Inyinshi mu nyigisho zigishwa wumva ari inyigisho z’ibitangaza, imigisha itangaje y’Imana, ukumva ngo: “Imana yawe igiye kuguha ubukire n’icyubahiro wari waranyazwe na bene wanyu, amasezerano yawe dore ngaya araje, ugiye kugira amazu y’imiturirwa akomeye, ubucuruzi bwawe ndabona buzamutse cyane”. Abandi bati : “ Imana yawe ivuze ko abanzi bawe igiye kubagukiza ntuzongera kurira no kubabona ukundi, n’izindi ngero nyinshi wenda tutavuze hano.
Mu by’ukuri simfobeje izi nyigisho kandi nta nubwo nziteye ibuye kuko Imana igira neza rwose ibi ni ukuri kudashidikanywaho, Ariko iyo ugenzuranye ubushishozi bwa Bibiliya Yera ari ryo Jambo ry’Imana rituyobora, ni ahantu hake cyane wumva berura ngo babwize abantu ukuri yuko nubwo imbabazi z’Imana ziri ku bantu ari nyinshi kandi koko ntawakwirengagiza yuko imbabazi zayo arizo zitubeshejeho kuko ubundi kubw’ibyaha byacu tuba twaribagiranye.
Nyamara ariko kandi ubona bikigoye kugira ngo uzumve byeruwe ngo havugwe ko izi mbabazi zizagira iherezo buri muntu wese akajya mu rubanza imbere y’Imana rw’ibyo yakoze akiri ku isi, byaba ibikorwa byiza cyangwa ibibi nkuko tubisoma muri Bibiliya.
Abatuye isi ya none, bakomeje gukina n’ibyaha rwose ku buryo wibaza niba bikiri ibyaha nkuko Imana idusaba kubitera umugongo, cyangwa se niba byarahindutse ikindi kintu kitari icyaha, ukabura igisubizo. Wagira uwo ubaza uti nyabuneka ibi bintu bibi urimo ujya wibuka ko ari icyaha imbere y’Imana kandi biyibabaza, ukumva agize ati: “Ceceka imbabazi zayo zihoraho iteka ryose irambabarira”.
Nibyo koko igira imbabazi n’impuhwe zirenze uko tubitekereza, ariko Nshuti Muvandimwe niba hari ikintu kibabaza Imana gikomeye, ni uguhora wihana icyaha ntukireke ngo ukizinukwe ahubwo ugahora ucyihana buri gihe utakivaho.
Uhereye mu Itangiriro n’iremwa ry’isi Imana yagiye ihana cyane abayigomeye
Mu gihe cya Nowa ibyaha byaragwiriye imbere y’Imana itegeka Nowa kubaka inkuge kugira ngo abazemera kuyinjiramo bazakire umwuzure.
Nowa yinginze abantu guhindukirira Uwiteka bakareka ibizira barimo, ababurira ko imvura igiye kugwa ari cyo gihano ku banze kumvira Uwiteka, abantu baranga baranangira ariko kuko Uwiteka ntako atari yarabagize, uretse abari bari mu nkuge abandi bose yabarimbuje umwuzure w’amazi barashira bazize ibyaha no kutumvira. (Itangiriro 7: 10-24)
Ab’I Sodomo n’I Gomora nabo bari bageze ku gukora ibyaha nkana byarahindutse nk’umukino kuri bo, kugeza ubwo ubusambanyi bwarenze urugero abagabo bakajya baryamana n’abandi bagabo ku manywa y’ihangu izuba riva {Itangiriro 19: 5}, ibyaha bibagwiramo ku mugaragararo.
Uwiteka aho ari mu ijuru biramubabaza bituma afata umwanzuro agusha kuri Sodomo na Gomora amazuku n’umuriro bivuye k’Uwiteka mu ijuru atwika iyo midugudu yombi n’abayituye bose n’ibyameze k’ubutaka byose hararimbuka kubera ibyaha by’abari bahatuye byakabije kuba bibi. (Itangiriro 19: 24)
Akenshi kuko aya magambo avuga ku cyaha aba akakaye, aremereye kandi akurugutura ugutwi kw’umuntu cyane cyane bamwe baba bafite ibyaha byababayeho akarande ku buryo kubireka ubona ari nk’inzozi kuri bo, ibi bituma ababwiriza-butumwa bamwe babica ku ruhande bakigisha imbabazi z’Imana gusa no kubabwira ko ibakunda, ibakuye ku cyavu, ariko kugira ngo bazerure banabwize abantu ukuri yuko nubwo izo mbabazi z’Uwiteka zihari kandi ari zo zitubeshejeho, nyamara ariko kubera ugukomeza kubabaza Uwiteka kw’abantu yaremye hari ubwo izi mbabazi zizarangira, ibi ukumva nta numwe ushobora kubivugaho.
Birababaje cyane kuko abantu b’Imana yaremye mu ishusho yayo ibakunze, ariko uburemere bwo kuyigomera no gukina n’ibyaha by’urukozasoni bukomeje kwiyongera mu bantu bayo kandi yarabaremye ibakunze rwose, ibi birayibabaza bikomeye.
Umukobwa arabyara umwana yamutwise amezi icyenda yamugeza hasi agahita amuniga akamuhotora cyangwa akamujugunya mu musarane, umwana muziranenge akavutswa ubuzima atyo nyamara kandi hari ababyeyi benshi bahora barira babuze umwana, bahora binginga Imana ngo nabo ibatabare babone urubyaro.
Ngaho nimumbwire namwe aya maraso y’izi mpinja zikomeje kuvutswa ubuzima, aya maraso yazo ahora ataka imbere y’Imana murumva Uwiteka Imana azakomeza guceceka? Ubutinganyi nubwo butarafata intera hano iwacu mu Rwanda ariko ubona ukurikije abagabo cyangwa abagore bahora batera hejuru ngo babemerere gushyingiranwa: abagabo ku bagabo cyangwa abagore ku bandi bagore, ubona biteye ubwoba. Mu bindi bihugu hirya no hino ku isi ho twumva bagenda bakomorerwa bakemererwa ubutinganyi no gushyingiranwa batyo ku mugaragaro.
Umugabo aratinyuka akica umugore we bashakanye banabyaranye n’abana, cyangwa ukajya kumva ukumva ngo umugore runaka yafashe amazi ashyushye ayamena ku wo bashakanye, cyangwa ngo yamutwikishije aside umugabo we arashya arakongoka kandi babana mu nzu koko!!!
Ejo bundi mperutse kumva inkuru ibabaje mu bitangaza-makuru havugwa ko ngo bafashe umugabo arimo asambana na Nyirabukwe ku karubanda, n’ibindi byaha by’urukozasoni biremereye nk’ibyo bitera agahinda Imana.
Ngaho tekereza nawe! Nyamara nimunyemerere uyu munsi njyewe mbivugeho kuko si njye ubihimba, yewe nta nubwo ari iterabwoba kuko ntacyo tuvuga kidahari ndetse na Bibiliya Yera Ijambo ry’Imana ritatubwira. Imbabazi z’Imana ku bantu hari ubwo zizashyirwaho iherezo.
Iyo dusomye mu gitabo cya Zaburi ibice 50 duhereye ku murongo wa 16 tuhasanga amagambo Imana ivuga ibwira abantu banze kuyumvira n’abihana ntibazinukwe iti : Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti “Wiruhiriza iki uvuga amategeko yanjye ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe, ubwo uri inyangaguhanwa ukirenza amagambo yanjye, uko ubonye umujura wishimira kubana na we, ukishimira kwifatanya n’abasambanyi, ushyira ibibi mu kanwa kawe ururimi rwawe rukarema uburiganya. Wicara uvuga nabi mwene so, ubeshyera mwene nyoko”. (Zaburi 50: 16-20)
Usesenguye aya magambo ubona ko Imana isa naho ibwira umuntu wanangiye umutima we akanga kuyumvira. Iyo ukomeje muri Bibiliya hepfo ku murongo wa 21 niho wumva bisa naho ari umwanzuro w’Imana wo guhagarika imbabazi zayo ku muntu wanze kuyumvira iti : “Ibyo urabikora nkakwihorera ukibwira yuko mpwanye nawe rwose, ariko NZAGUHANA byose mbishyire imbere y’amaso yawe uko bikurikirana.” (Zaburi 50: 21)
None Nshuti Muvandimwe urimo usoma iri Jambo ry’Imana ry’uno munsi, nyemerera njye nawe twibaze iki kibazo: Uwiteka utarababariye ab’i Sodomo n’i Gomora bari bageze no ku rwego rwo gushaka gusambanya abagabo b’abamalayika Imana yari itumye kuri bo, Uwiteka utarababariye abo kubwa Nowa kubera kunanirana ntiyasiga n’umwe ikabarimbuza umwuzure keretse abari mu nkuge gusa. Ni hehe twahera tuvuga yuko Uwiteka azakomeza kwihanganira abantu banze kumwumvira bagakomeza gukina n’ibyaha nkana ngo ni uko imbabazi ze zizahoraho?
Nyamara Nshuti Mukundwa wasanga uyu munsi wa none ari wo wawe Imana yaguteguriye kugira ngo iri jambo ryayo usomye riguhwiture ugaruke mu nzira nziza, imbabazi z’Uwiteka ziracyahari, wakwemera gufata umwanzuro wanyuma wo kureka no kuzinukwa ibyo nawe uzi byaba bito cyangwa binini bituma ubabaza Imana, wabona rwose imbabazi ze ukinjira noneho mu buzima bunezeza Iyakuremye.
Imana iracyagukunda kuko yuzuye ibambe kandi iteze amaboko rwose kugira ngo wongere uyigarukire nayo yiteguye kukwakirana ubwuzu.
Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries / [email protected]

Ibitekerezo 0