Dusoma uko yagenje Aburahamu amaze kwereka Uwiteka ko amukunda koko.

“Maze marayika w’Uwiteka arongera ahamagara Aburahamu ari mu ijuru, aramubwira ati ‘Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, ndirahiye yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, kandi ruzahindura amarembo y’ababisha barwo.

Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.’ Aburahamu asubira aho abagaragu be bari, barahaguruka bajyana i Berisheba, agezeyo arahatura.” – (Itangiriro 22:15-19)

Nta muntu n’umwe mu babayeho, abariho uyu munsi wa none ndetse n’abazabaho uzakora ibikorwa byiza binezeza Imana ngo bizamupfire ubusa. Ntibishoboka! Abantu bashobora kutabiha agaciro kuko nyine ari abantu, ariko Imana ireba n’iby’ahiherereye ibiha agaciro kandi ikaguha umugisha kubwabyo.

Yobu yakunze Imana afite ubutunzi na nyuma yuko bumushizeho akomeza kuyikiranukira kandi ntiyabiherereza ku Mana. Ibi bitwigisha ko no mu gihe duhuye n’ibitunaniza dukwiye kugumisha kwizera kwacu ku Mana kuko idashobora kutwirengagiza na gato.

Ibi kandi bijyana n’uko Imana yacu idashobora kwirengagiza umuntu wese ukora neza, uwo yaba ari we wese n’aho yaba abikoreye hose. “Ibi bishimangirwa n’icyanditswe kivuga ngo “Kuko muzi yuko umuntu wese iyo akoze ikintu cyiza azacyiturwa n’Umwami, naho yaba imbata cyangwa uw’umudendezo.” (Abefeso 6:8)

Aburahamu yemeye gusiga byose, ajya mu gihugu Imana yamubwiye, Imana nayo imuha umwana, nk’uko yari yamusezeranije. Nyuma Imana ishaka kumenya urukundo ayikunda, imugerageza imusaba kumutambira uwo mwana.

Nubwo byumvikana ko bisa n’ibigoye, ariko Aburahamu yumviye Imana mu gihe abanguye inkota agiye kumutamba Imana iramubuza ; imubwira ko yamaze kumenye no kubona mu mutima we ko ayubaha kuko atayimye umwana we w’ikinege.

Kumvira kwe kwanejeje Imana biyikora ku mutima, nayo yirahira kumuha umugisha; we n’abazamukomokaho bose kandi ni ko byagenze. Imana yarabikoze n’ubu iracyakomeje kubikorera natwe abariho ubu bakomoka kuri Sogokuruza Aburahamu.

Daniyeli na bagenzi be bageze i Babuloni banze kurya ibyo kurya by’I bwami kubwo gukiranuka, ibi bikora ku mutima w’Imana iranezerwa, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by’ubwenge. Imana ushobora kuyinezeza mwiherereye ntawe ukubona, ariko yo yajya kukugororera ikabikorera ku mugaragaro abantu bose bakabibona. Nibyo na byo ijya ibigenza ityo. Nuhagarara neza mu bihe bikomeye na yo izagutabara ikurinde gukorwa n’isoni.

Bibiliya iratubwira ngo “Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu, muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo. Ariko ukiranirwa aziturwa nk’uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni. (Abakolosayi 3:23)

Mu byukuri, nubwo rero hari abakora ku mutima w’Imana bitewe n’ibyiza bakoze ikanezerwa, ariko ntihabura n’abayitera agahinda ikababara. Hariho n’abandi tubona ibyabo muri Bibiliya bagiye bakiranirwa bikababaza Imana, bigatuma ihindura ibyo yari yarabavuzeho, ndetse ikabaha ibihano bituma bisubiraho.

Tugambirire kutiyandurisha ibikorwa bibi naho twageragezwa. Tujye dushakisha uko twakora neza ku buryo dukora ku mutima w’Imana, itunezererwe; izatugororera.

Ni Imana itajya yirengagiza umurimo mwiza wakoranye umutima ukunze. Waba uri mu ruhame cyangwa wiherereye, irabibona ikakugororera mu buryo butuma nawe wishimira gukomeza gukora ibinezeza Imana, kuko icyo umuntu wese akora abikuye ku mutima azacyiturwa n’Umwami Imana. Imana ibahe umugisha.

Ijambo ry'Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries.

Hari icyo ushaka kutubwira ku ijambo ry'Imana usomye, twandikire kuri Email: [email protected] / SMS & WhatsApp : +250 733 200 400