Avugana n’ikinyamakuru the New Times dukesha iyi nkuru, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, kuri uyu wa kane yavuze ko uruzinduko rwa Papa ari ingenzi cyane ku Gihugu cya Uganda ndetse n’akarere muri rusnge.
Yagize ati “ Umubare utari mucye w’abakirisitu Gatolika, uri mu myiteguro yo kwerekeza muri Uganda, kwifatanya na bagenzi bacu kwakira Papa.”
Musenyeri Mbonyintege yatangarije New Times ko umubare uhamye uzwi w’Abakirisitu bateganya kwerekeza muri Uganda utaramenyekana kuko ababikeneye bakiyandikisha hirya no hino mu gihugu, icyakora Abasenyeri batanu bo mu Rwanda bizwi ko bazitabira uru ruzinduko.
Ni urugendo rwa mbere Papa agiriye muri Afurika. Biteganyijwe ko kuwa 25 na 27 Ugushyingo, azasura igihugu cya Kenya, mbere yuko amara iminsi ibiri muri Uganda, maze akerekeza muri Repubulika ya Centrafrica, akabona gusoza uruzinduko rwe ku wa 30 Ugushyingo, nkuko abategura uru ruzinduko i Vatican babitangaza.
Nyuma yo gusura abagize idini ya Isilamu ndetse n’abaporoso muri Uganda, Papa azagira umwanya wo kunoza ubumwe hagati ya Kiliziya Gatolika n’andi madini muri Uganda, ari na yo mpamvu nyamukuru y’uru ruzinduko.
Biteganyijwe ko Papa azasura ahashyinguye abakirisitu bishwe bahowe Imana, harimo Abaporoso 23 n’Abagatolika 22, bishwe nyuma yo kwanga kwihakana ukwizera kwabo, ku itegeko ryari ryatanzwe n’umwami Mwanga II hagati ya 1885 na 1887.
Umunsi wo kwibuka no guha icyubahiro aba bishwe bazira kwizera uteganyijwe kuwa 27 Ugushyingo.
Papa Francis, azaba abaye Papa wa Gatatu usuye Igihugu cya Uganda, nyuma ya Papa Pawulo VI muri Werurwe 1969 na Papa Yohani Pawulo II muri Werurwe 1993.
Nk’uko byemezwa n’ibitangazamakuru binyuranye, ngo mu gihe hasigaye icyumweru kimwe, ibihugu byinshi n’abatari bake bategerezanyije amatsiko uruzinduko rwa Papa. Ibi biragaragazwa ahanini n’uburyo abacuruzi babonye icyashara, mu gukora imyenda, n’indi bikoresho biriho amafoto ya Papa.





Ibitekerezo 0