1. Amaso y’ubwibone

Ubwibone ni kimwe mu cyaha kibi kandi akenshi cyibasira umuntu mu buryo we atabasha kumenya no guhita asobanukirwa. Ariko nyamara bagenzi be bari kumwe cyangwa abamubona bakabimubonaho.

Uretse ko hari n’ubimenya ariko atazi ko bibabaza Imana cyangwa ntanabihe agaciro. Twibuke ko iki cyaha cy’ubwibone ari cyo cyatumye Satani yirukanwa mu ijuru akajugunywa mu isi na bugingo n’ubu.

2. Ururimi rubeshya

Abahanga mu bijyanye n’ubumenya-muntu (Psychology) bahamya ko kubeshya akenshi bituruka ku bwoba. Kuko ni kenshi kubeshya umuntu abikora atabigambiriye kubera ubwoba bw’icyari kigiye kumubaho cyangwa se icyo ashaka kugeraho mu nzira y’ubusamu (ya bugufi).

Gusa ntibikuraho ko hariho n’abandi bantu babeshya kubera gusa ko ari ingeso basanganywe mu buzima bwabo. Waba ubikora nkana, waba ubikora bikugwiririye ibi byose bibabaza Imana kimwe.

3. Amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza

Ni icyaha kitanezeza Imana na gato, kuko inzira-karengane aho ziva zikagera amaraso yazo ahora atakamba imbere y’Imana, niyo mpamvu ari icyaha kidashobora kugirwa gito cyangwa ngo gipfobywe kuko ikiremwamuntu Imana yakiremye mu ishusho yayo igikunze. Bivuga ngo niyo yonyine yemerewe kugira ijambo ryanyuma ku muntu yaremye, ibirenze ibyo ni icyaha kibabaza Imana mu buryo bukomeye.

4. Umutima ugambirira ibibi

Nk’uko twabibonye mu nyigisho zabanje twabonye ko Bibiliya ivuga ngo: “Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose birindwa kuko ariho iby’ubugingo bikomoka.” (Imigani 4: 23)

Twabonye ko imbere mu mutima w’umuntu hameze nk’uruganda rucura ibitekerezo no kwakira ibindi biturutse hanze yawo.

Ni cyo gituma Imana itwigisha igira iti turinde ibyinjira mu mitima yacu ni ukuvuga ibyinjira mu bitekerezo byacu kuko ariho ubuzima bucurirwa. Nta na rimwe Imana inezezwa n’umuntu uhorana umutima ugambirira ibibi gusa.

5. Amaguru yihutira kugira urugomo

Aha birajya guhura gato n’ingingo dusoje haruguru y’umutima ugambirira ikibi, kuko umutima umeze utyo akenshi uhora uhutiraho kuri buri kimwe ugiye gukora akenshi kiba kitari cyiza, biragoye ko uyu mutima umeze utya wagira ukwitonda no kwigengesera mubyo utekereje ugiye gukora.

6. Umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma n’uteranya abavandimwe

Umuntu wese urarikirwa cyangwa se uhamagarwa ku mpamvu yo kubeshya no kubeshyera abandi hanyuma nawe akemera gukora ibyo. Akenshi uyu umeze atya ibyo akora hari ubwo bimujyana no kubeshyera abandi, guteranya abasanzwe ari inshuti cyangwa abavandimwe n’ibindi nk’ibyo. Iki nacyo ni icyaha Imana yanga.

Nkuko tubibona, Uwiteka akomeza ahamya ko uwumviye ntabe muri aba tubonye haruguru hari inyungu nyinshi nk’uko tubisoma ngo: “Mwana wanjye komeza icyo so agutegetse kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije uhore ubikomeje mu mutima wawe ubyambare mu ijoro. Nugenda bizakuyobora nujya kuryama bizakurinda kandi nukanguka bizakubwiriza.” (Imigani 6: 20-22)

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries

E-mail: [email protected]