Dawidi mu gihe yari ataraba umwami ariko yarasutsweho amavuta na Samweli, yabayeho mu ntambara nyinshi cyane kandi zikomeye, Sawuli ashaka kumwica inshuro nyinshi ariko ntiyabigeraho. Dawidi abonye uko Imana yamurwaniriye, aririmba iyi Zaburi dusomye.
Kenshi usanga abantu bashaka kwirwariza mu buzima bwabo ntibiringire Imana; ariko Imana ntikunda ko abantu birwariza, ahubwo ishaka ko tuyikoreza amaganya yacu yose kuko yita kuri twe kandi ihora itegeye amatwi gutaka no kwinginga kwacu.
Ijambo ry’Imana riravuga ngo “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. (Abafiripi 4:6)
Fata izo ntambara zawe zose uzikoreze Uwiteka kandi umwiringire wenyine, azazikurwanirira wowe ntacyo ukoze maze ube mu buzima bw’uwagutsindiye gusa.
Hari ibintu bitubaho iyo twiringiye Uwiteka tukamwikoreza ibyacu:
1. Turatabarwa: Iyo twiringiye Imana yonyine, tukayikoreza ibituremereye byose, iradutabara; kuko itameze nk’abantu ahubwo itwitaho nk’imboni y’ijisho.
2. Tugira ihumure: Iyo wikoreje Uwiteka ibikuvunnye, ubaho ubuzima buhorana ihumure, udafite amaganya cyangwa guhangayika. Dawidi yaravuze ngo nzajya ndyama nsinzire niziguye kuko Uwiteka ari we umpa kuba amahoro.
3. Imana itugirira imbabazi: Iyo twiringiye Imana kandi byose tukabiyiharira, imbabazi zayo ziradutwikira; kuko twayikoreje ibituremereye.
4. Twakira ibitangaza by’Imana: Iyo twiringiye Imana, tubona imirimo ikomeye mu buzima bwacu umunsi ku wundi, ikajya ihora itubera inkomezi. “Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.” (1 Petero 5:7)
Mose yiringiraga Imana, imutumye arayisaba ngo bajyane, aravuga ati “nitutajyana ntudukure aha”, asaba n’ibimenyetso bihamya yuko Imana izabana nabo, irabimuha. Yari azi ko nibajyana n’Imana ntakizabahangara.
Umwami Asa yiringira Uwiteka, atewe n’Abanyetiyopiya yaramutakambiye; Uwiteka atsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa n’Abayuda. (2 Ngoma 14.10,11) kuko biringiye Imana babonye insinzi iva ku Mana. Iyo twiringiye Imana akaba ari yo gusa dushyira imbere, byanze bikunze turanesha. Debora yiringiye Uwiteka ntiyatinya urugamba nubwo yari umugore, ijuru rirabatabara banesha urugamba. (Abacamanza 4.4-15)
Abantu bamwe bagira byinshi biringira: umubiri, ubutunzi, imiryango ikomeye n’ibindi, nyamara ibyo byose birashira. Kenshi abantu bashaka Imana ari uko bamaze gushoberwa. Dukwiriye kwitoza kwiringira Imana mu bihe byose; haba mu bitunezeza cyangwa bitugoye, nibwo tuzakora iby’ubutwari. Ibanga ryo kunesha mu bitugoye ni ukwiringira Uwiteka; Dawidi nawe yabivuze neza muri Zaburi ati “si ko bizaba mu bagutegereza nta we uzakorwa n’isoni, abava mu isezerano ari nta mpamvu, ni bo bazakorwa n’isoni. (Zaburi 25.3)
Mu nzitizi zituma abantu batikoreza Uwiteka urugendo rwabo, harimo n’ibyaha batihannye neza, ubwibone bw’ibyo Imana yagukoreye cyangwa yagukoresheje bigatuma wumva ko wihagije. Imana ishaka ko tutiganyira ibyo dukennye bitugoye, kandi ntishaka ko twiyiringira ubwacu cyangwa ikindi cyose. Yikoreze urugendo rwawe rwose, nayo kukurengera yabyirahiye nk’inshingano zayo kuri twe kandi izabikora neza. Amena.
Hari icyo wifuza kutubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri: [email protected]
Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries.

Ibitekerezo 0