{Hari hashize ukwezi Ubuyobozi bw’urubuga Agakiza bwegeranya inkunga yo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania batuye mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro. Iki gikorwa cyasojwe kuri iki cyumweru tariki 8 Kamena 2014, inkunga ishyikirizwa abo yagenewe.}

Iki gikorwa cyabimburiwe n’igitaramo cy’indirimbo zaririmbwe n’Umuhanzi Alexis Dusabe na Frere Manu, kitabirwa kandi na Pasiteri Desire Habyarimana, uyobora urubuga Agakiza , Umuyobozi w’Umurenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abandi.

Pasiteri Desire yagejeje ijambo ryanditse mu gitabo cy’Abakorinto II 1:3-4 Havuga ngo “Hashimwe Imana ny’ir’ ihumure ryose iduhumuriza mu mibabaro yacu natwe tukazahumuriza abari mu makuba tubaha ihumure twahawe n’Imana”. Nyuma y’iri jambo, Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasengewe kandi barahumurizwa.

Nyuma yo kwigisha ijambo ry’ Imana, Pasiteri Desire yashyikirije inkunga yakusanyijwe abo yagenewe. Mu byatanzwe harimo umuceri, ibishyimbo, amavuta, amakara, imyambaro y’ abakuru n’abato, inkweto n’ ibindi byose hamwe bifite agaciro karengaho gato miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Ntawigenera Athanase, Umuyobozi w’Umurenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Gahanga, yashimiye abagize urubuga Agakiza ku mutima wo gutabara bagize bagafasha abo bantu.

Yavuze ko icyiza kurushaho ari uko bafashije abantu kumva ijambo ry’ Imana cyane ko umutima iyo ari muzima ibyiringiro bizamuka ibindi bikagenda bigerwaho. Yagize ati“Uwaguha ibindi byose ariko mu mutima utabohotse nta cyo wazageraho”.

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bagaragaje ko bifuza kuganirizwa kuko kuba batuye mu mashuri nta mirimo bafite bibazanira ubwigunge bukomeye.

Pasiteri Desire Habyarimana akaba yaraboneyeho gushimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo iyo nkunga ibashe kuboneka, agira ati “Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza- Abaheburayo 6:10”.