{Iyo ukurikiranye ibiganiro bitandukamye usangana bamwe mu bayoboke b’amadini, usanga hari bamwe muri bo bavuga ngo nta mukire uzakandagira mu bwami bw’Imana, abandi nabo bakavuga ko ijambo ry’Imana rizwi ndetse rigasobanukirwa n’abaswa cyangwa injiji mu by’ubumenyi busanzwe, aha rero tukaba tugiye kurebera hamwe icyo bibiliya ibivugaho n’ukuri nyako ku bivugwa.}

Ese izi mvugo zavuye he?

• Aha mbere havugwa cyane ni aho usanga Yesu yavuze ngo ku mutunzi biragoye kwinjira mu bwami bw’Imana ngo icyoroshye ni uko ingamiya yakwinjira mu izuru ry’urushinge “Matayo 19: 24”.

• Abandi hakagira hati Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge ,kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, kandi n’ibikomeye byo mu isi n’ibihinyurwa n’ibitariho Imana yaraabitoranyije ngo ihindure ubusa ibiriho,kugirango hatagira umuntu wirata imbere y’Imana “ 1 abakorinto 1:27-29” .

Iyi mirongo mu by’ukuri iri muri Bibiliya ariko nyamara N’ubwo isobanurwa nk’uko bivugwa na bamwe, biragaragara ko hari abayisobanura uko bibwira ahanini batasomye bibiliya neza, kuko ubwo umwami Yesu yavukaga abantu ba mbere bamenye ko yavutse ndetse bakajya ku muramya ni abanyabwenge “Matayo 2:1-12”, iyo kandi isomye amateka ya bamwe mu bakoze umurimo w’Imana neza ndetse bakaba icyitegererezo usanga harimo abanyabwenge ndetse cyane nka ba Sawuli ariwe Pawulo,Salomo, Daniel Meshake, Abedinego n’abandi, bityo ukaba wakiha umwanzuro ko ubwenge buvugwa na Bibiliya busobanurwa bitandukanye n’uko bamwe babyumva, aho bamwe biyumvisha ko utaba umunyabwenge ngo unezeze Imana, ahubwo usonywe neza “1 abakorinto 1:30” hagira hatti “Niyo ibaha kuba muri kiristo yesu waduhindukiye ubwenge buva ku mana no gukirranuka no kwezwa no gucungurwa, kugirango bibe nk’uko byyanditswe ngo uwirata yirate uwiteka .

Abavuga rero ko Imana yigishije abaswa kugirango ikoze isoni ab’iyita abanyabwenge, ntago wakwemeza ko ari ubwenge twiga mu ishuri yashakaga kuvuga kuko unagarutse no kubuzima bwa buri munsi tubamo, usanga ari ngombwa ko tubugira kuko butabayeho twabura abandika za bibiliya mu ndimi zitandukanye, abaganga, abayobozi, n’abandi bakora iby’ikoranabuhanga ritandukanye, ahubwo umuntu yavuga ko icyo Imana yanga ari bwa bwenge buhakana kwera kwayo,bukemeza ko Imana itabaho.

Ese Imana yanga ubuhe bwenge igakunda ubuhe?

Icyo Imana ishaka ni uko niba yarakugiriye neza ikaguhumura ukajijuka, ukagira ubumenyi butandukanye ndetse ukaba umuhanga wabukoresha mu kwagura ubwami bwayo, ujijure abagifite ubujiji muri bo cyane ko ijambo ry’Imana rinabivuga ngo “Ni inde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye afite ubugwaneza n’ubwenge. Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu, mugahorana intonganya,ntimukabyiratane ngo mubeshyere ukuri, Bene ubwo bwenge sibwo bumanuka buvuye mu ijuru,ahubwo ni ub’isi,ndetse ni ubw’abadayimoni ni ubw’inyamaswa bantu,,,,Ariko ubwenge buva mu ijuru irya mbere buraboneye,kandi ni ubw’amahoro, ni ubw’ineza,bwemera kugirwa inama bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza,butarobanura kubutoni kdi butagira uburyarya “Yakobo 3:13-17” kandi ubwenge nyabwo ari ukubaha Imana ndetse no kuva mu byaha “Yobu 28:28”.

Urabona ko rero Imana itabuza abantu kwiga ubumenyi, ahubwo ni byiza ko twiga cyane kugirango dusoobanukirwe ejo hato hatazagira utuyobya nyamara hagize ubishaka twaramaze gusobanukirwa twagira uruhare runini mukugarura benshi.

Ubukire se Imana ibuvugaho iki?

Iyo usomye ijambo ry’Imana usanga ricyaha cyane abantu bashyira Amaboko mu mifuka ngo bategereje ibizaza mu bitangaza, dufashe urugero mu “migani 6:6” hagira hati “ Wa munyabute we, sanga ikimonyo witegereze uko kigira wige ubwenge. Ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi kandi mu isarura kikishakira ibigitunga.

Rikongera kandi rikerekana ko Imana iha umugisha imirimo yakozwe n’amaboko yacu bisobanuye ko iyo ukoze utera imbere ukaba n’umukire rwose, si igitangaza, cyane ko hari n’ingero nyinshi z’abakozi b’Imana kandi bari abakire ijambo ry’Imana ryerekana, twavuga nka Yobu Imana yo ubwayo yatanze ho urugero ko yishimira, ba salomo na none bari abatunzi Dawidi,Abulahamu n’abandi, aha rero bikaba bishoboka ko watunga kandi ukubahisha Imana cyane ko no mugukorera Imana hakenerwamo Ubutunzi ( gufasha abakene, kubakira abatishoboye, kubaka insengero, kugura ibyuma byamuzika,amaturo n’ibindi ).

Gusa na none icyo Imana idashima ni igihe wageze ku butunzi binyuze mu buriganya,ubusambanyi, ubwicanyi,guhuguza,cyangwa se amarozi n’inzira z’abadayimoni n’ibindi bikunze kuyobya benshi akaba ari nayo mpamvu Yesu yavuze ko bigoye n’ubwo bishoboka ku wemeye gukiranuka, hakwiye gusa kurebwa ngo ese ubwo butunzi bwabonetse gute? Ese iyo nzira ntiyaba ari imwe mu byatuma Imana itakwishimira ndetse bigatuma utabasha kwinjira mu bwami bw’Imana? Ese byakumarira iki utunze byinshi ariko ukazamburwa ubugingo buhoraho?

Icyo navuga ndangiza ni uko yaba ari umukire cyangwa Umukene bose Imana yifuza ko bazajya mu ijuru ni cyo cyatumye itanga Yesu ngo apfire bose, kandi Imana ikunda abayikunda ndetse abayishakana umwetse bazayibona (imigani 8:17) Birashoboka ko wakira cyangwa ugakena ukazabona ijuru cyangwa akaribura, gusa biragatsindwa gukena ariwowe biturutseho kuko bishobora no gutuma wiba Nyamara Imana ivuga ngo “Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha umukene”(Abefeso 4:28)” .Guhitamo ni ukwawe menya ko Mu buzima bwose gutaha ijuru bishoboka gusa wibuke ubwami bw’Imana butwaranirwa kandi intwarane zibugishamo imbaraga (Matayo 11:12).