{Abageze mu za bukuru bo mu Murnge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke bavuga uburyo kwibumbira muri koperative byabakuye mu bwigunge nyuma yo guhabwa amafaranga y’ingoboka muri gahunda ya VUP.}
Hashize imyaka itanu VUP itangijwe muri uyu murenge ku rwego rwAkarere ka Nyamasheke hagmijwe kuvana abantu mu bukene no kubafasha kwigira.
Iyi gahunda kandi yita ku batishoboye bageze mu zabukuru, abafite imbaraga bagakora imirimo y’amaboko itanga amafaranga, abandi bagakora imishinga iciriritse bagahabwa inguzanyo.

Abahawe inkunga y’ingoboka bagaragaza ko nubwo ari abasaza n’abakecuru, bafite icyizere cyo kubaho, bakaba barahisemo gukoresha neza inkunga bahawe bakishyira hamwe ndetse bakazigama.
Mu guhuriza hamwe imbagara zabo, bashinze koperative bayita “Akabando k’Iminsi”, igaragara nk’umusaruro w’icyizere bagize cyo kubaho neza. Bashinze iduka ririmo imyaka n’ibindi bakenera buri munsi aho buri munyamuryango afata ibyo akenera akishyura inkunga ije.
Bamwe mu banyamuryango b’iyi koperative babwiye IGIHE ko iki gitekerezo bakigize mu rwego rwo kwigira kuko inkunga nk’iyi ishobora guhagarara ariko bagakomeza kubaho.
Bazambanza Edouard ufite imyaka 89 ahamya ko inkunga y’ingoboka yamufashije kuramba, kuri ubu koperative ikaba imufasha kubona ibyo kurya bitamuruhije kandi yizera ko afite ikindi gihe cyo kubaho kuko abayeho neza.
Agira ati “Banyubakiye inzu ndyama ntavirwa, naguze itungo, ndaza ngafata ibyo kurya muri iri duka ryacu nkazishyura inkunga yaje, none mbayeho neza kandi nzakomeza kuramba.”
Iyamuremye Neria, nawe ufite imyaka 71 akaba na Visi Perezida wa Koperative Akabando k’Iminsi, yemeje ko kubona iyi nkunga byabajijuye bakamenya no kuzigama.

Uyu mukecuru akomeza avuga ko buri munyamuryango yubakiwe inzu ahabwa na matela yo kuryamaho, abona itungo rigufi cyangwa inka bitewe n’imbaraga afite.
Nanone kandi bafite umushinga w’ubworozi bw’inkoko uzatwara miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, ubu bakaba baramaze kubaka ikiraro, inzu irimo icumbi ry’abakozi n’ibiro by’umucungamutungo w’umushinga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yashimiye aba bagenerwabikorwa ku gitekerezo cyo kwibumbira hamwe, anababwira ko ideni bafitiye Umukuru w’Igihugu ari ukobona batejwe imbere n’inkunga yabageneye.
Habyarimana yabasabye gukomeza gucunga neza uwo mutungo bashyize hamwe kugira ngo bakomeze batere imberemuri iyi koperative yatangiye mu mwaka wa 2012.






Ibitekerezo 0