Muri uyu murongo dusomye, ni igihe Yesu ubwe yagiye ku musozi wo guhindukirwaho hamwe na batatu mu ntumwa ze ari bo Petero, Yakobo na Yohana.

Habaye ibintu bitangaje kuri uwo musozi batari babona aho babonye ishusho ya Yesu ihinduka ukundi n’imyambaro ye ikarabagirana ku buryo budasanzwe, babibonye baratangara cyane. Ariko kandi ntabwo ari ibyo byonyine byabatangaje kuko babonye Eliya ndetse na Mose bahagararanye nabo ndetse bavugana.

Batarasobanukirwa neza ibyabaye igicu kiraza kirabatwikira maze bagiye kumva bumva ijwi rivugiye mu ijuru rihamya riti “Nguyu umwana wanjye nkunda mumwumvire”

Iri jambo ni ubuhamya Imana Data yahamyaga iby’umwana wayo Yesu yuko ari Umwana wayo kandi ko natwe dukwiriye kumwumvira. Mu butumwa bwiza nk’uko bwanditswe na Yohana 1: 1-2 hagira hati: Mbere na mbere hariho Jambo kandi Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo uwo yari Imana. Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere.”

Nicyo gituma twabonye ko ku musozi Yesu yabanje kugaragara ahagaze kandi akagaragara afite ubwiza burabagirana. Nyuma yaho haza kugaragara Eliya na Mose, Kuko aba bombi babayeho ari abagabo bakomeye mu gihe cyabo ndetse yewe Eliya yari umuhanuzi ukomeye kandi na Mose yakoreshejwe ibikomeye n’Uwiteka azanira Abisiraheri amategeko. {Yohana 1: 17}

Aba bombi rero bashushanyaga amategeko n’abahanuzi; Mose ashushanya amategeko na Eliya ashushanya Abahanuzi. Twabonye ko ijwi ryavugiye mu gicu rihamya Ko Yesu ari Umwana w’Imana kandi ko dukwiye kumwumvira.

Bavandimwe Imana hano iduhishurira icyo ishaka, itwereka yuko amategeko n’abahanuzi byose byahamyaga Yesu, nyamara ariko ko twebwe dukwiye gutega amatwi icyo Kristo Yesu avuga nkuko dusoma ngo: “Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko n’ubwo amategeko n’ibyahanuwe aribyo biguhamya niko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro.” { Abaroma 3: 21-22}

Ibi Mariya yari abizi neza ubwo yagiraga inama abahereza ba vino ati: “icyo ababwira mugikore”

Ni ukuri ni iby’ubwenge buhambaye guhitamo kumva icyo Yesu avuga! Ntushobora kubyicuza kandi nta muntu wundi ufite amagambo meza y’ubugingo nk’Umwami Yesu! Kuko na Simoni Petero ubwe yarabihamije ati: “Databuja twakuvaho tukajya hehe ko ari wowe ufite amagambo meza y’ubugingo buhoraho.” (Yohana 6: 68)

Uyu munsi uhitemo kumenya icyo Kristo Yesu Umwana w’Imana avuga kuri wowe kandi wemere ugikore urahirwa kuko muri we niho hari byose twifuza. Imana iguhe umugisha.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries