{Mu masengesho yacu, akenshi usanga haba higanjemo amagambo asaba Imana ibintu runaka twifuza ko idukorera cyangwa iduha. Imana kuko ari urukundo kandi ari umubyeyi ibiduha ititaye ku byaha dukora. Nubwo ibikora ityo ariko na yo hari ibyo iba idushakaho.}

Muri Bibiliya Yera haranditswe ngo “Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.” Mika 6: 8

Icyo Uwiteka agushakaho ni ugukora ibyo gukiranuka

Mu magambo yawe, mu bikorwa bya buri munsi, mu mibanire yawe n’abandi icyo Uwiteka agushakaho ni ugukora ibyo gukiranuka. Iyo Imana ireba mu Isi, ireba umukiranutsi wayo.

Waba ubana n’ubumuga bukomeye runaka, waba uri umutindi nyakujya, waba utagira nshinge na rugero iyo uri umukiranutsi Imana iri ahera hayo irareba ikavuga iti “Dore umukiranutsi wanjye” uku niko Uwiteka yabwiye Satani ati: “Yewe Satani wabonye umugaragu wanjye Yobu ko ari umukiranutsi utunganye rwose wubaha Imana ye akirinda ibibi?” {Yobu 1: 8}.

Yobu kuko yaharaniraga kubaha Imana ye, nibwo Yobu nawe yakomeje ahamya ati: “Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, umutima wanjye ntuzagira icyo unshinja nkiriho” {Yobu 27: 6}.

Imana ntireba ijwi ryiza umuntu afite, icyubahiro mu itorero, kuyibyinira cyane cyangwa kuyivugana n’ijwi rirenga si cyo ireba ahubwo Imana ireba mbere ku gukiranuka kwawe gusa, ibindi bikaza nyuma kuko gukiranuka Bibiliya ibigereranya nk’icyuma gikingira igituza, kuko mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.

Nshuti muvandimwe reka gukiranuka kukubere nk’umushumi ukenyeje kandi umurava uzabe nk’umushumi wo mu rukenyerero rwawe” Yesaya 11: 5. Mu gihe cy’amapfa, mu gihe cy’amakuba, mu gihe cy’ibibazo no mu ntambara zikomeye ujye uharanira gukiranuka ugeze ku gupfa kuko Abera bo mu Isi nizo mfura Imana yishimira.

Icyo Uwiteka agushakaho ni ugukunda kubabarira

Kubabarira ni ikintu gikomeye cyane ku kiremwamuntu. Ariko Bibiliya Ijambo ry’Imana itubwira riti “Nutababarira na So wo mu ijuru ntazakubabarira”. Hari abantu bataramukanya, badasabana amazi, umwe adashobora kurahura umuriro kwa mugenzi we. Inzika zo mu mutima zikomeza umubano mubi hagati y’abantu batababarirana.

Uwifuza kumenya icyo Imana imushakaho yifashisha ijambo ryayo
Uwifuza kumenya icyo Imana imushakaho yifashisha ijambo ryayo

Ugirana akabazo na mugenzi wawe, nyuma y’igihe kingana n’umwaka yagukorera agakosa gato kakabyutsa n’ibyakera byahise uti “N’umwaka ushize ni gutya wankoreye none urongeye…”

Ariko birakwiye ko umuntu w’Imana urangamiye ijuru adakwiye kugira inzika ahubwo agakunda kubabarira bibangutse muri we, no mu gihe uwamuhemukiye atamusabye imbabazi ariko kubabarira bikaba ubuzima bwe.

Ibi bitwibutsa abatubanjirije mu byo kwizera bagize kubabarira gutangaje: Bibiliya itubwira inkuru ya Dawidi asanga Umwami Sawuli wamuhigaga aho yari aryamye asinziriye. Mu byukuri yari amuboneye hafi ku buryo kumwica ku ruhande rumwe byari ukuri kandi bishoboka, ariko umutima wo kubabarira utuma Dawidi yanzura ko adakwiye kuramburira inkota ye ku wasizwe amavuta n’Uwiteka.

Inkuru ya Yosefu ababarira abo bavukana kwa se Yakobo, bashatse kumwica bamuziza inzozi yarose bamugurisha mu Banyegiputa (Misiri), ariko nyuma y’imyaka nyinshi Yosefu abonye bene se baje guhaha muri Egiputa arababarira kuko bakoze ibyagombaga gusohoza umugambi w’Imana kuri Yozefu. Icyo Uwiteka agushakaho ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira.

Icyo Uwiteka agushakaho ni ukugendera mu nzira ye wicisha bugufi

Kugendera mu nzira y’Uwiteka kwa Hezekiya akiranuka ni byo byamuhesheje kongererwa iminsi yo kurama. Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by'ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe” Nuko Hezekiya ararira cyane.

Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yesaya riti “Subirayo ubwire Hezekiya uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho imyaka cumi n’itanu. {Yesaya 38: 2-5}."

Nugendera imbere y’Imana izakuzamura mu mwanya wawe, umugisha wawe ni ho uzakomoka, hari byinshi byiza ku buzima bwawe uzabonera imbere y’Imana. Icyo Uwiteka agushakaho uyu munsi wa none muvandimwe, ni ugukora ibyo gukiranuka, gukunda kubabarira no kugendera mu nzira ye wicisha bugufi.

Imana idushoboze.

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na TRUE CALLING Ministries