Iyi korali yashinzwe mu 2006 muri Centre Christus i Remera, mu Mujyi wa Kigali, itangirana n’abaririmbyi batageze kuri 20. Ubu imaze gukora imizingo itanu y’indirimbo, izisaga 60 ndetse no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’urukundo.
Nyaruhirira Alice Ladouce, umwe mu batangiranye na Chorale Christus Regnat akaba amaze imyaka 20 ayiririmbamo, yavuze ko igitekerezo cyo kuyishinga cyavutse nyuma y’amagambo padiri w’Umuyezuwiti yababwiye ubwo bari bitabiriye Igitambo cya Misa.
Ati “Ni nk’aho twitabye ijwi rya padiri w’Umuyezuwiti. Twagiye mu Misa nta muririmbyi uhari, nta wo gusoma Ijambo ry’Imana uhari, maze aratubwira ati ‘Koko abakirisitu mungana gutya, nta bantu muri babasha gukora iyo mirimo?’”
Nyuma y’iyo Misa, Nyaruhirira n’abandi bari basanzwe baziranye, by’umwihariko abo biganye mu Burundi, bahuriye hamwe baganira ku magambo ya padiri, biyemeza gutangira umurimo wo kuririmba muri Kiliziya.
Icyo gihe ntibatekerezaga ko igikorwa batangije cyazavamo korali izamara imyaka 20, ikagira abaririmbyi benshi n’indirimbo zitandukanye.
Bageze aho batekereza guhagarika umurimo wo kuririmba
Nubwo Chorale Christus Regnat yishimira intambwe imaze gutera, abayitangije bavuga ko urugendo rwayo rutaboroheye, kuko hari ibihe bikomeye banyuzemo byatumye bibaza niba bakwiye gukomeza.
Nyaruhirira yavuze ko hari ibigeragezo bahuye na byo byatumye bamwe batekereza kureka umurimo wo kuririmba, ariko ukwizera Imana kukabafasha gukomeza.
Ati “Twahuye n’ibigeragezo ariko kubera ko ari korali ya Roho Mutagatifu, aradukomeza. Ibyo bigeragezo ntabwo ndibubivuge hano, ariko byarabaye ku buryo twibazaga duti ‘Ni uku bigenda, tubihagarike?’”
Nubwo atifuje gutangaza mu buryo burambuye ibyo bigeragezo, yavuze ko byabaye isomo rikomeye mu rugendo rwabo, kuko nyuma yabyo korali yakomeje kwaguka no kwakira abandi baririmbyi.
Umuyobozi wa Chorale Christus Regnat, Semuhungu Christophe, yavuze ko mu myaka 20 ishize bageze kuri byinshi mu ivugabutumwa no mu bikorwa by’urukundo.
Ati “Imyaka 20 abantu baba bamaze mu butumwa ntabwo ari mike kuko twakozemo ibintu bitandukanye. Twagerageje gukoramo imizingo itanu y’indirimbo [Albums], indirimbo zisaga 60 ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’urukundo.”
Nyaruhirira na we yavuze ko kimwe mu bintu bimushimisha ari ukubona igikorwa batangije ari abantu bake cyarakomeje gukura, kikagera ku rwego kiriho ubu.
Ati “Ikintu cyanshimishije ni uko twayitangiye tuzi ko ari ibintu bisanzwe, noneho bikaza gukomera, korali yakomeje kunguka abandi baririmbyi.”
Biteguye kwizihiza imyaka 20 mu gitaramo ‘i Bweranganzo’
Chorale Christus Regnat iritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe, mu gitaramo cyiswe ‘i Bweranganzo’, giteganyijwe ku wa 29 Ugushyingo 2026, muri Sainte Famille Hotel.
Iki gitaramo gisanzwe gitegurwa buri myaka ibiri, ariko kuri iyi nshuro kikazaba gifite umwihariko wo kwizihiza imyaka 20 iyi korali imaze mu iyogezabutumwa.
Mu gutegura iki gitaramo, abayobozi ba Chorale Christus Regnat bahisemo guha umwanya abakunzi bayo, babasaba kugaragaza indirimbo bifuza kuzumva kuri uwo munsi.
