Ijambo ry’Imana ritwereka bamwe mubabaye intwari zo kwizera mugihe cya cyera, bagiye banyura mu bikomeye twagereranya n’ubutayu, ndetse ku buryo kuri ubu dukwiye kubigiraho byinshi.

Urugero rwa Mbere ni Yobu. Uyu mugabo yari umukiranutsi yubaha Imana, ariko nawe ubutayu yabunyujijwemo. Iyo dusomye Yobu 1: 1-20 dusangamo koYobu yari akomeye, ari umukiranutsi ari n’umutunzi ukomeye ariko umunsi umwe Satani ahinyura ubukiranutsi bwe maze abwira Uwiteka ko impamvu Yobu ayubaha ari uko Imana imurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose.

Uwiteka asubiza Satani ati: “Dore ibyo Yobu atunze byose biri mu maboko yawe keretse we ubwe, we kumuramburaho ukuboko kwawe”. Imana yemerera Satani kunyaga Yobu no kumunyaga ibyo atunze byose ariko imwima ubugingo bwe. Muri ibyo byose, Yobu ntago yinubye yakomeje gushima Imana n’ubwo nta kintu na kimwe yari asigaranye, umubiri nawo ntiwari umworoheye, inshuti zari zamuvuyeho ariko ntiyareka Imana.

Dusomye muri Yobu 1: 21-22 tubona ko yavuze amagambo akomeye ati : “Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y’isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye kdi Uwiteka ni we ubintwaye, izina ry’Uwiteka rishimwe.”

Aha rero ubu buzima Yobu yanyuzemo uwavuga ko ari inzira y’ubutayu ntiyaba yibeshye, kandi kuko Imana ariyo yemeye ko abinyuramo, udafite kwizera guhamye rero ntiwabura kuyishinja kugutererana ariko Yobu aratwigisha ikintu gikomeye cyo kudahinyura ukwera kw’Imana kuko Imana atari umugome ngo iduhime ahubwo Yobu atwereka ko dukwiye kwihangana tukagirira Imana icyizere.

Bene data nta kintu na kimwe gikwiye gutuma witotombera Imana, ni ukuri ibibazo bibaho bikakugora, iyo uruhererekane rw’ingorane n’ibibazo rukwisukaho kenshi birababaza ukumva urihebye ukajya utekereza ko Imana yakwibagiwe cyamgwa itakumva, ariko rwose Imana irakumva, humura ihangane uyigumeho, ku iherezo bizaba byiza.

Akazi kabi baguhemba intica ntikize nyamara bakagukoresha cyane ndetse umukoresha wawe yirirwa akubwira nabi kandi ukorera Imana, ukibaza impamvu ibyo bintu Imana yemera ko bikubaho, humura tumbira Imana ihangane ubwo butayu izaburangiza neza.

Hari n’igihe uba ufite akazi ejo bakaba barakwirukanye, hakaba n’ubwo ubona ubucuruzi bwawe ntibukigenda, ibyo bituma witotombera Imana ariko wibuke ko Bibiliya itubwira ngo erega naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto bagahingira ubusa imyerayo n’imirima ntiyere imyaka n’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro, nta gikwiye kutubuza kwishima , tukanezererwa mu Mana y’agakiza kacu (Habakuki 3:17-18).

Saduraka, Meshaki na Bedenego bari barasobanukiwe Imana bizeye, maze baterwa ubwoba ngo barajugumywa mu itanura ariko kuri bo ntibakangwa na byo ahubwo bahamya bagira bati “Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani. Ariko kandi naho itadukiza, nyagasani umenye yuko tutari bukorere Imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.” Daniyeli 3:17-18.

Mwene data sinzi ibyo urimo kunyuramamo ubu, ariko uko byaba bimeze kose wicika intege ngo utangire kwivovotera Imana, byose biri mu kuboko kwayo kandi muri byose duhore dushima kuko ni Imana itegeka byose bikayumvira, ifite ububasha bwo guhindura byose bikaba bishya ukabona kunezerwa. Imana iguhe umugisha.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries