Ni ngombwa ko habaho n’igihe cyo kugeragezwa kugira ngo bidukebure tutibwira ko twageze iyo tujya tukirara, bityo uku kugeragezwa kwacu gutume turushaho gukomeza kugira inyota yo gushaka gakondo yo mu ijuru aheza twabikiwe n’Imana idukunda nkuko Bibiliya ibitubwira.
Mu by’ukuri si uko byananiye Imana kutureka tukabaho mu munezero gusa. Ariko ntiyabikora ityo iminsi yose kuko byatuma twebwe abantu yaremye twirara tukibeshya ko twageze iyo tugana, bikaba byatuma twumva ko mu isi ari ho heza ntitwongere kugira inyota yo gusenga no gushaka Imana.
Bibiliya ihumuriza abantu b’Imana ngo: “Kuko uzibagirwa umubabaro wawe, uzawibuka nk’amazi amaze gutemba kandi ubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y’ihangu.
N’aho haba umwijima hazatambika umuseke kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro. Ni ukuri uzakebuka ibigukikije, wiruhukire mu mahoro, uzaryama he kugira ugutera ubwoba.” (Yobu 11: 16-19)
Imana ijya yemera ikanyuzamo ikabigenza ityo, abantu bayo bakageragezwa rwose bakababazwa kugira ngo dukomeze kwibuka ko mu isi atari iwacu kandi ko iyi isi turiho atari iyo kwifuzwa bitume dushishikarira gushaka gakondo yacu yo mu ijuru, kuko burya Imana icyo ihora ishakashaka kuri twe ni ubugingo bwacu kugira ngo buzabane nayo mu ijuru ryayo ryera ahari amahoro n’umunezero by’iteka.
Naho ubutunzi bwo mu isi kubuduha biroroshye cyane kuri yo kuko n’abanyabyaha batizera barabugwije kandi batayumvira.
Kenshi na kenshi hari ubwo mu mibereho yawe nk’umukiristu, wireba ukabona ni wowe uhorana ibigeragezo bidashira kandi nyamara uko wisuzumye ugasanga ntacyo umutima wawe ugushinja cyatuma uvuga ko ari ingaruka zikugeraho.
Aha ni ho bamwe muri twe bitumerera bityo tukihutira gushaka abadusengera (delivrance) ngo ni imivumo karande yo mu miryango abandi ngo ni abadayimoni babateye bagashaka ko babasengera ngo babohoke, ariko tukibagirwa ko hari ubwo Imana yemera ko ikigeragezo runaka kikugeraho kugira ngo wige, uhuguke, urusheho gusobanukirwa neza ibyo utari uzi muri iyi nzira y’agakiza, umenye n’uko ukwiye kwitwara muri ibyo bihe nk’umwana wayo ikunda.
Ibi birajyana nuko, iyo uri muri ibyo bihe by’ikigeragezo uhura n’inyigisho ziyobya, bamwe mu bigisha bigisha amagambo amwe n’amwe ashingiye ku nyungu zabo bwite, bigisha bavuga ko umukiranutsi w’Imana adashobora kugeragezwa, umukiranutsi w’Imana ntashobora gukena, umukiranutsi w’Imana ntashobora kurwara, umukiranutsi w’Imana ntiyagendesha ibirenge cyangwa gusonza kandi ngo isi n’ibiyuzuye ari iby’Uwiteka, umukiranutsi w’Imana ngo imigisha yose iri imbere ye n’ibindi nk’ibyo.
Yego ntitubihakana rwose imigisha y’Imana irahari pe, ariko bakundwa bene Data, ndabibutsa ko iyo migisha tutayihabwa mu kajagari kuko Imana ni Imana izi ubwenge ibona ko nikugomororera iyo migisha yose urahita ugwa ukayibagirwa ikakubura, bityo bigatuma yanzura kudahutiraho.
Hari aho rero iyo migisha tuvuga tugomba kuyihererwa nta handi ni “Mu Bushake Bw’Imana.”
Muri ubu bushake bw’Imana rero ntabwo kenshi naho uzasanga ari umudendezo gusa. Oya! Aha naho turahageragerezwa, aha naho turaharwanyirizwa, mu bushake bw’Imana hari nubwo dukubitika rwose abantu bakatwibazaho, yewe hari n’igihe kigera natwe ubwacu tukibaza ku Mana gushidikanya kukaza tugatangira kuvuga tuti: “Imana ntihari, Imana ntibaho.”
Mu byukuri si uko Imana idahari kuko ituretse nk’uko tubyibwira twashira nta n’umwe Satani yarebera izuba.
Bibiliya ijambo ry’Imana itubwira neza ngo “Abo bose bapfuye bacyizera bari batarahabwa ibyasezeranijwe ahubwo babirebaga biri kure cyane bakabyishimira bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukira mu isi, Abavuga batyo baba berekana ko bashaka gakondo.
Kuko iyo baza gukumbura aho bavuye baba barabonye uburyo bwo kuhasubira ariko noneho barashaka gakondo yo mu ijuru iruta icyo gihugu bavuyemo kuba cyiza, nicyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo.” (Abaheburayo 11.13-16)
Nubwo bigoye, ariko nshuti bavandimwe nimuze dukomeze tujye imbere hari ingororano ziri imbere ku bihanganye. Kimwe mu byo nkundira iyi Mana twakurikiye, ni uko n’ubwo yakwemera ko ugeragezwa ntishobora kukureka burundu ngo igutere umugongo, ahubwo uko uyegera igenda iguha imbaraga zo kubikomeramo kugeza ubwo ubisohotsemo nk’intwari inesheje.
Bakundwa Bene Data, ndabarema umutima yuko aho tugana mu ijuru hari ubutunzi bw’agaciro kuruta ubwa hano turi, hari icyubahiro kiruta cyane icyo dushakashaka buri munsi.
Wowe ubabaye, Imana iracyagukunda ongera wishime!
Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries

Ibitekerezo 0