Uyu muhango wabereye kuri New Life Bible Church, ahari Icyicaro Gikuru cya ACT mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu.
Abasoje amasomo bari mu byiciro birimo icya Kaminuza (Bachelor of Arts in Theology and Christian leadership), icy’amasomo ya Bibiliya (Diploma in Bible and Theology) n’icy’abahuguwe mu Iyobokamana (Certificate in Christian Ministry).
Hari n’ikindi kidasanzwe cy’abahawe impamyabumenyi zo gukora ivugabutumwa riganisha abantu kuri Kirisitu.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi baturutse impande zose z’isi bakorana bya hafi na “Africa New Life Ministries”, abayobozi b’ishuri n’inshuti n’abavandimwe b’abasoje amasomo yabo.
Umuyobozi w’Ikirenga wa ACT, Rev Dr Charles Mugisha, yatangaje ko kuba Pasiteri ari umuhamagaro, ariko ko abahamagariwe uwo murimo bakwiriye gutozwa.
Yagize ati “Kwigishwa tewolojiya ntabwo bigira umuntu pasiteri. Ubanza kuba Pasiteri nyuma hakabaho kwigishwa. Pasiteri ni umwarimu, ni umuyobozi, ufatanya na Leta kuyobora abaturage.”
Yakomeje ati “Ntabwo byumvikana uburyo umuntu uyoboye abaturage ndetse akanabigisha, abikora neza atabanje kwigishwa. Abahamagawe bagomba kumenya ko wa mwuka wabahamagaye ari na wo utanga impano yo kwigisha. Nubwo uwo ari umuhamagaro ariko ukeneye no gutyazwa ngo ugire umumaro ufatika. Umuntu akigisha ibyo azi nkuko Leta y’u Rwanda yabisabye abanyamadini.”
Umwarimu muri Fellowship Bible Church muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brandon Barnard, yagaragaje ko kwigisha abakozi b’Imana bizafasha u Rwanda mu muvuduko w’iterambere.
Ati “Mu gihugu cyacu ntibyoroshye kubona umupasiteri utarahuguwe n’ibijyanye n’umuhamagaro afite. Ibi byungura nyir’ubwite, intama ashinzwe ndetse n’igihugu muri rusange.”
Umuvugizi Mukuru w’Itorero rya Revival Temple riherereye i Remera akaba umwe mu babonye impamyabumenyi, Rev. Geoffrey Gatete, yavuze ko amasomo yize mu myaka itanu muri ACT azamufasha mu buryo bwo kuyobora neza itorero no kumenya uburyo bukwiye bwo kugabura ijambo ry’Imana.

















Ibitekerezo 0