{Chorale de Kigali ari na yo nkuru mu makorali yo muri iki gihugu, yizihije isabukuru y’imyaka 46 imaze ibayeho, ikora umurimo wo guhimbaza Imana, inakora izindi ndirimbo zo kubaka umuryango nyarwanda}.

Mu kiganiro na IGIHE, Gasasira Slanislas Kostika, umaze imyaka 40 muri Chorale de Kigali yatangaje ko muri iyi myaka 46 iyi Korali imaze, yakunze kugaragara mu bikorwa byinshi birimo kwitabira Misa zo kwizihiza bimwe mu bikorwa byaranze amateka y’Igihugu, umunsi mukuru w’Ubwigenge, uw’umurimo, uw’abarezi n’indi.

Yatangaje kandi ko Chorale de Kigali yizihije Yubile ya Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye ku itariki ya 03 Kamena 1978 ubwo yizihizaga imyaka 50 y’ubupadiri na 25 y’ubusenyeri.

Yakomeje atangaza ko inama y’abepisikopi yahisemo Chorale de Kigali kugira ngo yizihize Misa yayobowe na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ubwo yasuraga u Rwanda, iyo Misa ikaba yarabereye i Nyandungu ku itariki ya 10 Nzeri 1990 yitabirwa n’abantu barenze miliyoni.

Mu mwaka wa 2007 yatumiwe na Chorale Regina Pacis yo mu gihugu cy’u Burundi mu gitaramo , aho yongeye gutumirwa mu mwaka wa 2011, bifatanya n’Abakirisitu b’aho mu gutaha Paruwasi Regina Pacis yari yuzujwe n’Abakirisitu.

Yatangaje kandi Ko ku nkunga ya Minisiteri y’Umuco na Siporo ifatanyije na Minisiteri ishinzwe imibanire na Afurika y’Uburasirazuba, bashyizeho igikorwa bise “Music Beyond Borders” 'umuziki urenze imipaka”, bakoze igitaramo gihuza amakorari yo mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba bagahimbaza Imana ari na ko bashakira hamwe icyakubaka ibyo bihugu, babinyujije mu mpano yabo yo kuririmba.

Cyatangiriye mu Gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2009, kibera mu Rwanda mu 2011, bikazakomereza mu bindi bihugu muri uyu mwaka ndetse no mu yindi iri imbere.

Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Nizeyimana Alexis, mu Kiganiro na IGIHE, yatangaje ko Chorale de Kigali yatangiye mu mwaka wa 1966 itangizwa n’abagabo bari abahanga muri muzika, ari na bo bashyize indirimbo nyarwanda bwa mbere mu manota. Abo ni Iyamuremye Solve na Muswayire Paulin wari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Iyo Korali yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1986, buvugururwa tariki ya 30 Mata 2012, bafite alubumu 11, banateganya gushyira ahabona iya 12 mu mpera z’uyu mwaka.