Bombori bombori muri ADEPR: Inama y’Ubuyobozi yahagaritse icyemezo cya Karuranga, Rev Karangwa aguma mu nshingano

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Ibibazo bimaze iminsi muri ADEPR byafashe indi ntera nyuma y’uko Inama y’Ubuyobozi y’iri torero (CA), ifashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Umuvugizi waryo wungirije Rev Karangwa John, ariko nyuma y’iminsi itanu ikamusubiza mu nshingano.

Ku wa 26 Kanama 2020 nibwo CA yahagaritse mu gihe cy’amezi atatu Umuvugizi wungirije muri ADEPR, Rev Karangwa John, bitewe n’ibyaha yari akurikiranyweho mu butabera byo gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga yamenyesheje Rev Karangwa ko yahagaritswe, abinyujije mu ibaruwa.

Yagize ati “Nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu abarwa uhereye igihe umwanzuro wafatiwe ku wa 26/09/2020 nkuko byemejwe n’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR, CA.’’

Yakomeje agira ati “Mboneyeho kugusaba gushyikiriza Umunyamabanga Mukuru w’Itorero kontake n’ibyangombwa by’imodoka ifite plaque RAC 816W n’ibindi bikoresho by’akazi waba ufite bitarenze ku wa 1/10/2020 saa tatu za mu gitondo.’’

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga akimara kwandika iyi baruwa, uwandikiwe ari we Rev Karangwa kuri uyu wa Gatatu yahise yandikira Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR, Kayigamba Callixte avuga ko atarashyikirizwa umwanzuro umuhagarika mu buryo no mu nzira zemewe n’amategeko.

Rev Karangwa yabwiye Perezida wa CA ko ari rwo rwego rufite mu nshingano guhagarika umwe mu bagize biro nyobozi no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko, agashingira ko atari yo yamwandikiye.

Ati “Mbandikiye mbamenyesha ko kugeza igihe ntarabona uwo mwanzuro mu buryo no mu nzira zemewe n’amategeko ko nzakomeza inshingano zanjye kuko mbona urwego rwanyandikiye ibaruwa impagarika by’agateganyo ruvuga ko rushyira mu bikorwa icyemezo cya CA mubereye Perezida rubafitiye ububasha mu nshingano zarwo (umuvugizi) ndetse rukabikora ntaramenyeshwa icyemezo kivugwa muri iyo baruwa hashingiwe ku biteganywa na sitati ya ADEPR n’andi mategeko navuze hejuru.”

Rev Karangwa yakomeje abwira Perezida wa CA ati “Mboneyeho kandi kongera kubagaragariza akarengane nkorerwa n’umuvugizi nk’uko iyo baruwa ubwayo ibigaragaza, aho bigaragarira buri wese ko yica amategeko nkana amugenga ndetse n’ay’itorero muri rusange… bityo nkaba mbasaba kurenganurwa kuri ako karengane nkorerwa n’umuvugizi yitwaje igitinyiro cy’umwanya afite mu itorero.”

Nk’uko bigaragara mu yindi baruwa IGIHE ifitiye kopi, Perezida wa CA, Kayigamba Callixte, yitakanye Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga, ku ibaruwa ihagarika by’agateganyo Rev Karangwa.

Yavuze ko inama Rev Karuranga yashingiyeho avuga ko yafatiwemo umwanzuro uhagarika Rev Karangwa itararangira, amubwira ko akomeza inshingano ze.

Yagize ati "Byantangaje kumva umuntu avuga ko agomba gushyira mu bikorwa imyanzuro kandi iyo myanzuro itarasohoka ndetse n’inama yo ku wa 26/9/2020, ikaba izakomeza nk’uko nabikugaragarije hejuru kandi imyanzuro ikaba idashobora gushyirwa mu bikorwa inama itararangira”.

Ibaruwa ikomeza igira iti “Bityo nkaba ngusaba gukomeza inshingano zawe nk’uko bisanzwe ndetse nkukangurira kuzitabira inama izasubukura iyo ku wa 26/9/2020, nk’uko iteganyijwe ku wa 3/10/2020, saa 9:00 muri Dove Hotel”.

CA ivuga ko ibyigiwe mu nama bivugwa ko yafatiwemo icyemezo cyo guhagarika Rev Karangwa bikiri ibanga, igasaba Rev Karuranga kwerekana imyanzuro ashyira mu bikorwa avuga ko ari iya CA.

Rev Karuranga kandi yasabwe gutesha agaciro ibaruwa yandikiye Rev Karangwa imuhagarika by’agateganyo kuko yayanditse mu nzira no mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akamenyesha abantu ko amakuru yatanze atari yo.

Hashize iminsi havugwa ibibazo by’ingutu muri ADEPR birimo amakimbirane hagati ya Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi, guheza no kwirukana bamwe, gusesagura umutungo n’ibindi bishingiye ahanini ku miyoborere y’iri torero, ku buryo hari abayoboke baryo bakomeje kwibaza amaherezo yabyo n’uzabikemura.

Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, aheruka gutangaza ko ibibazo bimaze igihe bivugwa mu itorero rya ADEPR, mu gihe cya vuba bizaba byabonewe umuti.

Yagize ati “RGB mu nshingano ifite ku miryango ishingiye ku myemerere irakurikirana kandi humura umuti uzaboneka bidatinze.”

Abakurikiranira hafi ibya ADEPR bemeza ko nyuma y’amakimbirane amaze iminsi hagati ya Rev Karuranga na Rev Karangwa, ubu CA nayo yinjiye mu kibazo, bagasanga igihe kigeze ngo habe impinduka muri iri torero rifite abayoboke basaga miliyoni ebyiri.

Rev. Karangwa John yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019 ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa Bachelor’s.

Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano atigeze ahiga.

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Rev Karangwa ari umwere ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira icyo cyemezo.

Rev. Karangwa yatorewe kuba Umuvugizi wungirije wa ADEPR Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero ku wa 20 Gicurasi 2017. Ni umwanya yagezeho nyuma y’igihe yari amaze ayobora Ishami rya ADEPR muri Uganda.

  • Rev Karangwa John yandikiye Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR (CA) asaba kurenganurwa
  • CA yahise itanga igisubizo bwangu
Rev. Karangwa John wari Umuvugizi wungirije (ibumoso) yavuze ko Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem (iburyo) amurenganya yitwaje igitinyiro cy’umwanya afite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .