Abigishwa be baramusubiza bati: « Bamwe bagira ngo uri Yohana umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi na bo bagira ngo uri Yeremiya cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi. » Maze Yasu arongera arababaza ati: « Ariko se mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde? » Simoni Petero aramusubiza ati: « Uri Kristo Umwana w’Imana Ihoraho. » {Matayo 16.13-16}

Nubwo yaje mu be ntibamwemera ariko abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. {Yohana 1.11 – 12}

Mu by’ukuri nubwo uku kumwitiranya kwari no mu Bayuda, ariko n’aba bigishwa be bagendanye na we igihe kirekire bakamubona akora ibitangaza bareba, bakorana na we ibitangaza, imigani myinshi n’inyigisho zibahugura zitandukanye, yabibabwiraga bamubona imbere yabo imbonankubone ndetse bamwe muri bo bakamubaza n’ibibazo, ariko na bo ubwabo bari batamuzi neza uwo ari we.

Ariko Petero we nk’uko Yesu yabimuhamirije ko atari umubiri n’amaraso bibimuhishuriye ahubwo ari Data wo mu ijuru, Petero yateruye amagambo meza arahamya ati: « Uri Kristo Umwana w’Imana Ihoraho. » {Matayo 16.16}

Ni iyihe mpamvu mu byukuri ituma umuntu ashobora kugera mu gihe yitiranya Imana n’ibitari Imana? Ni ryari witiranya gukora kw’Imana no gukora kwa Satani?

Akenshi usanga ibi biterwa n’impamvu nyinshi ariko muri zo reka turebemo nk’ebyiri: Impamvu ya mbere ni Ukwibagirwa no kudaha agaciro ugukora kw’Imana kw’ibyo wiboneye ubwawe yakoze, noneho ibi bigatuma hari ibihe ugeramo (cyane cyane ibihe by’ikigeragezo) kuko wibagiwe muri wowe hakazamo kwitiranya, ari kwo kukuzanira gushidikanya ko Imana ibaho cyangwa itabaho.

Icya kabiri ni ukubura Kwizera. Iyi Mana twizera mu by’ukuri ni Imana tutarebesha amaso y’umubiri ariko ni byinshi bitwemeza ko ibaho, bikatwemeza ko ihari kandi ikora tugendeye ku kuremwa kwacu ubwacu nk’abantu n’ibidukikije tubona.

Kutizera iyakuremye ikaguha ubuzima n’ibindi byose ukenera muri bwo, na byo bikuzanira kuyishidikanyaho cyane rwose, ibi rero buhoro buhoro bigenda bikuganisha ku rwego rwo kuyihakana burundu.

Ntibikwiye ko ugera ku rwego rwo kwatura muri wowe ko Imana idahari cyangwa itabaho, kandi nyamara hari ibyo ikora buri munsi na buri mwanya bigukikije amaso yawe ahora abona mu buzima bwawe, ikabigukorera kubw’ubuntu bwayo gusa.

Hari byinshi biba ku muntu wajya kumva ukumva aravuze ati: « Iyo hataba Imana sinari kuhava » cyangwa se ukumva undi ati: « Mana yo mu ijuru umfashe aha hantu mpave amahoro, Mana umfashe nsinde iki kizamini » hari n’ubwo umuntu wumva avuze ati: « Uyu muntu yarapfuye Imana ikinga akaboko. » cyangwa ukumva nk’umubyeyi abwiye umwana we ati: « Mwana wanjye ugendane n’Imana. »

Ibi byose n’izindi ngero tutavuze ni bimwe mu byari bikwiye kukubera igihamya ntashidikanywaho ko Imana ihari kandi ihorana natwe mu byo tubamo byose kabone n’ubwo tutayibonesha amaso yacu ariko kurinda kwayo gukomeye guhorana natwe ibihe byose kuko bitabaye ibyo, ku byifuzo by’umwanzi wacu Satani ni uko duhora mu bibazo n’intambara z’urudaca zatuma dushiraho twese.

Ariko kuko Imana ihora mu ruhande rw’umuntu wayo yaremye imukunze, ntishobora kwemera ko uwo mugambi mubisha wa Sekibi ugerwaho ahubwo kwa kuboko kwayo ihora idukingira guhorana natwe niyo twaba dusinziriye mu bitotsi byinshi dushyizweyo, Imana iba iri maso iteka wajya kubona ukabona urakangutse, ingingo z’umubiri wawe zose ziracyakora neza nta kibazo, umunsi wa mbere, uwa kabiri, ukwezi, umwaka umwe, ibiri, gutyo gutyo. Imana ishimwe kuko urukundo idukunda ruruta kure imbaraga z’umwanzi uturwanya Satani.

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries