Mu bibazo bikunze kubaho ni abantu baburana ibihembo no gushimwa kandi batakoze. Umukozi akwiye ibihembo bye, uwakoze neza n’uwakoze nabi bose babona ibihembo byabo.

Mu mibereho yacu ya buri munsi tugira imirimo itandukanye ariko uburyo tuyikoramo buba butandukanye, hari ushyiramo umwete we wose rimwe na rimwe akanabura ibitotsi atekereza icyatuma ibyo akora bitera imbere, ariko hakabaho n’abandi bumva ko ibyo bakora ntawe ubibabaza rimwe na rimwe bakabikora nabi batabyitayeho.

Mbese nukora ibyiza ntuzemerwa?

Aya magambo Imana yayabwiye umusore witwaga Kayini ubwo yaramaze kumena amaraso y’ umuvandimwe we Abeli, byabaye ubwo bari bagiye gutamba igitambo cyabo cya nimugoroba.

Ubusanzwe Abeli yari umworozi naho mukuru we ari umuhinzi, igihe cyo kujya gutamba igitambo cyari cyegereje Abel atoranya amatungo meza cyane abereye gutambirwa Imana, naho mukuru we agiye gutoranya imyaka areba imwe idatoranyije idakwiye kutambirwa Uwiteka, abitegurira kujya kuyitambira Imana.

Ubusanzwe iyo igitambo cy’umuntu cyabaga cyemewe, umwotsi wazamukaga ugororotse ukagera hejuru, naho iyo Imana yabaga yakigaye umwotsi warasandaraga mu kirere bikaba nk’urwokotsi gusa, mbese umuntu wese yahavaga amenye uburyo igitambo cye cyakiriwe.

Imana rero yishimiye igitambo cya Abeli ariko icya Kayini irakigaya, ibi nibyo byateye ishyari Kayini ararakara cyane ahitamo kwica umuvandimwe we Abeli, akigenda arakaye nibwo Imana yamusanze imubaza ariya magambo ariko abura icyo asubiza.

Hari igihe umuntu yifuza kwemerwa ariko wareba ugasanga nta mpamvu ihari yatuma abantu n’Imana bamwemera. Mu by’ukuri imirimo yawe irakuvugira, ibyo ukora ni byo bituma abantu bakubaha n’Imana ikakwemera ariko se wakwifuza gushimwa utakoze?

Imirimo ukora yose Imana irayizi igihe kizagera yose ishyirwe ahagaragara yaba imyiza cyangwa imibi, niyo mpamvu rero birakwiriye ko dukora imirimo myiza izatuma twemerwa imbere y’Imana.

Imana idusaba gutamba ibitambo uburyo butuma twemerwa. Bivuze ko abantu benshi bakora uko bashoboye ngo batambe ibitambo, ariko si bose byemerwa. Icy’ingenzi si ugutamba ahubwo icyo umuntu wese akwiye kwitaho ni ugutamba mu buryo butuma yemerwa.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries