Abo yatoranije kera yarabahamagaye kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.” (Abaroma 8: 29-30)
1. Aha turabona Pawulo avuga ngo: “Abo yamenye kera”. Kumenywa n’Imana
Umuhamagaro w’umuntu ushobora gutangira umuntu atari yanabaho, kuko umuhamagaro w’umuntu ni ikintu kiba mu bitekerezo no muri gahunda y’Imana gusa.
Abantu tumenya umuntu ari uko yavutse: uyu ni umukobwa, uyu ni umuhungu, ni inzobe, arirabura….. ariko Imana si uko imeze kuko imenya umuntu rwose atari yabaho nk’uko twabibonye ngo “Abo yamenye kera.” Iyo ni yo ntambwe yambere ni uko Imana yabanje kukumenya kera abantu batarakumenya.
Imana ijya guhamagara Yeremiya yari akiri umwana muto, ariko ijambo rikomeye ry’Uwiteka ryaramubwiye riti: “Yeremiya nakumenye kera ntarakurema mu nda ya mama wawe kandi nakwejeje utaravuka ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.”
Mu kubaho kwa Yohana, Malayika asanga Zakariya yaramubwiye ati nje kukubwira yuko gusenga kwawe kwumviswe kandi umugore wawe Elizabeti agiye kuzasama inda azabyara umwana w’umuhungu uzamwite Yohana. Imana imenya Yohana na mbere yuko ababyeyi be bamumenya kuko hari icyo yashaka ko azakora gikomeye ku bwoko bw’Imana. Ibi n’ubundi bigaruka kuri rya jambo twasomye ngo “abo yamenye kera.”
Uzasanga Imana yaramenye na Samusoni kera rwose mbere yuko abaho, Malayika aza gusura nyina wa Samusoni ari we mugore wa Manowa se wa Samusoni, Malayika aramubwira ati nubwo wari ingumba rwose ariko dore uzasama inda uzabyara umwana w’umuhungu azitwa Samusoni kuko njyewe Uwiteka nzamukoresha imirimo ikomeye (Abacamanza 13: 1).
Bivuga ngo nubwo ababyeyi be batari bazi nakanunu kuko bizagenda nuwo bazabyara uwo ari we, ariko biracyagaruka kuri ya ntambwe yambere twabonye ivuga ngo “kuko abo yamenye kera.” Samusoni nawe Imana yamumenye kera cyane.
Kuri iyi ntambwe yambere tubonye, iratugaragariza ko Imana imenya umuntu uzaba umukozi wayo atarasamwa, ataranabaho, yewe nta n’igitekerezo cyo kubaho kwe kirabaho, ariko kuko Imana ari umukozi w’umuhanga kandi umugambi wayo ku muntu uba ari muremure rwose iragambirira ikanasohoza.
Niba Imana yarakumenye kera, witekereza yuko ibyawe uyu munsi itabizi kuko Iyakumenye kera utaranabaho si yo yakwibagirwa uyu munsi wa none.
2. Intambwe ya kabiri, abo yamenye kera yarabatoranije . Gutoranywa n’Imana
Ni ukuvuga ngo hano hari indi ntabwe ikurikiraho twakwita nk’iya kabiri yitwa gutoranywa. Imana yabanje irabamenya ariko imaze kubamenya ntiyarekera aho ahubwo itera indi ntambwe iranabatoranya. Nkuko twabibonye ngo “kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera…”
Nkuko twabibonye kuri Yeremiya ngo “….nakwejeje utaravuka ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga” Ni ukuvuga ngo nubwo nabanje kukumenya kera ariko si ibyo gusa ahubwo nagushyiriyeho kuba n’umuhanuzi uhanurira amahanga.
Pawulo nawe yabisobanuye neza ati: “….Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama impamagara kubw’ubuntu bwayo.” (Abagalatiya 1: 15)
Icyo tubona ni uko ibi bikorwa byombi: haba kukumenya ndetse no kugutoranya ni ibikorwa byose biba kera cyane umuntu ataranabaho rwose. Bivuga ngo mbere y’uko umuntu abaho ibyo byose byari mu mugambi muremure ukomeye w’Imana.
3. Gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kuba nk’uko Yesu Kristo ameze
Nkuko twabisomye Pawulo avuga ngo: “….yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo.” Mu yandi magambo: akimara kubatoranya, si aho byagarukiye kuko hari impamvu yatumye batoranywa. Iyo mpamvu nta yindi ni ukugira ngo abatoranijwe bashushanywe n’ishusho y’Umwana wayo kugira ngo abe imfura muri bene se benshi.
Umwana wayo ni nde? Ni Yesu Kristo, Abo azabera imfura ni bande? Ni abo Imana yatoranije kera, ni abo banyamuhamagaro turimo tuvuga. Ni ukuvuga ngo batoranirijwe kugira ishusho nk’iya Kristo Yesu, bazabe bafite imico nk’iya Yesu Kristo, ntabwo bazaza ngo base cyangwa bitware uko bashaka, bakore ibinyuranye n’ibyo Yesu yakoraga, ahubwo aba batoranijwe bazaza bafite imikorere isa nkiy’uwababanjirije ari we Kristo Yesu Umwana w’Imana. Pawulo nawe arandika ati: “Ntimukishushanye n’ab’iki gihe.”
Mu yandi magambo abakijijwe cyangwa abakiristo bagomba gusa na Yesu bagenda nka Yesu batekereza nka Yesu bavuga nka we bakagera ikirenge mu cye kuko bahamagariwe gushushanywa n’ishusho ya Yesu Kristo.
Uku gushushanywa n’ishusho y’Umwana w’Imana (Kristo Yesu) ni cyo gihe cyitwa “Igihe cy’umuteguro”. Imana irabamenya, hanyuma ikabatoranya hanyuma mbere y’uko ibahamagara, hakabaho icyitwa “umuteguro” kugira ngo ubwo bazaba bahamagawe bazabe koko ari abantu bahindutse.
Bivuga ngo iyi ntambwe ya gatatu ni umuteguro, kugira ngo abazahamagarwa bazaze buri kimwe cyose mubyo bakora kigaragaza ishusho ya Kristo Yesu.
Ubutaha mu gice cya kabiri gisoza, niho tuzareba izindi ntambwe z’uyu muhamagaro w’Imana ku muntu n’uko yakwitwara muri wo. Imana ibahe umugisha.
Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]
Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries

Ibitekerezo 0