{Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2014 kuri iki Cyumweru i saa cyenda z’amanywa haratangizwa ku mugaragaro amahugurwa yagenewe abigisha b’abana bo mu matorero atandukanye (Sunday School Teachers) hamwe n’abandi bose barera abana kandi babikunda. }
Aya mahugugurwa yateguwe ku bufatanye n’umuryango ICMI wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, itorero Agape ndetse n’andi matorero yo mu murenge wa Kanombe.
Nk’uko twabitangarijwe na Rachel Yakana uturuka mu gihugu cya Cameroun akaba n’umwe mubaje gutanga aya mahugurwa, ngo azitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu 15 byo muri Afurika y’I Burasirazuba ndetse n’ibihugu bivuga Igifaransa.
Aba bose bazahugurwa ku bijyanye n’uko bakwigisha abana bo mu mashuri yo ku cyumweru (ECODUM/Ecole du Dimanche) kugira ngo bakure bahesha Imana icyubahiro nk’uko byashimangiwe na Pasiteri Isaie Baho usanzwe ari n’umuhanzi akaba ari n’umuhuzabikorwa muri aya mahugurwa.
Aya mahugurwa arafungurirwa ku mugaragaro ku itorero Kanombe Worship Centre, hanyuma amasomo atangire kuri uyu wa mbere tariki ya 14 azasozwe ku itariki 27 Nyakanga 2014 aho inyigisho muri aya matariki zizaba zitangirwa mu kigo cya Bibiliya cya Assemblies of God i Nyandungu.
ICMI ni umuryango wo muri Amerika ufite mu biganza byawo abana akaba atari ubwa mbere ukoresheje amahugurwa nk’aya ariko ay’uyu mwaka akazabera mu Rwanda.


Ibitekerezo 0