{Itorero rya ADEPR ryasuye Abakirisitu baryo 806 bagororwa muri Gereza ya Ntsinda, rivugayo ubutumwa, rinagenera abagororwa bose muri rusange inkunga irimo ibiribwa.}

Gereza ya Ntsinda iherereye mu Karere ka Rwamagana , mu ntangiriro za Werurwe 2014 yasuwe n’inzego z’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR )ku ntego y’Ivugabutumwa muri Gereza.

Nyuma yo kuganira ku ijambo ry’Imana, hahise habatizwa abagororwa 25 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo, hanabaho gusangirira hamwe igaburo ryera.

Abagororwa 48 nabo bahise baba abakirisitu ba ADEPR ibyo bita “kwakira agakiza”, bihana ibyaha byabo nk’uko Pasiteri Mpamyukuri Nehemie Ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR yabitangaje.

Yagize ati “Twagize ibihe byiza cyane muri iyi minsi ibiri kuko abagororwa bagera kuri 48 barapfukamye barihana, batura ibyaha byabo nyuma yo kumva ubutumwa bwiza. Na bo mu gihe gito bazabatizwa mu mazi menshi.”

ADEPR yanagenye abagororwa imfashanyo abagororwa bose muri rusange
Bahawe ibiryo birimo umuceri, isukari, ifu y’igikoma, n’ifu y’akawunga, imiti y’amenyo, amasabune, amavuta, n’ibindi bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu.

Muri uyu mwaka wa 2014, Itorero rya ADEPR rifite gahunda yo gusura amagereza 14 yo mu gihugu, iryo sura rishingiye ku ivugabutumwa no gufasha mu buryo bw’imibereho y’abagororwa muri gereza.