Nubwo buri kiremwa-muntu cyose gishobora guhabwa no kwakira Umwuka Wera ariko hari amategeko bigenderaho asabwa kuyubahiriza kugira ngo uwuhabwe, ari nayo mpamvu twese abantu bose tutawufite.

Ntibishoboka ko Imana ikubatiza mu Mwuka wayo Wera ukiri mu byaha, Niba hari ingeso runaka zakunaniye kureka uhorana muri wowe, ugendana, winjirana mu rusengero buri gihe, ntibishoboka ko Umwuka Wera ashobora kukuzaho. Umwuka Wera ni Uwera niyo mpamvu akorana n’abera batinya icyaha bakanakigendera kure.

Akenshi, cyane cyane nko mu minsi iba yegereza Pasika cyangwa umunsi wa Pentekote, abantu benshi bajya mu nsengero, mu materaniro manini, cyane cyane ko haba hakunze kujyaho umwanya wo gusenga uhagije kugira ngo abantu bifuza kubatizwa mu Mwuka Wera nabo babashe kugerwaho n’uwo munezero utangwa na wo, ariko nyamara ugasanga n’umuntu uzi neza ko hari icyaha rukana cyamunaniye kureka nawe akiyiriza ubusa akamara iminsi myinshi yinginga atakamba n’amarira menshi ngo Imana imwuzuze Umwuka Wera.

Ibi ntibishoboka rwose kuko Imana ntabwo ireba umubare w’iminsi umaze usenga, ntireba ingano y’amarira warize usaba, nta nubwo yewe ireba gusa inyota y’Umwuka Wera ufite kuko hari n’abatungurwa n’uwo muriri batanabitekerezaga bakabatizwa mu Mwuka Wera.

Niba atari ibyo Imana ireba, umuntu arasabwa iki?

1. KWIHANA IBYAHA

Kimwe cyonyine ari nacyo cya mbere Imana ishingiraho yemera kukoherereza Umwuka Wera wayo, ni uko wiyeza ukitunganya ku gato no ku kanini, ukisuzuma wowe wese, kuko ni wowe ubwawe n’umutima wawe gusa mubiganiraho mugafata umwanzuro wo kwitandukanya n’icyaha n’igisa na cyo wisanzemo utiriwe urondorwa n’abandi.

Iyo tuvuga kwiyeza no kwitunganya ni ukuvanaho rwose icyaha cyose gituma Imana itakubona neza cyangwa itakwishimira hanyuma ugafata umwanzuro wo kwihanira kureka no kuzinukwa.

Niyo mpamvu witwa UMWUKA WERA ni uko ari Uwera, bivuga ngo utandukanye n’indi myuka yose tuzi cyangwa twumva. Kuko ari Umwuka Wera ugomba gutura no mu mutima utanduye.

2. KWIZERA

Abakiristo benshi iyo bamaze kwihana no kwikiranura n’Imana kucyabatandukanyaga nayo, basigara mu mitima yabo bafite ugushidikanya niba bishoboka ko Umwuka Wera yabazaho, « Ese ubu yaza ate? Najye yanzaho se? » n’ibindi nk’ibyo.

Kwizera uretse no kuba tugomba kukugira igihe twifuza kubatizwa mu Mwuka Wera, uku kwizera ni na kwo Imana idusaba kugira mu buzima bwacu bwa buri munsi no mu mibanire yacu nayo. Nusenga witunganije ugategereza umeze nka za ntuma za Kristo ubwo zari i Yerusalemu, ariko ugasigara ugishidikanya niba bishoboka cyangwa bidashoboka. Imana ntishobora gukorana nawe, Umwuka Wera ntashobora kuza mu muntu utizera.

Dushingiye kuri izi ngingo zigera kuri ebyiri tubonye haruguru, turasanga nubwo twese dushobora guhabwa Umwuka Wera tuwemerewe, ariko hari iby’ingenzi dusabwa kubanza gukora kugira ngo nawo uze uture muri twe utubere umufasha wa buri munsi mu buzima bwacu.

Ndabifuriza kugira inyota yo kubatizwa mu Mwuka Wera kuko iyo akujeho azana n’impano zawo nyinshi zigufasha mu murimo w’Imana ukora nkuko Yesu yabitubwiye ati : « Muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera nabamanukira kandi muzaba abagabo bo kumpamya hose » {Ibyakozwe n’intumwa 1.8}.

Imana yacu ntikiranirwa, Imana yacu si iy’ishyari byatuma yima abana bayo izo mpano z’Umwuka Wera ahubwo irazibagabira iyo bafite imitima iboneye kandi yizeye yiteguye kwakira.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries / {[email protected]}