Kandi umenye ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya ,birarira, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo badakunda ibyiza, bagambana , ibyigenge, bakunda ibibanezeza aho Gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zakwo , abameze batyo ujye ubatera umugongo. (2Timoteyo 3:1-5)
Bene Data, ntibikwiye ko abantu b’Imana bo muri iyi minsi, Satani atwibagiza ibyahanuwe ku minsi ya nyuma y’uru rugendo turimo rugana mu ijuru.
Ijambo ry’Imana ryerekana byimazeyo ko hari igihe kigiye kuza ubwo iyi si dutuyemo igiye kugera ku iherezo ryayo, bityo Yesu Kristo akagaruka, ari nabwo azaza agacira urubanza abazaba bakiriho ibihwanye n’imirimo bakoze, ndetse n’abazaba barapfuye bakazukira kunyura imbere y’intebe y’urubanza y’Imana. (Daniyeli 12:1-2)
Uzaba ari umunsi uteye ubwoba kuko bamwe bazarira abandi ari umunezero udashira! Ikibabaje rero ni uko n’ubwo hashize igihe kinini tubizi kandi tubyigishwa, iminsi ibanziriza uwo, twayinjiyemo mu buryo abenshi tutamenye ariko abasoma ibyanditswe byera bo barabibona kuko biragaragara.
Nyamara abantu barasa n’abarasinziriye, Satani yatangiye kubakundisha iyi si cyane kurusha ibyiza by’ijuru, kuko Satani we iri juru duhora tuvuga yaribayemo, azi ubwiza bwaryo ndetse anasobanukiwe ibyiza bizaragwa Abera bazaba barigezemo. Afite rero umugambi wo kuritubuza.
Ariko Satani yabishaka cyangwa atabishaka ikizwi kidashidikanywaho n’ibyanditswe byera ni uko Yesu azaza kandi abera bamaze kumwizera ntibiyandurishe ibyaha bazataha mu ijuru banezerewe. Imana ishimwe.
Inyigisho z’ubuyobe na zo ziragenda zikwizwa mu bantu buhoro buhoro, ibitangaza birakorwa ku bwinshi, ariko bavandimwe bene Data ibyo ntibyakagombye kuduhuma amaso twibuke yuko no muri Egiputa kwa Farawo abarozi be barabikoze bigāna ibyo Mose na Aroni bakoze batumwe n’Uwiteka Imana (Kuva 7: 12). Si n’aho gusa hirya no hino namwe murabyumva mukanabibona.
Ariko nyamara umuntu ureba kure yarushaho gushaka Imana, akayisaba imbaraga no kubasha kurobanura ibinyuranye, naho ibitangaza byo bitandukanye n’agakiza kure kandi ntibyakugeza mu ijuru.
Ku rundi ruhande ariko, nibyo koko isi turacyayirimo kandi rwose turacyayikeneyemo byinshi nk’abantu bakiyituyemo ariko ntabwo byari bikwiriye kutubera impamvu yo gusohorerwaho n’ibihe twavuze haruguru Bibiliya idahwema kutwibutsa ngo bitume duhinduka abambuzi, ababeshyi, abikunda badakunda ababo, bakunda impiya, birarira, bibona, batukana, batumvira n’ibindi bibabaza Imana nk’ibyo Bibiliya yatwibukije haruguru.
Inzira ni imwe gusa, Yesu naza ntabwo azareba idini cyangwa itorero umuntu yasengeragamo cyangwa inshingano yari arifitemo, ntazareba ikindi icyo aricyo cyose ahubwo azareba ko wihanganiye iyo mibabaro yose yakugezeho, ugaharanira gukora ibinezeza Imana ukiranuka, ukaneshesha kwiyeza ariko kumesera ibishūra byawe mu maraso ya Yesu Kisto. Wowe ukomeje kwirinda no kuba maso humura rwose komera ushikame wihangane kuko turi hafi guhabwa ibyo Abizera twasezeranijwe.
Nshuti mwene Data, tumbira umusaraba wa Kristo wihanganire ibyo uhura nabyo kandi wizere, nitumara kwambuka tugeze mu ijuru aho dusiganirwa ntituzongera kwicwa n’inzara, inyota cyangwa izuba ngo bidutere intimba ukundi, tuzaba dutunzwe n’amazi y’ubugingo tureba Imana yacu amaso ku maso izahanagura amarira yose twarize. Imana ishimwe. (Ibyahishuwe 7: 14-17)
Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]
Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries

Ibitekerezo 0