Nkurunziza avuga ko ubundi abakozi b’Imana bafite umuhamagaro wo gusengera Abanyapolitiki no kubafasha mu mirimo yabo ariko ntibijandike mu mirimo ya Politike.

Yagize ati “ Umuhamagaro wacu ni ugusengera abayobozi. Ni ukubagira inama y’ibyo bakorera abo bayobora, ariko ntitwivange muri Politiki kuko iyo bigenze bityo biba ari ukwima ingoma igihe kitaragera.”

Akomeza kandi avuga ko iyo uhamagawe gukorera Imana uba wiyemeje kuba umugaragu ko uba utagiye kujya mu byubahiro ngo urute uwaguhamagaye.

Aha Apôtre Nkurunziza yagarutse ku bakozi b’Imana bagereranya umuhamagaro wabo n’ibyubahiro, bagatangira gushaka icyubahiro cyo mu Isi kandi ibyo binyuranije n’umuhamagaro wabo.

Kuri we, ngo ibyaha byatumye ibitangaza bigabanuka

Ibitangaza byabagaho mu bihe bya kera ngo biracyariho cyakora iruhande rwabyo hakaba ibitangaza by’imyuka mibi.

Ati “Ibitangaza biri mu buryo bubiri: hari ibitangaza by’Imana n’ibitari iby’Imana kandi ibitangaza si ikimenyetso ko Imana ikora kuko n’imyuka mibi ibaho.”

Mu mvugo yifashisha ijambo ry’Imana Nkurunziza yavuze ko ikintu cyitwa igitangaza ari uko cyarenze ibisobanuro by’ubwenge bw’abantu.

Avuga kandi ko bikiboneka ariko ku kigero gito kubera ko abantu bagomera Imana cyane.

Apôtre Nkurunziza ahamya ko nta mukozi w'Imana ukwiye gushakira icyubahiro muri Politiki
Apôtre Nkurunziza ahamya ko nta mukozi w'Imana ukwiye gushakira icyubahiro muri Politiki

Ibi abivuze mu gihe iri torero riri gutegura igiterane kizahuza abakozi b'Imana bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y'Iburasirazuba no muri Canada.

Iki giterane kizabera kuri Petit Stade i Remera tariki ya 13 Nzeli byitezweho ko kizaberamo ibitangaza by'Imana, ari naho ahera asaba abantu kunesha ibishuko ngo Imana ibasange bityo babone ubwiza bwayo.