{Mu ijambo ry’Imana dusanga muri Zaburi 51:12- cyangwa 10- muri Bibiliya zimwe niho Umwami Dawidi yanditse agira ati “Mana undememo umutima wera,unsubizemo umutima ukomeye. Ntunte kure yo mu maso yawe, ntunkureho umwuka wawe wera. Unsubizemo kunezerwa n’agakiza kawe, unkomereshe umutima wemera.}

Iyi Zaburi Bibiliya isobanura ko Dawidi yayanditse nyuma yo gusambanya Batisheba akanicisha umugabo we Uriya (2 Samweli 12:1-15), Nyuma yaho ubwo yibwiraga ko bitazamenyekana maze Imana ikabihishurira umuhanuzi Natani, akabinyuza mu mugani kugirango abashe kumwumvisha uburemere bw’icyaha yakoze, nibwo rero Dawidi yahise aca bugufi ati “Nacumuye ku mana” , maze asengana umubababaro, cyane ko yari amaze gusobanukirwa ko ibyaha yakoze byamushyize kure y’Imana, ndetse bikanirukana umwuka wera mu mutima we, ahitamo ggusenga ririya sengesho twavuze haruguru.

Ukurikiranye neza ubuzima bw’Umwami Dawidi usanga yari umwami Imana yagiriye neza guhera mu bwana, ndetse ugasanga nawe ubwe yari abizi neza ko Imana yamukunze bikomeye, ariko kubwo kurangara gato byatumye acumura ku mana,bivuye mu kubenguka umugore w’abandi aramusambanya ndetse amutera inda kubw’ikimwaro n’ubwoba bituma afata imyanzuro we yabonaga nko kwirwanaho maze yicisha Uriya umugabo we, maze bibabaza Imana. Uku rero ni nako Satani ajya asanga abantu Imana yagiriye neza ndetse bakanakizwa bakayikorera igihe kitari gitoya,ndetse imirimo y’ubutwari ijya gusa n’iya Dawidi ariko kuko Satani adatinya ntago areba uburambe bafite ahubwo akora icyashoboka cyose ngo bave mu byizerwa, maze yamara kubagusha akababohesha imigozi ikomeye cyane igoranye gucika.

Akenshi rero bene aba baguye bagakora icyaha icyo aricyo cyose, Umwuka wera ntago agumana nabo , Umunezero w’agakiza uragenda, Gukunda Imana birashira ugasanga rimwe na rimwe basigarana impano gusa, ari nazo akenshi zibashuka bakazihisha mo bakaba bareka no kwihana, ariko biba bikwiye ko nk’umuntu wamenye Imana, adaheranwa n’uburiganya bwa satani ahubwo akagira ikifuzo cyiza cyo kongera gukumbura umubano mwiza n’Imana, cyane ko uretse n’umubano wa hano mu isi abarimwo umuka wera nibo bazabana n’Imana.

Birashoboka ko hashobora gushira igihe kinini Umuntu akoze icyaha, ndetse ukanihesha gutuza ariko kirazira nta mahoro y’umunyabyaha, nta kunezerwa wagira waramaze kwirukana Imana n’umwuka wera mu mutima wawe, ikiruta ni kimwe gusa ni uko wasaba Imana ikakugarurira Umunezero w’agakiza kayo, wikwidamararira kuko imbere yawe haba habi udafashe icyemezo,Humura satani ye kukwihebeshe ngo akumvishe ko byarangiye kuko Imana yawe ni umutabazi wawe kandi yiteguye kuramira ubugingo bwawe (Zaburi 53:6).