Iki gitaramo kizabera kuri Stade ya ULK guhera saa saba n’igice aho Korali Jehovah Jireh izafatanya ka Korali Siloam yo muri ADEPR Paruwase Gasave, Umudugudu wa Kumukenke.
Nk’uko byatangajwe na Visi Perezida wa Korali Jehovah Jireh, Muvunyi Hyppolite, umwigisha watumiwe muri iki gitaramo ni Pasiteri Karayenga J.Jacques.
Album ya gatatu igizwe n’indirimbo zigera kuri 13 zirimo iyitwa ‘Umukwe araje’, ‘Tugufitiye icyizere Mana’, ‘Izahanagura amarira’, ‘Imana yaraduhamagaye’ n’izindi.
Ije ikurikira iya mbere yari irimo izakanyujijeho kubera gukundwa no gufasha imitima y’abatari bake nka ‘Kugira ifeza’, ‘Guma muri Yesu’, ‘Ingoma yawe’ ndetse n’iya kabiri yarimo izitwa ‘Turakwemera’, ‘Intsinzi’, ‘Akira ishimwe’ n’izindi.
Korali Jehovah Jireh yashinzwe mu 1998, ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pentekote ADEPR by’umwihariko muri CEP ULK.
Usibye ivugabutumwa ikora yifashishije indirimbo, Korali Jehovah Jireh ikora n’ibindi bikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye nk’uko Muvunyi yabitangaje.










Ibitekerezo 0