Ariko uje atubwira kuba maso, utubwiye yuko isi igiye gushira kandi irashirana no kwifuza kwayo, uje avuga ngo twihane ibyaha byacu tube maso Yesu ari hafi kugaruka, uvuze atyo yitwa uwavangiwe n’umuyobe.

Mu byukuri ni byiza, dukeneye rwose yuko Imana itugirira neza ikaduha amasezerano menshi meza cyane cyane aduhumuriza kugira ngo tudakomeza guhungabanywa n’imiyaga ya Satani, ariko icyo dukwiriye kwibuka bakundwa, ni uko kuba umuntu yaba mu rusengero, mu Kiriziya n’ahandi hasengerwa, akabona atashye amahoro ejo n’ejobundi bikaba uko akibwira yuko ari amahoro.

Nyamara hari ibyo yimitse mu mutima we bibi bibabaza Imana yananiwe kureka ngo yakire imbabazi z’Imana, ibi ntibibuza Imana kumusohoreza isezerano yagiranye na we kugira ngo atazayita inyabinyoma, ariko atakwihana akazasigara kuko isezerano ry’Imana ntaho rihurira no kwezwa kw’ubugingo bw’umuntu kuko gusohora kw’isezerano ntibibuza nyiraryo kurimbuka iyo atihannye icyaha yananiwe kureka.

Bibiliya iratubwira ngo “Mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka uwo niwe Imana yemera.”

Muri iyi minsi tugezemo indirimbo zivuga ko amasezerano asohoye ziraririmbwa tukanezerwa tukumva yuko aribwo Imana ivuze, Ijambo ry’Imana rije rivuga ko ejo hacu ari heza niryo rihabwa umwanya ariko hagira ukoma gato ku byaha bikomeje kuyogoza isi n’abari mu itorero badasigaye, abantu bose, yewe no mu mutima w’umuntu wumvise ubwe ko ariwe ubwirwa muri iryo Jambo ry’Imana agacyahira kure ngo si ibye, undi ati ibi ni ugutera abantu ubwoba n’ibindi.

Nshuti bavandimwe turye tunywe tunezerwe ni byiza, iterambere tugenda tugeraho mu mibereho yacu ni ryiza rwose turarikeneye mu buzima bwacu bwa buri munsi, ariko twongere tuzirikane yuko ibi byose bidashobora guhindura icyo Bibiliya Ijambo ry’Imana rivuga ko impanda y’Uwiteka izavuga kandi izavuga itunguranye nkuko Yesu abyihamiriza ubwe ati: “Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta we ubizi n’aho baba abamalayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w’Imana keretse Data wenyine…

Nuko namwe mwitegure kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azazira.” (Matayo 24: 36 – 44)

Nubwo duhora tubibwirwa kenshi tukabifata nk’inkuru zisanzwe zihora zivugwa, ariko mureke twongere twibukiranye ibyo Ijambo ry’Imana ritubwira yuko Impanda y’Uwiteka Imana izavuga rwose kandi abejejwe mu mitima yabo nibo bonyine bazayumva basanganire Umwami Yesu ku bicu, abanduye mu mitima yabo n’abazaba batari maso ntibazamenya rwose n’igihe byabereye kuko Bibiliya itubwira yuko ari igikorwa kizaba nko guhumbya no guhumura.

Uku gutungurana kw’impanda y’imperuka nkuko tubisoma mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko, niho Yesu ubwe atanga ikigereranyo ati: “Ni nk’umuntu wasize urugo rwe ajya mu kindi gihugu, aha abagaragu be ubutware, umuntu wese ahabwa umurimo we, ategeka umukumirizi kuba maso.

Nuko namwe mube maso kuko mutazi igihe nyiri urugo azaziramo atazabatungura agasanga musinziriye. Icyo mbabwira ndakibwira bose nti ‘Mube maso’” {Mariko 13: 34-37}.

“Nk’uko byari biri mu minsi ya Nowa: abantu bararyaga, baranywaga, barashyingiraga, barashyingirwaga bari banezerewe, bageza ku munsi Nowa yinjiriye mu nkuge ntibabimenya. Uko niko bizaba bimeze no mu minsi y’imperuka, ubwo bazaba bavuga bati ni amahoro ni amahoro nibwo kugaruka kw’Umwami wacu Yesu kuzabatungura.” { Matayo 24: 37-44}.

“Ubwo nibwo bazabona Umwana w’umuntu aje ku bicu afite ubushobozi bwinshi n’ubwiza. Azatuma abamalayika, ateranye intore ze mu birere bine, uhereye ku mpera y’isi ukageza ku mpera y’ijuru” {Mariko 13: 26-27}

Nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Ibyahishuwe, Yohana yerekwa iby’impanda y’imperuka, yabonye amahanga menshi aterana ati: “Mbona intebe y’ubwami nini yera mbona n’Iyicayeho, isi n’ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka.

Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa kandi mbona n’ikindi gitabo kirabumburwa ari cyo gitabo cy’ubugingo, abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze…

Kandi mbona umuntu wese utabonetse ko yanditse muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo Nyanja yaka umuriro” {Ibyahishuwe 20: 11-15}.

Bibiliya mu Byahishuriwe Yohana nk’uko ikomeza ibitubwira, igaragaza akaga gakomeye kazakurikirwa n’uko itorero rya Kristo rikuwe mu isi rigiye.

Aha ni naho tubona bamwe mubo Ijambo ry’Imana ritubwira bazasigara ubwo Kristo azaba agarutse nkuko ibyanditswe bitubwira:

1. Abantu ba mbere Bibiliya ivuga ni abantu bose banze kumva ubutumwa bwiza bagakerensa ubuntu bw’Imana.
2. Abantu ba kabiri ni abakiristu bishushanya mu itorero ry’Imana bakirengagiza ukuri, bakibagirwa yuko no mu mutima w’umuntu Imana ihabona neza nk’ahambaye ubusa.
3. Abandi bantu ba gatatu Bibiliya itubwira ni abakiristu bose bazaba batabaye maso.

Uku kuba impanda izavuga itunguye benshi, nta kundi gusubira inyuma ngo hatangwe agahenge ko kwihana ku bazaba batunguwe nayo basigaye. Ibi mu byukuri byari bikwiriye gutuma buri wese wo muri twe yita ku iherezo rye ku giti cye, bigatuma ahora akurikirana uko abanye n’Imana mu mutima we buri munsi, buri saha na buri mwanya, kuko impanda yo kuvuga izavuga nkuko Ibyanditswe Byera bibitubwira. {Mariko 13: 37}

Nshuti bavandimwe bacu, turibukiranya ibi byose kugira ngo abantu twe kurangazwa n’ibyo tubamo buri gihe, tube maso tutazatungurwa no kuzamurwa kw’itorero ry’Imana, kuko nubwo Impanda itavuga nonaha ariko urupfu rwo burya ntiruduteguza, kandi nyuma yo kuva muri uyu mubiri nta yindi mirimo nta n’imigambi. Jya wibaza iki kibazo bizagufasha guhora wita ku iherezo ryawe: “ESE IMPANDA IVUZE AKA KANYA NANJYE NDI MUBAYUMVA?”

Imana umuremyi wacu, nubwo tutabasha kumunezeza nkuko bikwiriye ariko aradukunda cyane kandi ntanezezwa n’uko twazarimburanwa na Satani, ahubwo yifuza ko twamwumvira tukazabana mu Bwami bwe iteka mu ijuru. Ndabifuriza kuba maso tukazabona ibihembo by’imirimo myiza twakoze nitugera mu ijuru. Imana idufashe

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries