{Itorero rya ADEPR ryashyikirije inzego za leta amazu 13 yubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, afite agaciro ka miliyoni 45 kuwa 11 Werurwe 2014. }
Mu muhango wo kwakira Urumuri rutazima mu Karere ka Nyagatare, Minisitiri Amb. Gatete Claver yashimiye ADEPR, anasaba abandi bafatanyabikorwa guhagurukira gufasha abarokotse.
Muri buri Paruwasi ya ADEPR mu karere ka Nyagatare, ari zo Matimba, Ntoma, Muyange, Karangazi, Nyagatare, Nyakigando, Rwebare, Mimuri, Mahoro, Rukomo, Rwemasha, Bushara na Karama, abakirisitu bazo bagiye bubakamo inzu. Zose hamwe zihabwa agaciro ka miliyoni 45
Izi nzu zashyikirijwe ku mugaragaro Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Fred Sabit Atuhe, agahabwa abaturage hatagendewe ko ari abakirisitu bo muri ADEPR, abazihawe bakuwe ku rutonde rw’abaturage batishoboye bagombaga kubakirwa n’Akarere ka Nyagatare.
Mukarusine Theodosie, usanzwe ari umuhinzi, yatangaje ko nyuma y’imyaka 20 yabagaho acumbika yagize ati “Kuva Jenoside yarangira nabagaho nshumbika, ariko ubu iyi nzu yanjye yubatswe n’amabati 45, ifite ibyumba bine, uruganiriro n’ubwogero buri mu nzu. Twahuye n’ibibazo ariko hari icyo Imana yakoze mu bantu kuko ntitwatereranywe, bari kutwereka ko kwiyubaka bishoboka.”
Mu ijambo rya Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, yashimiye ADEPR, ati “Urumuri rw’icyizere ruzaniye abatuye iyi ntara umucyo n’icyizere, tunishimira intambwe imaze guterwa uyu munsi. Turashimira Itorero rya ADEPR nk’abafatanyabikorwa bafasha abarokotse kwigira, tunasaba abandi bafatanyabikorwa kubafasha.”
Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, Jean Sibomana, yatangaje ko Itorero ryahagurukiye gushyigikira Umunyarwanda, ati “Itorero ADEPR ryahagurukiye gufasha buri munyarwanda by’umwihariko hafashwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kwigira. Mu bikorwa by’Itorero dushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kuko dufasha Abanyarwanda hatagendewe ko uwafashwa ari uri umukristo wa ADEPR gusa, ahubwo dufasha Umunyarwanda muri rusange.”
ADEPR itangaza ko Paruwasi 355 ifite buri yose izubakira inzu imwe uwarokotse Jenoside utishoboye. Izimaze kuzura hirya no hino mu gihugu zirarenga 150.




Amafoto/Kwizera Emmanuel

Ibitekerezo 0