{Ikigega gishya cy’ibikomoka kuri peteroli kiri kubakwa mu Murenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo; bivugwa ko kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira litiro miliyoni 21, kikaba kirimo kubakwa na SP Ltd(Société Petroliere), isosiyete isanzwe ikora ibijyanye no gutwara no gucuruza ibikomoka kuri peteroli.}

Litiro miliyoni 21 ziziyongera ku zindi zigera kuri miliyoni 30 igihugu gisanzwe gifitiye ubushobozi bwo kubika.

Icyo kigega kizaza gisanga ibindi bya Gatsata bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 15, na Kabuye hashobora kubika litiro miliyoni 5. Ubu bubiko bubiri bwunganirwa n’ubundi buto buri ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe na Rwabuye mu ntara y’Amajyepfo.

Ushinzwe ibikorwa muri SP Ltd, Jean Paul Rubulika, yabwiye The New Times ko hafi 70% by’ibikomoka kuri peteroli biba muri ubwo bubiko butandukanye, bihunikwa na guverinoma kugira ngo bizagoboke igihugu bibaye ngombwa, hagasigara litiro miliyoni 5, 6 zikwirakwiza ku masoko.

Ikigega cyitezweho kongera ubushobozi bw'ububiko bwa Peteroli kigeze kure cyubakwa
Ikigega cyitezweho kongera ubushobozi bw'ububiko bwa Peteroli kigeze kure cyubakwa

Rubulika avuga ko ugereranyije u Rwanda rukoresha hagati ya litiro miliyoni 25 na 30 z’ibikomoka kuri peteroli mu kwezi, bivuze ko haramutse habayeho ikibazo iyo peteroli iba yahunitswe yamara ukwezi kumwe gusa.

Mu rwego rwo kongera ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli guverinoma ifatanya na sosiyete zigenga ngo hubakwe byibura ibigega bifite ubushobozi bwo kwakira litiro miliyoni 150.

SP Ltd ifashe iya mbere

Sosiyete SP Ltd ni yo ibimburiye izindi sosiyete mu gutera Leta ingabo mu bitugu, yubaka ikigega cy’ibikomoka kuri peteroli, mu gihe umuyoboro uhuza Eldoret (mu Burengerazuba bwa Kenya) na Kigali uteganywa kurangiza kubakwa mu mwaka wa 2017, ibiwunyuramo bikazajya biruhukira i Rusororo.

Ubu bubiko buzaba bufite ubushobozi bwo kwacyira no gusohora litiro miliyoni imwe n’igice y’ibikomoka kuri peteroli, buri munsi.

Ushinzwe gahunda muri SP Ltd, Julius Kibet Martin, yatangaje ko uyu muyoboro uzaba ufite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 9, 6 za mazutu (diesel); litiro miliyoni 9,6 za lisansi na litiro miliyoni 1,6 za benzini (amavuta akoreshwa mu ndege). Ububiko bwa Rusororo ngo bugizwe n’ibigega 6, harimo kimwe cy’amazi yakwifashishwa mu mu gihe habaye inkongi y’umuriro.

Imirimo yo kubaka ubu bubiko yatangiye muri Mutarama 2014, biteganijwe ko muri Mata 2015 buzatangira gukora.

Bivugwa kandi ko mu rwego rwo kugera ku bushobozi bwo guhunika litiro miliyoni 150 z’ibikomoka kuri peteroli mu mwaka wa 2017, indi Sosiyete Oil Com iri gutegura umushinga wo kubaka ibigega. Leta ivuga ko kugira ububiko bunini bw’ibikomoka kuri peteroli ari ingenzi kugira ngo igihugu cyihaze kandi n’ibiciro ku isoko ntibizamuke uko bibonye.

[email protected]