Amakuru ava muri iri torero avuga ko bitarenze mu Ugushyingo 2026, hazaba amatora azavamo abayobozi bashya baryo.

Muri Werurwe 2023, Dr. Byilingiro yavuze ko icyemezo cy’uko umuntu akomeza inshingano gishingira ku mikorere myiza no ku bushake afite.

Icyo gihe yagize ati “Ubuyobozi bunkuriye bureba ikintu kimwe. ‘Uyu muntu arakora umurimo neza? Ese uyu muntu we afite ubushake bwo gukomeza?’ Iyo ibyo byuzuye urakomeza.”

Dr. Byilingiro yavuze ko igihe cye cyo gusimburwa cyegereje, asobanura ko adakwiye gutegereza ko imbaraga ze zimushirana.

Ati “Ariko ku bwanjye, numva ko igihe cyanjye cyegereje kugira ngo negure. Imbaraga ndazifite ariko ntukwiye kuva mu kazi imbaraga zashize, ukwiye no kugira icyo wizigamira, noneho ukareka n’abandi bakayobora.”

Inyandiko y’urwego rukuru ruyoboye iri torero ku Isi iteganya ko Umuyobozi w’itorero ku rwego rw’igihugu atorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwaho indi imwe gusa.

Kuba Dr. Byiringiro amaze imyaka 21 muri ubu buyobozi byateje impaka muri bamwe mu bagize Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, kuko hari abavuga ko atagombaga kurenza imyaka 10 nk'uko iyi nyandiko ibiteganya.

Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu Rwanda ryavukiye i Gitwe mu majyepfo y’igihugu mu 1919, rikura ryerekeza mu majyaruguru y’uburengerazuba bw'igihugu.

Nyuma y’ubwigenge, iri torero ryayoborwaga n’abanyamahanga ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyarwanda wa mbere, Rugerinyange Amon, yatangiye kuriyobora, ayobora manda ebyiri.

Ubwo Rugerinyange yari avuye ku nshingano, Dr. Byilingiro wari uvuye kwiga muri Amerika yahawe ubu buyobozi mu 2001.

Dr. Byilingiro yavukiye muri Perefegitura ya Gisenyi tariki ya 15 Gashyantare 1948. Yize amashuri abanza mu Rwankeri mu Karere ka Nyabihu, akomereza ayisumbuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi.

Mu 1985, yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza ya Solusi muri Zimbabwe, mu 1993 akura iy’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Andrews muri Amerika.

Mu 1997, yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’iyobokomana, yakuye muri Kaminuza ya Andrews, ari na ho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu iyobokamana mu 2002.

Uretse kuyobora ishuri ry’Abadiventisiti rya Rwankeri, Dr. Byiringiro yanabaye umukozi ushinzwe kugenzura umutungo w’itorero muri Afurika y’Iburengerazuba, amara imyaka itanu muri iyi nshingano yakoreraga muri Ghana.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda ryakozwe mu 2022 rigaragaza ko Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ryari rifite abayoboke barenga miliyoni 1,6 icyo gihe, bangana na 12,17%. Ryari ku mwanya wa kane mu kugira abayoboke benshi, inyuma ya Kiliziya Gatolika, ADEPR na Angilikani.

Past. Dr. Byilingiro Hesron ashobora gusimburwa ku buyobozi bw'Itorero ry'Abadiventisiti mu Rwanda