Iyi mibare yatangajwe n’Umushumba Mukuru wayo wungirije, Rev Past Rutagarama Eugène, ku wa 16 Ukwakira 2026 ubwo yasozaga icyumweru cyayo cyahariwe uburezi.

Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Ruhango cyabaye n’umwanya wo guhemba abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibyiciro byombi by’ayisumbuye, umwaka wa 2025/2026.

Ibi bihembo byahawe abanyeshuri 13 n’ibigo by’amashuri bitandatu bya ADEPR byabaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu.

Aba banyeshuri bahembwe ibirimo mudasobwa ndetse n’ibikoresho bazifashisha mu  byiciro by’amashuri bakomerejemo.

Rev Past Rutagarama yagize ati "Mu mashuri dufite nk'itorero ADEPR, hari ayo dufite yacu bwite ariko kandi hari n'ayo dufatanya na Leta. Yose hamwe ni 316, yigamo abanyeshuri 158.432, hakaba harimo abakozi 5348. Iyi mibare itwereka uburemere n'inshingano dufite mu burezi mu Rwanda."

Uyu mushumba yasabye abanyeshuri bahembwe gukomeza guha agaciro amasomo, abasaba kugira umwete mu byiciro by’uburezi bakomerejemo kugira ngo bazakomeze kuba indashyikirwa.

Ku barezi, Rev Past Rutagarama yabasabye gukurikirana uko abanyeshuri biga, bakanateza imbere ubushobozi bwabo, abakeneye ubufasha bwihariye bakitabwaho, ufite ibibazo agafashwa.

Rev Past Rutagarama yasabye ababyeyi kumenya niba abana babo biga neza, bakabatega amatwi, bakaganiriza abarezi babo kugira ngo bifatanye mu guteza imbere ubumenyi bwabo.

Uyu mushumba yagaragaje ko ikibazo cyo guta ishuri gihangayikishije, asaba inzego zitandukanye gufatanya mu kugikemura.

Ati “Kurwanya guta ishuri bisaba ko amashuri, imiryango, itorero ndetse n’inzego z’ubuyobozi bikorana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ashimira ADEPR yagiye muri uyu mujyo.

Visi Meya Rusilibana yagize ati “Burya nta muntu watera imbere adafite ubumenyi, adafite indangagaciro. Ni ibintu bigomba kujyana. N’iyo yatera imbere, adafite ibyo ngibyo, ntabwo riba iterambere rirambye, ntabwo riba iterambere ryuzuye.”

Icyumweru cyahariwe uburezi muri ADEPR cyatangiye tariki ya 11 Ukwakira 2026, kibera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abanyeshuri babaye indashyikirwa mu bigo by'amashuri bya ADEPR bahembwe ibirimo mudasobwa n'ibikoresho by'ishuri
Ibigo by'amashuri byabaye indashyikirwa muri ADEPR na byo byahembwe
Rev Past Rutagarama yatangaje ko amashuri 316 ya ADEPR yigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 158
Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu muri Ruhango, Rusilibana Jean Marie Vianney, yavuze ko iterambere riramba iyo hari ubumenyi
G.S Ruhango ADEPR ni rimwe mu mashuri y'iri torero yitwaye neza mu bizamini bya Leta