{Mbere ya byose hano turabona ibice bigera kuri bibiri ari byo: uhamagara ari we Mana hanyuma hakaba n’uhamagarwa ari we umuntu w’umunyamuhamagaro wumva ijwi ry’Imana akitaba.}

Hari uburyo bwinshi bwo guhamagarwa

Ushobora kumva ijwi riguhamagara ntubone nyiraryo, hari ikintu gishobora kukubaho mu buzima bwawe ugahita umenya ko Imana iguhamagarira gukora icyo kintu runaka, hari ubwo ushobora kubyumva binyuze mu nzozi, hari n’ubwo wumva hari umurimo runaka umeze nk’umuriro ugurumana muri wowe utawukora ukabura amahoro n’ibindi n’ibindi.

Umuntu rero ashobora kubaho ari mu byaha atari yahamagarwa ariko hari igihe runaka kizagera agahamagarwa, bivuga ngo umuntu wese ukigaragara nk’umunyabyaha, n’ubwo yaba nta cyizere cyo kuzaba umuntu muzima kimugaragaraho ntakwiriye gucirwaho iteka kuko hari ubwo igihe cyo guhamagarwa cye kiba kitaragera kuko iyo kigeze arahinduka abantu bagatangara.

Impamvu y’umuhamagaro ni iyihe?

Hari ibice bigera kuri bibiri twakwifashisha kugira ngo turusheho dusobanukirwa neza:

{Uburyo bwa mbere, ni igihe Imana ihamagara umuntu kugira ngo imurokore gusa azigire mu ijuru}

Ibi bibaho cyane rwose ushobora ku byumva ugatangara. Aha ni cya gihe umuntu Imana imuhamagara ariko nta murimo runaka azakora, ari ukugira ngo Imana irokore ubugingo bwe gusa akizwe, imukize ibyo byaha byamugize imbata abohoke ubugingo bwe bubohoke azigire mu ijuru gusa nta kindi. Bivuga ngo hano intego yatumye Imana ihamagara uyu muntu ni ukugira ngo gusa imukize irokore ubugingo bwe.

Aha niho uzasanga nk’umuntu yiyizira mu rusengero agasenga agataha none ejo n’ejobundi, nta murimo w’Imana numwe ajya akora kandi Imana imwemera rwose kuko yamuhamagaye ikeneye gusa ubugingo bwe ko bukira.

Aba bahamagawe muri ubu buryo, nta mutwaro wo gusengera abandi ushobora kubumvana, gusengera gahunda runaka mu nzu y’Imana, gusengera ibintu runaka baba biyumvamo, cyangwa se no kugira umutwaro w’abatarakizwa. Oya! Ahubwo bo umurimo wabo ni uwo guharanira gukiranuka no kwirinda muri byose kugira ngo ubugingo bwabo batangirika ubundi bakazigira mu ijuru ntacyo babajijwe kijyanye n’imirimo. Uyu muhamagaro nawo ubaho Imana ibigena uko ishaka.

{Ubundi buryo bw’umuhamagaro, ni igihe noneho Imana ihamagara umuntu imuhamagariye gukora umurimo wayo runaka.}

Uyu muntu we, cyangwa se aba bantu bahamagawe batya bo batandukanye n’aba mbere kuko aba bahamagariwe gukora imirimo runaka y’Imana ijyanye n’umuhamagaro wabo. Mu yandi magambo hari inshingano bahamagariwe gukora, bivuga ngo aba bahamagariwe gufatanya na Yesu kurokora abandi.

Aba rero mu rundi ruhande twavuga ko bashobora gutungisha benshi kuko Imana yabahamagaye niyo ibakoresha kugira ngo na bo bazane abandi kuri yo.

Aba nibo uzasanga n’ubwo nabo baharanira kurinda no kurokora ubugingo bwabo, ariko bahorana n’undi umutwaro uba utaboroheye wo gusengera itorero, gusengera igihugu, gusengera abakiri mu byaha n’ibindi nk’ibyo. Aba nibo usanga bahabwa impano nyinshi zitandukanye zo gukoresha uwo murimo runaka bahamagariwe, n’ibindi n’ibindi kandi atabikora akajya yumva nta mahoro kuko umurimo yahamagariwe ni uwo.

Uyu rero wahamagawe muri ubu buryo, afite akazi gakomeye, niwe uzasanga akenshi hari ibibazo runaka aba yikoreye nyamara mu bigaragara ukabona bitari ibye kuko nicyo yahamagariwe. Bitandukanye n’uriya wa mbere kuko we Imana yamuhamagaye gusa kugira ngo irokore ubugingo bwe asabwa kurinda icyabwanduza nta kindi. Ntiwibaze impamvu y’iyi mihamagaro inyuranye gutya kuko ni Imana ibikora uko ishaka nk’Imana.

Ibi uzabibona cyane ko hari umuntu ukizwa ariko ukabona ahorana intimba zuko hari abakiri mu byaha nyamara hari abandi ubona ntacyo bibabwiye. Ukabona mu itorero hari umuntu ubabazwa n’ibitagenda neza mu murimo w’Imana nyara ugasanga hari n’undi rwose ubona bisa n’aho bitamureba. Ngabo ba bantu babiri twabonye haruguru banyuranye rwose kubera uko bahamagawe.

Iyo rero tuvuga umunyamuhamagaro n’umuhamagaro we, kenshi na kenshi tuba tuvuga aba bantu b’uburyo bwa kabiri bahamagarirwa kurokora abandi no gutungisha benshi binyuze mu mirimo itadukanye Imana iba yabahamagariye gukora.

Muvandimwe mwene Data, ni byiza kureba neza niba icyo wahamagariwe ugikora nk’uko bikwiriye, kuko buri wese azabazwa uko yakoze umurimo Imana yamuhamagariye gukora. Ntabwo izakubaza ibyo itaguhaye, ahubwo bike cyangwa byinshi yaguhaye gukora, ibyo n’ibyo izakubaza uburyo wabikoze. Imana idushoboze.

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Iri Jambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries