Abo yatoranije kera yarabahamagaye kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.” (Abaroma 8: 29-30)
1. Iya mbere twabonye ni aho Pawulo avuga ngo abo yamenye kera. Ari byo twise “Kumenywa n’Imana”
2. Iya kabiri tubona ko, abo yamenye kera yarabatoranije ari byo twise “Gutoranywa n’Imana”
3. Hanyuma iya gatatu tubona iyo Gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo ari yo twise “Kumera nkuko Yesu Kristo ari”
4. Intamwe ikurikira ya kane niyo noneho yitwa “Guhamagarwa”
Aha ni umunsi noneho nyiri izina, umunsi uzitaba ijwi ry’Imana riguhamagara, ni umunsi uzumva umuhamagaro watse muri wowe, ni umunsi uzumva ko ukwiriye guhinduka ukava aho wari uri n’ibyo urimo ukimuka mu wundi mwanya ukaba undi muntu mushya kuko hari ikintu uhamagariwe.
Ni ukuvuga ko iki nicyo gihe cyonyine wowe umenya kuko izindi ntambwe eshatu twabonye haruguru ziba zarabayeho mu ibanga n’ubwiru bw’Imana gusa wowe utabizi.
Imana iyo iguhamagaye hari icyo ikora muri wowe, ibintu bigahinduka, ntabwo uguma uko wahoze mbere kuko ibyagutwaraga sibyo noneho bisigara bigutwara kuko iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba abaye icyaremwe gishya ibya kera birashira ahubwo byose bigahinduka bishya.
Ni ukuvuga ko hari izindi mbaraga nshya wakira zigufasha kuva aho wari uri ukimukira ahandi hadasa naho wahoze. Icyo iguhamagariye ni nayo igomba kuzakikubashisha. Niba iguhamagariye kuba umuhanuzi ntuzaguma uko wari uri ahubwo izafata impano yayo ize iyishyire muri wowe hanyuma ijye iguha ibyo uvuga.
Niba iguhamagariye kuzakora ibitangaza irafata bya bitangaza byayo ize ibitereke muri wowe hanyuma igukoreshe ibikomeye kugira ngo benshi bamenye imbaraga zayo.
Ntabwo iguhamagara ngo irekera aho kuko umurimo wawe uba ukwiye kuwukora na yo ikaguha izindi mbaraga nshya zibikubashisha, zikanagufasha kutazasubira hahandi habi wahoze kera.
Nkuko twabivuze kuri Yeremiya abwiye Uwiteka ati Nyagasani Yehova Mana mbabarira dore njye sinzi kuvuga ndacyari umwana muto cyane.(Yeremiya 1: 6) Ariko Imana iramubwira iti wivuga ko uri umwana kuko njyewe Uwiteka mbona ko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga ntubatinye kuko ndikumwe nawe kugira ngo nkurokore kandi ngukoreshe. (Yeremiya 1: 7-8)
Kuko Imana iyo iguhamagaye hari n’icyo ikora muri wowe kidasanzwe. Maze Uwiteka arambura ukuboko kwe akora ku munwa wa Yeremiya aramubwira ngo dore nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, dore ngushyiriye hejuru yamahanga n’ibihugu by’abami kurandura no gusenya kurimbura no kūbika, kūbaka no gutera imbuto. (Yeremiya 1: 9-10)
Urumva ibintu byose Imana ifashe ikabishyira muri Yeremiya kuko Yeremiya atakiri wa wundi wa kera, hari ikintu gikomeye Imana ishyize muri we.
Niyo mpamvu uhura n’umuntu wakijijwe kandi atamaze igihe kinini mu gakiza, ukumva arakubwira amagambo y’Imana akomeye cyane y’ubwenge. Abantu bamwe bati ariko uyu ntaje ejo bundi ra…! Nibyo koko aje ejo bundi ariko hari icyo Imana yarangije gushyira muri we atahoranye mbere niyo mpamvu abasha kuvuga ibitangaje atyo.
Gidiyoni ahamagarwa atunguwe nawe ni uko byagenze Uwiteka amusanga asekura ingano mu muvure. Maze Malayika w’Imana ahamya ko Gidiyoni ari umunyembara ufite n’ubutwari nubwo yari umuhererezi iwabo kandi akomoka mu muryango woroheje w’abo kwa Manase. Ariko ikigaragara ni uko Imana yari yarangije kushyira imbaraga nshya muri Gidiyoni irangije imubonamo umunyembaraga n’ubutwari. (Abacamanza 6: 11-24)
Umuhamagaro w’Imana ntugendera ku mibereho mibi cyangwa myiza y’umuntu, ntugendera no ku mateka y’ahahise h’umuntu ahubwo iyo iguhamagaye ihindura byose bikaba bishya hanyuma igatangira kugukoresha icyo yaguhamagariye.
5. Abo yahamagaye yarabatsindishirije. “Gutsindishirizwa”
Hatsindishirizwa uwari utsinzwe, umuntu wari utsinzwe n’urubanza.
Mu by’ukuri umuntu wamaze guhamagarwa ibintu byinshi birahinduka kuri we, wabagaho mu buzima bwo gutsindwa ariko noneho ugiye kubaho mu buzima bw’ubutsinzi.
Satani yari yarakwigaruriye akuyobora uko ashaka agutegekesha ibibi bye ariko noneho umaze guhamagarwa, uwaguhamagaye aragutsindishiriza biva ku gitambo gikomeye ari we Yesu Kristo watubereye igitambo cy’ibihe byose kugira ngo abari ibivume tuvumurwe. Twari dutsinzwe n’urubanza rw’ibyaha ariko Yesu apfa mu cyimbo cyacu aduhindura ab’agaciro imbere y’Imana.
Niyo mpamvu iyo umaze kumwizera ntabwo uba ugitsinzwe na rwa rubanza ahubwo we aba agutsindishirije. Yesu arafata kwa gutsindwa kwawe aguhinduremo gutsinda kuko wabaye icyaremwe gishya n’imivumo ikakuvaho.
Ibyari byarananiranye ubu noneho bigiye gushoboka kuko noneho witabye umuhamagaro, ibitari biriho bigiye kubaho kubera ko wahamagawe ukemera kwitaba.
6. Abo yatsindishirije yabahaye ubwiza. “Guhabwa ubwiza bw’abana b’Imana”
Ni ukuvuga ngo intambwe yanyuma ku muhamagaro, ni uko noneho uzinjira no mu bwiza bw’abana b’Imana. Yohana yarabivuze neza ati: “bakundwa ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzasa ntikurerekanwa, icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa tuzasa nawe kuko tuzamureba uko ari.”
Tuzambara ubundi bwiza butari ubwo dufite ubu, uyu mubiri ubora ukwiye kuzavaho tukambara undi mubiri mushya udapfa. Bakozi b’Imana ndabarema umutima nimukomere mukore rwose kuko mubyo tuzagororerwa harimo kuzahabwa ubwiza bw’abana b’Imana.
Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]
Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries

Ibitekerezo 0