Yesu arahagarara arababwira ati "Nimumuhamagare." Bahamagara impumyi barayibwira bati "Humura, haguruka araguhamagara." Na yo ita umwenda wayo, irabaduka yegera Yesu. Yesu arayibaza ati "Urashaka ko nkugirira nte?" Iyo mpumyi iramusubiza iti "Mwigisha, ndashaka guhumuka." Yesu arayibwira ati "Igendere, kwizera kwawe kuragukijije." Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira. (Mariko 10:46-52)

Yesu nagusura azabikemura kandi ntazasiga n’agasigisigi k’icyo kibazo ufite, komera. Ubu bumuga bwo kutabona Bibiliya yita Ubuhumyi ni ubumuga bubi cyane. Nta kaga nko guhuma. Ubufite ntamenya ibiriho n’ikibazo kimugeraho atamenye aho giturutse. Uyu yari yaramenye ibya Yesu w’i Nazareti nawe aramwirukankira. Kubwo umutima ushaka Yesu bizatuma nawe anyura ku nzira y’aho uri, n’abo muri kumwe babigiriremo umugisha.

Ariko wowe nudasenga, Yesu azajya ahandi bamushaka. Yesu yanejejwe n’uko iyi mpumyi yamumenye, ikanamuhamagara ati "Mwene Dawidi". Abari kumwe nawe bo ntibari bamuzi nyamara kandi Yesu yari yabanyuzeho. Ni nk’uko nawe ujya ugira ngo Yesu ntiyakubonye, ukabona bisa nk’aho atakuzi. Kenshi aba ategereje ko azagusubiza abantu bamaze guhururira ikibazo cyawe maze babonereho barebe gukora kw’Imna yacu. Ibyo ntibyabujije uyu murwayi gukomeza gusakuza n’ubwo abandi bamucecekeshaga.

Mwene data, abantu baba baraguciye intege, bakagukwĕna ngo “mbese uri umunyamasengesho ki…?” Ariko hari igihe Yesu Kristo wizeye azaseruka kandi azaza aje kugutsindishiriza nk’Umwami ukomeye. Yesu ati "nimumuhamagare. Amugezeho, Yesu ati “urashaka ngo nkugirire nte?” Niko Yesu akora, ashaka amasengesho yawe ku giti cyawe ndetse ugatunga urutoki kucyo ushaka ko agukorera nta bwoba ufite kuko hirya yuko ari Umwami ni n’umubyeyi wacu.

Niba ushaka ko Mwene Dawidi agira icyo akumarira, hari ibyo ugomba gusiga. Uyu wari ufite ubu bumuga bwo kutabona Bibiliya yise Impumyi, nawe yataye umwenda we kandi ntibyamutera ipfunwe kuko icyo yashakaga nicyo cyari icy’ingenzi kurusha umwenda we.

Mukundwa, niwakire Mwene Dawidi yiteguye kukwemera. Aya mahirwe ntahoraho, ariko nyamara Yesu arakugendereye ngo agukize icyaha runaka cyakunaniye kureka. Ni we wenyine ubishoboye.

Uwari ahumye amaze gusubiza Yesu ati "Mwigisha, ndashaka guhumuka." Ako kanya Yesu amubwira mu buryo bumworoheye kuko ari Umwami utegeka byose bikamwumvira ati "Igendere, kwizera kwawe kuragukijije." Uwo mwanya uwari uhumye arahumuka agenda atanga ubuhamya bw’inkuru nziza. Imana ishimwe!

Hari icyo wifuza kutubwira ku ijambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries.