Ufite iyo mpano y’Umwuka Wera kandi akagwa mu cyaha ntibikwiriye gukoresha iyo mpano atarasaba imbabazi mu Itorero ndetse ataranazihabwa. Ariko twibuke ko Imana ikoresha abantu bayo, nubwo atari intungane rwose.

Muri bo Imana igaragaza imbaraga zayo, ikabahishurira ibitekerezo byayo n’ubushake bwayo. Ariko niba umukiristo yongera gukora icyaha nkana, Imana ntibasha kumukoresha. Ni cyo gituma natwe twumva ubutumwa umuhanuzi Yeremiya yahaye Isiraheli ati: “Nugaruka, nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye; kandi ibishimwa nubivana mu bigawa, uzaba nk’akanwa kanjye.” {Yeremiya 15: 19}

Umukiristo wese, cyane cyane ufite impano y’Umwuka Wera, “agire umwete wo kuyoborwa n’Umwuka kuko ari bwo atazakora ibyo kamere yifuza” {Abagalatiya 5: 16}.

Biratubabaza mu gihe umukiristo wabatijwe mu Mwuka Wera akora ibyaha agasubira gukurikiza ibya kamere mbi.

Ufite impano akwiriye kwicisha bugufi. Umwibone ntafite uko yiregura imbere y’Imana kuko ubwibone ni icyaha kibi Imana yanga. Dusoma ngo: “Umuntu wese w’ubwibone bwo mu mutima ni ikizira k’Uwiteka; ni ukuri rwose ntazabura guhanwa.”{Imigani 16: 5}. “Kwibona kubanziriza kurimbuka kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.” {Imigani 16: 18}

Ibyo tumaze kubibona kenshi. Benshi bafite ibibazo uyu munsi, kera bari abakiristo bujujwe Umwuka Wera ariko boshywa n’ubwibone, basubira inyuma bagwa mu byaha.

Ab’Imana bose, cyane cyane abafite impano z’Umwuka Wera bakwiye kwicisha bugufi ubudasiba. Muri iyo nzira yo kwicisha bugufi no kwiyanga, ni ho Imana ishobora kuduha umugisha, no kudukoresha iby’ubutwari, no kubahiriza izina ryayo ryera kuri twe.

Dukwiriye kwirinda muri byose kugira ngo dushobore gukoresha impano z’Umwuka Wera muri gahunda. Abakiristo bamwe na bamwe usanga bakabya kandi bishushanya nk’ab’Umwuka cyane, bigatuma bangiza umurimo w’Imana ahantu henshi.

Abakiristo bakabya kenshi bata umurimo wabo wa buri munsi, bakishakira umugisha w’Umwuka ubaganisha ku kwifashisha uwo Mwuka Wera mu gushaka iby’indamu zabo. Bene abo bababaza Imana.

Ntibakunda inyigisho nto z’iwabo, ahubwo bashaka ibirutaho iby’ubusanzwe. Ntibagira umwete wo kujyana abanyabyaha ku gakiza, ntibamenya aya magambo ya Pawulo ati: “Umutima wanjye uhamanya nanjye mu Mwuka Wera yuko mfite agahinda kenshi n’umubabaro udatuza mu mutima wanjye. Ndetse nakwiyifuriza kuvumwa no gutandukanywa na Kristo kubwa bene wacu batarakizwa…” {Abaroma 9: 1-3}.

Ntibababazwa no kubona uko ab’isi barimbuka mu byaha byabo. Bakunda ko Itorero ryongera kugwira rikagira abayoboke benshi gusa, ariko ntibakunda “kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri bo” {Abagalatiya 4: 19}.

Niba abakiristo bakabya, ntibashobora gukoresha impano z’Umwuka Wera uko bikwiriye. Kubw’ibyo abafite impano bose bakwiriye kuba bazima mu byo kwizera {Tito 1: 13}.

Birakwiye ko niba nshuti muvandimwe ufite impano runaka y’Umwuka Wera (imwe cyangwa nyinshi) ukwiye kwigengesera muri byose kuko utwaye ikintu cy’igiciro kinini kigirira akamaro wowe ubwawe ndetse n’abandi benshi, bityo bizagufashe kuzabihererwa ingororano nziza.

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries