‘Akadomo ka nyuma’, imwe mu ndirimbo zigize alubumu ya Gatatu ya Dominic Ashimwe yasohotse

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 27 Gashyantare 2019 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Umuramyi Dominic Ashimwe ari mu myiteguro yo gushyira hanze alubumu ye ya gatatu yise ‘Urufatiro’ ikubiyeho indirimbo zivuga ku rukundo n’imbabazi z’Imana.

Dominic Ashimwe ni umwe mu baramyi babimazemo igihe, kandi akunzwe n’abakirisitu batari bake.

Azwi mu ndirimbo nka ‘Ashimwe’, ‘Ntihinduka’, ‘Nemerewe kwinjira’ n’izindi nyinshi.

Yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Akadomo ka nyuma’ ivuga ku munsi ibyanditswe bizasohora, abakoreye Imana binjira mu ijuru bakagororerwa kubaho ubuzima buhoroho, bareba mu maso y’Imana.

Ni indirimbo yatunganyijwe na Uwizeye Simeon ukorera muri studio ya Solace Ministries. Yakozwe mu buryo bw’ako kanya ‘Live’.

Dominic Ashimwe yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ari imwe mu zizaba ziri kuri alubumu ye ya gatatu yitwa ‘Urufatiro’ izamurikirwa mu gitaramo cyiswe ‘The Proof of Heaven’ kizaba tariki 30 Kamena 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

Uyu muramyi avuga ko iyi alubumu ye ikubiyeho indirimbo zivuga ku mbaraga z’Imana n’ibitangaza ihora ikorera abana bayo buri munsi ari nayo mpamvu yayise ‘Urufatiro’.

Ati “Iyo wumva izi ndirimbo hafi ya zose, ubutumwa buzikubiyemo, bugenda bugaruka cyane ku mbaraga z’Imana n’ibitangaza byayo bihora byigaragaza kenshi mu buzima bwacu bwa buri munsi, ari na byo bidutera kuyishima uko bwije n’uko bukeye.”

Yakomeje agira ati “Uku gushima Imana kwiganza muri izi ndirimbo, nguhuza n’urukundo rwayo rwagaragariye mu gikorwa umwana wayo Yesu Kristo, yakoze yitanga ku musaraba kugira ngo duhinduke abana b’Imana bihamye. Ibi byombi ni byo byatumye alubumu nshya nyita ‘urufatiro’ kuko uru rukundo rw’Imana ni rwo rufatiro rwibanze rw’ibyo turirimba.”

Kugeza ubu imyiteguro y’iki gitaramo yaratangiye kugira ngo umunsi uzagere, ibintu byose biri ku murongo. Aha ni naho hazafatwa amashusho y’izi ndirimbo ‘kuko ari byo bizifasha kugumana ubuzima bwazo.’

Dominic Ashimwe warahiriye kutazigera yishyuza amafaranga mu gitaramo cye, yashimangiye ko no muri ‘The Proof of Heaven’ ntawe uzishyura.

Alubumu yiswe ‘Urufatiro’ iriho indirimbo 6 izimaze kujya hanze ni Azanyibuka, Ndishimye, Wambereye Imfura na Akadamo ka Nyuma nshya. Ije ikurikira izindi zirimo; Ari kumwe natwe na Umubavu.

Dominic Ashimwe yashyize hanze indirimbo yise Akadomo ka Nyuma iri kuri alubumu ye ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza