Ese umudendezo ni iki?
Reka tugerageze kurebera hamwe uburyo twasubiza ibi bibazo bityo bidufashe gusobanukirwa kurushaho ariko twifashishije Ijambo ry’Imana.
“Nuko Yesu abwira abayuda bamwemeye ati “nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri, namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababātura.”
Dukurikije icyo iki cyanditswe kitubwiye, ijambo ryakoreshejwemo “kubāturwa” niryo risobanura umudendezo, cyangwe se ukubohoka ku ngoyi iyo ari yo yose.
Kubātuka rero ni ugutandukana n’ububāta ugatura mu buzima bw’umudendezo. Ariko hamwe n’ibi na none batwereka isōko nyayo y’umudendezo:
Kuguma mu ijambo ry’Imana + Kumenya ukuri = Umudendezo
Ikibazo rero twibajije ni ukumenya niba koko umuntu afite umudendezo? Hamwe nibyo dukurikije iki cyanditswe, umudendezo nyakuri ntushoboka mu gihe cyose abantu batagumye mu ijambo ry’Imana ngo bamenye ukuri hanyuma ukuri gukore umurimo wako ari wo kuzana umucyo utanga umudendezo.
Mu kuri kw’ijambo ry’Imana harimo ubuzima bw’umudendezo utangaje Imana yageneye abantu. Iyo usomye mu Abaroma 8: 21, haratubwira ngo “…yiringira yuko na byo bizabaturwa kuri ubwo bubata bwo kubora bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.”
Uyu murongo dusomye uratwereka ko ari ubushake bw’Imana ko abantu babaho mu mudendezo, ariko uwo mudendezo ukaba witwa “Umudendezo w’abana b’Imana.” Ibyo kandi nk’uko twabibonye haruguru bikaba bishoboka gusa, biciye mu kumenya ukuri kw’ijambo ry’Imana.
Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries

Ibitekerezo 0