Semuhungu yavuze ko ibyo byifuzo byagize uruhare rukomeye mu gutegura urutonde rw’indirimbo bazaririmba.
Ati “Tujya gutegura iki gitaramo, twabanje gutekereza ku bakunzi bacu, maze dushyiraho urubuga turavuga tuti ‘Abakunzi bacu nibatubwire icyo bifuza kungukira muri iki gitaramo’, baduha urutonde rw’indirimbo.”
Yasobanuye ko urutonde rw’indirimbo bazaririmba rwateguwe hashingiwe ku byifuzo byatanzwe n’abakunzi b’iyi korali.
Bafunguye amarembo ku mikoranire n’abandi bahanzi
Mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere umuziki wayo no kugeza ubutumwa ku bantu benshi, Chorale Christus Regnat yatangaje ko yiteguye gukorana n’abandi bahanzi mu mishinga itandukanye.
Semuhungu Christophe yavuze ko nubwo mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 batazafatanya n’abandi bahanzi, bitavuze ko batifuza gukorana na bo.
Yagaragaje ko ubufatanye n’abandi bahanzi buri muri gahunda z’iyi korali zo mu gihe kiri imbere.
Uretse iyogezabutumwa, Chorale Christus Regnat yabaye ihuriro ry’abantu b’ingeri zitandukanye bahuzwa n’urukundo rw’umuziki no gukorera Imana.
Uwigize Claudette, umaze umwaka umwe muri iyi korali, yavuze ko yayinjiyemo nyuma y’igihe kinini akunda indirimbo zayo.
Yasobanuye ko kuyinjiramo byamufashije kunguka inshuti nshya, zirimo abo mu kigero cye n’abamuruta, ndetse bikamufasha kurushaho gusabana n’Imana.
Kuri ubu Chorale Christus Regnat ifite abaririmbyi bagera ku 100 bitabira ibikorwa byayo, mu gihe hari n’abandi bayinyuzemo bakaza kuyivamo kubera impamvu zitandukanye, zirimo kwimuka.
Banyuze mu bigeragezo- Imyaka 20 ya Chorale Christus Regnat yitegura isabukuru
Chorale Christus Regnat igiye kwizihiza imyaka 20 imaze ishinzwe, mu gitaramo kizahurirana n’icyo isanzwe itegura buri myaka ibiri cyiswe ‘i Bweranganzo’, kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2026 muri Sainte Famille Hotel.
Ni urugendo rwatangiranye n’abaririmbyi batageze kuri 20, rwabayemo ibihe by’ibyishimo n’ibigeragezo byageze n’aho bamwe batekereza kubireka. Uyu munsi, iyi korali ifite abaririmbyi bagera ku 100, indirimbo zisaga 60 n’imizingo itanu y’indirimbo.
Mu 2006 ni bwo Chorale Christus Regnat yashinzwe muri Centre Christus i Remera, mu Mujyi wa Kigali.
Nyaruhirira Alice Ladouce, umwe mu batangiranye n’iyi korali, akaba amaze imyaka 20 ayiririmbamo, yasobanuye ko igitekerezo cyo kuyishinga cyaturutse ku magambo ya padiri w’Umuyezuwiti.
Ati “Ni nk’aho twitabiriye ijwi rya padiri w’Umuyezuwiti. Twagiye mu Misa nta muririmbyi uhari, nta wo gusoma Ijambo ry’Imana uhari , maze aratubwira ati ‘Koko abakirisitu mungana gutya, nta bantu muri babasha gukora iyo mirimo?’”
Nyaruhirira yakomeje avuga ko nyuma ya Misa bahuye n’abantu benshi bari basanzwe baziranye, by’umwihariko abo biganye mu Burundi, bemeranya ko ibyo padiri yari amaze kuvuga byari ukuri, bahita biyemeza gutangira kuririmba.
Ibyo bishimira mu rugendo rw’imyaka 20
Umuyobozi wa Chorale Christus Regnat, Semuhungu Christophe, yavuze ko iyi korali yatangiranye n’abaririmbyi batagera kuri 20, ariko ubu ikaba ifite abagera ku 100 bitabira ibikorwa byayo, hatabariwemo abayivuyemo kubera impamvu zitandukanye zirimo no kwimuka.
