagati y’abayobozi, abapasiteri n’abasaza bafatwa nk’inararibonye mu itorero.
Nko mu 2015, muri iri torero havugwaga abakozi barimo aba-dogiteri, abapasiteri, abarimu, abari abacungamutungo n’abandi, bavugaga ko bahagaritswe ku mirimo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikozwe n’ubuyobozi bwari bwarimakaje irondakarere n’ibindi.

Ibibazo by’iri torero byaje no gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, binyuze muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu mu Mutwe w’Abadepite.
Icyo gihe Abadepite bagize Komisiyo basabye aba bakirisitu b’i Gitwe kubanza kujyana ikibazo cyabo mu rwego rushinzwe gukemura amakimbirane mu idini ryabo.
Ibi bibazo byaje gukurikirwa n’indi nkundura ya bamwe mu bayoboke b’iri torero batifuzaga ko icyicaro gikuru cyaryo kivanwa i Gitwe ngo kijyanwe i Kigali. Abavugaga ko batabishaka bashingiraga ku kuba byaba ari ugutambamira umuco wo kubungabunga amateka.
Pasiteri Dr Byiringiro avuga ko ibyo bibazo n’ibindi itorero ryabinyuzemo ariko hamwe no gusenga, kubiha umwanya n’urukundo aribyo byagaruye umwuka mwiza bituma abizera bongera kunga ubumwe.
Ati “Iyo ufite umugambi wo gukora ibyiza, byanze bikunze hagira abantu babibona. Hariho benshi bifuza gukoresha ururimi, ingufu cyangwa gutanga ibihano bakibwira ko aribyo bishobora kurangiza ibibazo. Ikibazo kirangizwa n’urukundo, kwihangana no kugiha igihe. Niryo banga twakoresheje.”
Imyemerere y’iri torero ntikunze kuvugwaho rumwe…
Amategeko n’amabwiriza birakurikizwa! Aka ya mvugo y’iwacu ngo ‘agahugu umuco akandi uwako’, niba uteganya kuba umukirisitu mu Itorero ry’Abadiventisiti menya ko hari ibyo uzasabwa kwitwararika nko kubahiriza Isabato, kwirinda icyaha n’igisa nacyo n’ibindi.
Niba uziko utazubahiriza ibivuzwe mu gika kibanziriza iki, uzafatwa nk’uwananiranye kandi igikurikiraho icyo gihe ni ‘Ukuguheza’.
Pasiteri Dr Byiringiro avuga ko amategeko y’iri torero rifite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mpuzamahanga kandi kuyubahiriza aba ari inshingano z’umwizera wese cyane ko hari inzego zegereye abakirisitu zishinzwe kubafasha mu kubibutsa ayo mategeko.
Ati “Abizera turagebera ariko burya ushobora kwegera umuntu wamushaka we ntagushake na kumwe umubyeyi abyara umwana akamunanira. Ku Itorero uwananiranye turamuheza kuko tuba twaramugoragoje. Kumwigisha, kumuha inama, kumugenderera, kumutumaho abandi bantu kugeza aho ananirana tukavuga ngo turamuheje.”
Itorero ry’Abadiventisiti ryubakiye ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo iyogezabutumwa, ubuzima bwiza bw’abakirisitu n’uburezi bujyana n’uburere.
Hari imvugo n’imyemerere ikunze kuvugwa ku Badiventisiti bamwe irimo kuba batemera gutanga ubwisungane mu kwivuza, gufata indangamuntu n’ibindi byinshi.
Nk’urugero, mu minsi yashize mu Rwanda abakoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanyije amashusho y’abantu batatu bavuga ko ari ‘Abadive’ banze kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus nko kwambara agapfukamunwa mu ntara y’Amajyepfo.
Aba bantu bagaragaye mu Karere ka Ruhango bavugaga ko badashobora no kongera kohereza abana babo ku ishuri kubera ko ‘Isi yarangiye’ kandi ibintu byo gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa ari ibya ‘Satani’.
Pasiteri Dr Byiringiro yavuze ko aba bantu batari abizera kubera ko ibyo bakoze binyuranyije n’amahame y’itorero.
Yavuze ko “Bashobora kuba barabaye Abadiventisiti ariko bakaba barahejwe mu itorero, gusa kubera ko bakomeje gufata iryo zina abantu bakabafata nk’aho ari Abadiventisiti. Burya mu itorero iyo umupasiteri yahagaze imbere akabwiriza abantu ngo abantu ntibambare agapfukamunwa, icyo gihe mwabyitirira itorero.”
Yakomeje agira ati “Aho umuntu ageza ngo umwana we ntakajye mu ishuri, byaba ari akaga! Nonese yavuga ko ari inyigisho twigishije twarashyizeho amashuri? Izo nyigisho nibwira ko zituruka mu bitekerezo bye. Ku bw’izo mpamvu uwo muntu akwiriye gusangwa akabwirwa ko ibitekerezo bye bitari ukuri yakwanga kumva agashyikirizwa ubuyobozi.”
Ku batitabira gahunda za leta nko gufata indangamuntu n’ibindi, Pasiteri Dr Byiringiro avuga ko ari ‘Abasohoke’, bafata ibitabo by’Abadiventisiti bakabihindura bagendeye ku nyungu zabo n’abo bashaka kuyobya.
Ati “Ntaho Abadiventisiti bashobora kwandika mu bitabo byabo ngo ntimugakarabe, ntimukambare agapfukamunwa cyangwa ntimukajyane abana banyu mu ishuri.”
Yakomeje agira ati “Hari abasohoke bava mu itorero runaka, iyo yamaze kuvamo akavuga ngo nta ndangamuntu njyewe nshaka, indangamuntu ni icyaha, ni ikimenyetso cy’inyamaswa, bakavuga ngo ntibazatanga mituweli, abo bose rero ni imyumvire iri hasi ariko idakwiriye kwambara itorero ry’Abadiventisiti.”
Amateka avunaguye ya Pasiteri Dr Byiringiro
Pasiteri Dr Byiringiro Rukundo Hesron yavukiye ahitwa Butembo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1948, aho Se yakoraga ari Misiyoneri mu Badiventisiti.
We na barumuna be batatu bavukiye muri icyo gihugu, ariko ababyeyi be batekereza gutaha kugira ngo abana babo bige umuco w’igihugu cyabo. Dr Byiringiro yize amashuri abanza Rwankeri [Nyabihu], akomereza ayisumbuye i Burundi, akomereza muri Congo ari naho yarangirije.
Ababyeyi be bari batuye muri Komini ya Karago bose n’abandi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa we icyo gihe yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Dr Byiringiro yabaye umwarimu ku ishuri ribanza rya Rwankeri, aza kuhava ajya kwiga ibijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza muri Zimbabwe. Yakoze mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba ashinzwe ‘Audit’ (umugenzuzi w’imari) mu matorero y’Abadiventisiti muri ibyo bihugu.
Yaje kuhava ari muri Amerika gukomeza Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza, mu bijyanye n’Icungamutungo abirangije akomeza kwiga PhD mu bijyanye na ‘Tewologiya’ ari naho yarangije mu 2003, ahita asubira mu Rwanda. Kuri ubu afite umugore n’abana babiri n’abuzukuru babiri.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!