{Kugira umwenda mu buzima bwa muntu ni ibisanzwe ariko noneho bihindura isura iyo ubwishyu bubuze, bikaba akumiro nyir’ukwikopesha aramutse apfuye atishyuye. Aha biba ikibazo gikomenye ku basigaye, akaba ariyo mpamvu bavuga ngo ngo akaryamyenda gashima kishyuye, aka kaga rero akaba ariko kabaye kuri uyu muryango.}

Inkuru zo muri Bibiliya 2 abami 4:1-7 zivuga inkuru z’umugore wari warashakanye n’umugabo wari umukozi w’Imana, akaba n’umwe mu bahanuzi, Nyuma rero yo kuguza umwenda utari muto uyu mugabo yaje gupfa, ariko apfa atarishyura. Bibiliya yerekana ko uretse gupfakara bari bafite n’inzara ikomeye ndetse bari biteguye no kwipfira, nyuma yaho gato akibyibaza umwishyuza nawe ntiyarajemo asanga umugore, ati " Ni ukunyishyura cyangwa mfate abana bawe mbagire imbata zanjye".

Bavandimwe biragoye kuba umuze gupfusha uwagufashaga, noneho abakagufashe mu mugongo akaba aribo bagusonga,bagushinyagurira ndetse abandi bakerekana ko ntawukwitayeho, uza kukwishyuza nawe akazana ubukana bukomeye kuriya ,ariko ngo hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko ngo namara kwemerwa azambikwa ikamba ry’ubugingo (Yakobo 1:12),uyu mubyeyi biragaragara ko atari yorohewe ariko burya muri Israel hariyo Imana itabara iyo ni nayo ijya iba hafi yacu Abanyarwanda ikaturengera urugamba rukomeye.

Uyu mubyeyi rero nyuma yo kwibuka ko umugabo we yabaye inkoramutima y’Imana niko guhungira kuri Elisa ngo ahari arebe ko yamurengera, burya rero iyo Imana ishatse gukora ntago igombera ibikomeye , Ibinyujije muri Elisa, yamusabye kuzana utuvuta yari asigaranye maze agatira n’ibikoresho byinshi amwizeza ko biri bwuzure amavuta bivuye kuri utwo duke. Mu bigaragara ni uko iyo uyu muryango uba utarabanye neza n’abaturanyi nta n’umwe wari kubatiza ibi bikoresho, ndetse bari kubamaganira kure ndetse cyane, ariko kuko umugabo we yari inshuti ya benshi nta n’umwe wamugoye, ndetse uko Elisa yari yabivuze uyu mubyeyi yabonye atari yitseze maze aragurisha arishyura ndetse asigaye amutungana n’umuryango we.

Nta wareka kuvuga ko uyu muryango bari abanyamugisha kuko iyo bitaba ibyo nta kabuza aba bana bari kuba imbata z’uwishyuzaga umwenda, ariko bigaragara ko Imana yabarengeye nk'uko ijambo ryayo rivuga ngo umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro wongeraho ( Imigani 10:22), inashimangira ko urubyaro rw’umukozi wayo rutazasibiriza cyangwa ngo rukorwe n’isoni.

Binerekana ko na nyuma y’uko Imana ivuze ijambo irarikurikirana kugeza risohoye, reka natwe twizere ndetse twigire kuri uyu muryango bidutere guhinduka no kwizera gutabara guturuka ku Mana ndetse tunibuke ko Imana ijya iha agaciro imirimo dukora bikaba byanatuma inafata icyemeze cyo kuturengera harimo no kuzuka nk’uko yazuye Tabitha ku bw’imyambaro yajyaga aha abapfakazi.