Yagaragaje ko muri iyi myaka 20 hari byinshi bagezeho mu ivugabutumwa binyuze mu muziki ndetse no mu bikorwa by’urukundo.
Ati “Imyaka 20 abantu baba bamaze mu butumwa ntabwo ari mike kuko twakozemo ibintu bitandukanye. Twagerageje gukoramo imizingo itanu y’indirimbo [Albums], indirimbo zisaga 60 ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’urukundo.”
Nyaruhirira Alice Ladouce we, agaruka ku cyamushimishije muri iyi myaka 20 amaze muri korali, yavuze ko atatekerezaga ko igikorwa batangije kizagera ku rwego kigezeho uyu munsi.
Ati “Ikintu cyanshimishije ni uko twayitangiye tuzi ko ari ibintu bisanzwe, noneho bikaza gukomera, korali yakomeje kunguka abandi baririmbyi.”
Banyuze mu bigeragezo, batekereza no kubireka
Nubwo Chorale Christus Regnat yishimira intambwe imaze gutera, urugendo rw’imyaka 20 ntirwabaye urw’ibyishimo gusa.
Nyaruhirira Alice Ladouce yavuze ko hari ibihe bikomeye banyuzemo, byageze n’aho bibaza niba bakwiye gukomeza ibyo bari baratangiye.
Nubwo atifuje gutangaza ubwoko bw’ibigeragezo bahuye na byo, yavuze ko ukwizera Imana ari ko kwabafashije kubitsinda.
Ati “Twahuye n’ibigeragezo ariko kubera ko ari korali ya Roho Mutagatifu, aradukomeza. Ibyo bigeragezo ntabwo ndibubivuge hano, ariko byarabaye ku buryo twibazaga duti ‘Ni uku bigenda, tubihagarike?’”
Yavuze ko Roho w’Imana yabakomeje,korali ikagenda yaguka, kuri ubu ikaba ihuriyemo abaririmbyi bo mu ngeri zitandukanye.
Bafunguye amarembo ku mikoranire n’abandi bahanzi
Mu rugendo rwo guteza imbere umuziki wabo no kugeza ubutumwa bwabo kuri benshi, Chorale Christus Regnat igaragaza ko yiteguye gukorana n’abandi bahanzi.
Semuhungu Christophe yavuze ko badashyira kure abandi bahanzi, nubwo mu gitaramo bagiye gukora batazafatanya na bo.
Yagaragaje ko gukorana n’abandi bahanzi biri muri gahunda z’iyi korali zo mu gihe kiri imbere.
Uretse ivugabutumwa, Chorale Christus Regnat yabaye n’ihuriro ry’abantu bo mu byiciro bitandukanye by’imyaka, bahuzwa n’urukundo bakunda umuziki no gukorera Imana.
Uwimana Claudette umaze umwaka umwe muri iyi korali, yavuze ko yari amaze igihe akunda indirimbo zayo, ari na byo byatumye afata icyemezo cyo kuyinjiramo.
Yagaragaje ko kuyijyamo byamufashije kunguka inshuti, atari izo mu kigero cye gusa, ahubwo n’abamuruta, ndetse bikamufasha kurushaho gusabana n’Imana.
Abakunzi ba korali bagize uruhare mu gutegura igitaramo
Mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 Chorale Christus Regnat imaze ishinzwe, abayobozi bayo bahaye umwanya wihariye ibyifuzo by’abakunzi bayo.
Semuhungu Christophe yavuze ko mbere yo gutegura urutonde rw’indirimbo bazaririmba, babanje kubaza abakunzi babo ibyo bifuza kumva muri iki gitaramo.
Ati “Tujya gutegura iki gitaramo, twabanje gutekereza ku bakunzi bacu, maze dushyiraho urubuga turavuga duti ‘Abakunzi bacu nibatubwire icyo bifuza kungukira muri iki gitaramo’, baduha urutonde rw’indirimbo.”
Yakomeje avuga ko urwo rutonde rw’indirimbo rwaturutse ku byifuzo by’abakunzi babo ari rwo bashingiyeho bategura iki gitaramo.






Ibitekerezo 0