{Uwiteka abwira Mose ati: “Bwira Aroni n’abana be bitandukanye n’ibyera Abisilayeli banyereza be gusuzugura izina ryanjye ryera. Ndi Uwiteka. Ubabwire uti : Umuntu wese wo mu rubyaro mu bihe byanyu byose, uzegera ibyera Abisirayeli bereza Uwiteka agihumanye, uwo muntu azakurweho ave imbere yanjye. Ndi Uwiteka.,,,: Nicyo gituma bakwiriye kwitondera umurimo nabarindishije kugirango utabazanira icyaha, ukabicisha kuko bawononnye. Ndi Uwiteka ubeza.}

Kuva mu isezerano rya cyera Imana yagiye yihanangiriza abakozi bayo guha agaciro umurimo wayo bakawinjiramo ndetse bakawukora bejejwe, bakawitondera kuko atari umurimo woroshye ndetse atari uwo kuvogerwa uko biboneye, impamvu kandi Imana yabivugaga ni uko yagiye ibona bamwe mubo yatoranije kuyikorera bahinduka bakivanga mubyo itishimira, nyamara mugihe yo yari yabashyize mu myanya y’icyubahiro bityo bagakoresha ubushobozi bafite nabi bigatuma izina ry’Imana ritukwa.

Mu ijambo ry’Imana dusoma muri Zaburi 2:10-11 hagira hati “Noneho mwa bami mwe mugire ubwenge, mwa bacamanza mwe z’abo mu isi mwemere kwiga,Mukorere Uwiteka mutinya. Munezererwe muhinde umushyitsi. Nta kabuza Imana ntago yigeze yemerera abo yagabiye umurimo wayo kuwuhindura akarima kabo, ni nayo mpamvu hari zimwe mu ngaruka Bibiliya igenda yerekana zagiye zigera kuri bamwe bagiye birara muri uwo murimo cyangwa se bakawukora uko bishakiye.

Mu minsi tugezemo hari impungenge zikomeye ko hari bamwe mu bakozi b’Imana n’ abanyempano batandukanye batangije umurimo w’Imana iby’umwuka none bamaze gusoreza mu by’umubiri,bamwe batangiye kugurisha impano zabo, Yego ijambo ry’Imana rivuga ngo tuvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo (Yesaya 3:10) ariko muritonde mutazayoba mwibwiraga ko muri mu bisubizo, hari n’abandi basigaye bihandagaza bakabeshyera Imana ko yabatumye yamara ntacyo yavuze,ariko bene aba birababaje kuko ijambo ry’Imana rivuga ko baba barimo kwikururira ishyano ( Ezekiyeli 13:1-7 ) !

Bikomeje gutya byaba ari akaga gakomeye ku itorero no kuri bene abo kuko sinibwira niba Uwiteka Imana yakomeza kwemera ko bene abo bayobya abana bayo ahanini bagombaga guhindurwa nabo, dore ko bamwe mubabikora usanga ari abo Imana yari imaze kwambika igikundiro, kugirirwa icyizere n’ibindi bakaba bari bakwiriye kubibyaza umusaruro, Gusa na none nta rirarenga birashoboka ko wakumva Satani yari yakuriganije ariko ikigukwiriye ni uko wafata umwanya ugashungura ibyo ukora, ubuka ko mbere yo guhabwa uwo murimo n’iyo mpano, Imana yakweretse icyiza icyo aricyo ndetse nawe ukigisha abandi benshi ndetse bakamenya ukuri bakanahinduka, ariko ikibabaje ni uko nawe wasubiye inyuma wabaye nk’umwana ukwiriye kwigishwa!

Hindukira va mu buriganya bwa Satani ibyo yakweretse bigatuma usubira inyuma ni iby’akanya gato cyane, icyo uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka, kandi rwose Yiteguye no kugukoresha byinshi birenze ibi numwemerera.