{Ni kenshi amasengesho yacu tuyasengana umubabaro n’agahinda, twibabaje cyane ariko ugasanga tumeze nk’abatera waraza. Mbese ibi biterwa niki? Ijambo ry’Imana rivuga ko isengesho ry’umunyabyaha cyangwa se utizera ari ikizira k’Uwiteka.}

Muri Bibiliya handitse ngo “Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, ukamutera kwimura Imana Ihoraho. {Abaheburayo 3: 12} Pawulo nawe akomeza yandikira ab’i Galatiya arababwira ati nk’uko Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka, mumenye y’uko ari nako abiringira kwizera aribo bana ba Aburahamu {Abagalatiya 3.6-7}.

Kwizera ni intwaro y’umukiristu imufasha gutsinda ibyo ahura nabyo mu rugendo rugana mu ijuru. Yesu abwira Marita mushiki wa Lazaro, yamuhamirije neza ko urupfu k’uwizera wese nta mbaraga rumufiteho ati “Ni njye kuzuka n’ubugingo unyizera wese n’aho yaba yarapfuye azabaho.” Yohana 11: 25

Aha Kristo Yesu yashakaga kubemeza ko ariwe wenyine ufite ububasha n’ubushobozi ku kintu cyose cyavuyemo ubuzima cyangwa ku muntu wese wavuyemo umwuka yakongera kuba muzima. Mbese ibi yabiterwaga n’iki? Nta kindi nuko Yesu yari afite kwizera gukomeye kwatumaga akora ibitangaza bidasanzwe rubanda bareba.

Si ibyo gusa kuko Kristo ubwe yemeza yuko uwagira byibura kwizera kungana n’akabuto ka Sinapi byonyine yabasha gutegeka umusozi ugakurwa aho uri. {Luka 17.6}

Aburahamu atamba Isaka ku bwo kwizera, yafashe n'urugendo atazi aho yerekeza nyuma yo kumva ijwi
Aburahamu atamba Isaka ku bwo kwizera, yafashe n'urugendo atazi aho yerekeza nyuma yo kumva ijwi

Ku bw’ubwo bubasha bwo kwizera Imana Ihoraho nibwo bwonyine bwatumye Aburahamu na Sara nubwo bari bashaje bigaragara ko kubyara bitagishobotse, babyara Isaka.

Ibi ariko nubwo byashobotse mu byukuri byaturutse kukuba Aburahamu yaragize kwizera kuri hejuru ko ibyo Malayika amubwiye yabitumwe n’Uwiteka, ku bwo kwizera gusa ko Uwiteka abishobora, ukwo kwizera nikwo kwatumye icyo Imana imubwiye gikoreka Isaka aravuka arakura kugira ngo Imana yiheshereze icyubahiro muri bo.

Abarwayi Yesu yakijije akiri ku Isi, yabikoraga rubanda bose bamuhanze amaso ariko akababazwa nuko mu mitima yabo nta kwizera na guke bafite yewe harimo na bamwe mu ntumwa ze kandi zihorana nawe.

Yakunze cyane gukoresha ijambo ngo “Genda kwizera kwawe kuragukijije” {Matayo 9.22}. Ibi biratwereka iki? Biratwereka ko gukira kwawe udakizwa n’uko bagusengeye gusa, ahubwo ukwizera ufite mu mutima wawe muri iryo sengesho uri gusengerwa niko gutuma ukira.

Bivuze ko nubwo wasengerwa n’umukozi w’Imana umaze kuzura uwari upfuye ako akanya ureba, udafite kwizera yuko ibyo agusengera bikoreka, ntibishoboka.

Hari byinshi dusenga dusaba Imana, amasengesho menshi akarishye, ibyifuzo byinshi dusengera dusaba Imana ariko kuko dusenga menshi atagira kwizera bituma adupfira ubusa ntidusubizwe rwose cyangwa se ibisubizo by’ibyo dusengera bikaza bitinze kuko twasenganye kwiheba, kwiganyira no kutizera ko ibyo dusengera bishoboka, bityo tukibagirwa yuko uwo dusaba ariwe Data wa twese uri mu ijuru ashoboye n’ibirenze ibyo dusaba.

Umuntu wizeye ibyo asengera ko bikoreka mu izina rya Yesu, uwo ntibimusaba n’amasengesho menshi y’ikirenga, ashobora no gukora ikintu gito mu mwanya muto gusa, ariko kuko agikoranye kwizera kwuzuye, haba no mu nzira agenda atiriwe afata n’umwanya wo kwiyiriza, agahita asubizwa. Ibi nta kindi kibitera ni uko Imana ireba gusa kandi ikanezezwa nuko umutima wawe ibyo usaba ubisabana kwizera guhamye muri wowe. Kuko bidashoboka ko utizera yabasha kunezeza Imana {Abaheburayo 11.6}.

Imana idufashe!

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na TRUE CALLING Ministries