Buri mwaka tariki 1 Gicurasi mu Rwanda no ku Isi hose hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, mu rwego rwo kuzirikana uruhare imirimo itandukanye igira mu iterambere ry’Igihugu, ndetse n’umuhate abakozi badasiba kugaragaza mu byo bakora.
Kimwe n’uko byagiye bigenda mu myaka yahise, muri uyu mwaka wa 2024 nabwo Leta y’u Rwanda yatanze ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, ndetse ibigo bimwe na bimwe byateguye igisa n’ubusabane gihuza abayobozi n’abakozi.
Magingo aya, inzego z’abikorera ni zo ziri ku isonga mu gutanga akazi ku bantu benshi mu Rwanda bangana na 90,8%; iza leta zikurikiraho na 5% naho abakozi bo mu ngo bakaba bihariye 3,9%.
Ibarura rusange ryakozwe mu 2022 rigaragaza ko abantu bangana na 45,1% bari mu cyiciro cyo gukora ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30 mu gihe 48% bari mu myaka 31-64 na ho 7% bari mu myaka kuva kuri 65 gusubiza hejuru.
Muri iyi nkuru turagaruka ku mafoto 50 agaragaza uburyo Abanyarwanda bakorana umuhate imirimo itandukanye babarizwamo irimo ubuhinzi, ubwarimu, ububahiji n’indi.
Ibikorwa byo kubaka ni bimwe mu bisigaye bitanga akazi cyane ku mubare munini w’Abanyarwanda bazi ibijyanye n’ubufundiBenshi mu Banyarwanda bakunda inyama zo mu bwoko bwa sosiso ariko usanga ari bake bazirikana imbaraga bisaba mu gutegurwa iri funguro. Uyu musore n’inkumi bari mu bazobereye mu gukora sosisoNtawakwirengagiza uruhare rw’abamotari mu migendekere myiza y’indi mirimo kuko bafasha abakozi benshi kugera mu kaziBamwe mu Banyarwanda bamaze kugira ubumenyi buhambaye mu gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga, aba bakorera ahazwi nko muri Kazi ni Kazi mu Mujyi wa KigaliIyo umusaruro umaze kuva mu murima, abanyonzi barifashishwa cyane mu kuwugeza ku isoko. Aha bari mu kazi ko kugeza ibirayi ku baguziAbayede bakora mu mirimo yo kuvugurura Stade Amahoro baba bagaragaza umwete mu kazi, cyane ko babyuka iyarubika bagataha ijoro riguyeHirya no hino mu Gihugu habarizwa amasoko mato akoreramo abiganjemo ab’igitsina gore badasiba kugaragaza urukundo bafitiye akazi k’ubucuruziAbagore n’abakobwa bari mu biganje mu mirimo yo gucuruza imbuto hirya no hino mu gihugu, akazi usanga kabasaba kubyuka kare kugira ngo barangure izuba ritarava, banagurishe kareInzu yose irangije kubakwa, ikenera gusigwa irangi, akazi usanga abagakora bagaragaza umuhate ndetse ntibite k’uko bataha basaUbucuruzi bwa ‘canteen’ buri mu bukorwa cyane mu Gihugu. Aha uyu mugore yateguraga amata yo guha abakiliyaAmagare ntiyifashishwa gusa mu byaro, ahubwo no mu mijyi agira uruhare mu bwikorezi bw’ibicuruzwaBenshi mu Banyarwanda bakunda igitoki bakwiriye kuzirikana n’ingufu bitwara kugira ngo kibagerehoNubwo u Rwanda rumaze gutera imbere mu bijyanye n’ingufu, hari hake bagikoresha inkwi. Aba bagabo bo mu Karere ka Rutsiro bapakururaga inkwiInka ziri mu matungo akundwa cyane n’Abanyarwanda kandi ugasanga bazitaho by’umwihariko, bakamenya isaha baziha ibyo kurya no kunywaUruhare rw’abashoferi mu rwego rw’umurimo mu Rwanda ni ntagereranywaMu Karere ka Rusizi ubwato buri mu buryo bw’ingendo bwifashishwa cyane n’abaturage bava hakurya y’i Kivu bajya hakuno yacyoAbakorodoniye bafasha benshi gusana inkweto zabo zigasubirana umwimerere wazoAbaganga ni bamwe mu bakozi bagaragaza ubwitange budasanzwe mu kazi kabo, kuko baba bafite ubuzima bwa benshi mu biganzaBuri Munyarwanda ufite aho ageze yaciye imbere y’umwarimu, ni ingenzi kuzirikana agaciro kabo mu buzima bw’igihuguAbarimu benshi usanga usanga bakorana umuhate n’ubwitange mu kurerera u RwandaMoto n’abamotari badahari akazi ka benshi kahungabanaBuri mwarimu bimusaba imbaraga kugira ngo abana yakiriye ntacyo bazi, bavemo abantu bafitiye igihugu akamaroAkazi ko kubaza kari mu dusaba ingufu, ariko usanga abagakora batinuba ndetse ntibagire umunsi w’ikiruhukoGukanika ntabwo ari akazi koroshye, rimwe na rimwe ushobora no kwikomeretsaAbayede bari mu bafasha abafundi kubona ibyo bakeneye hafi mu mirimo y’ubwubatsiBuri munyeshuri akwiriye kuzirikana agaciro k’umwarimuNta musanzu w’abayede akazi k’ubwubatsi gashobora kugoranaIndabo ziri hirya no hino muri Kigali, hari abo bisaba imbaraga kugira ngo zibeho kandi zihore zitoshyeHari abitanga kugira ngo u Rwanda rukomeze kumenyekana nk’igihugu kigira isuku kandi kibungabunga ibidukikijeNtibigisaba ko umuntu akoresha imbaraga z’umurengera mu gukata itafari cyangwa ibuye, haje imashini zabigeneweHari abo izuba rirenga bakiri mu kaziHari ababyeyi benshi bihebeye umwuga w’ubudoziUyu musaza wihebeye akazi ko gukora ibikapu agaragaza umuhate n’urukundo rw’ibyo akoraHatari abakora ububaji, benshi ntibabona ibikoresho byiza bigezwehoUbworozi bw’ingurube buri gutezwa imbere mu Rwanda, hari abitanga kugira ngo bugende nezaUmuhate w’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu gukurikirana ibibazo byugarije Abanyarwanda ni ingenziAmarerero ni kimwe mu byo u Rwanda rushyize imbere, abayakoramo bagakorana umuhate ngo abana b'u Rwanda bagire ejo hezaAbanyamakuru basabwa gukora cyane kugira ngo bageze ku Banyarwanda gahunda zitandukanye ziri mu gihuguUbudozi butunze benshi mu RwandaNtibikiri igitangaza kubona Umunyarwandakazi wihebeye akazi k’ububajiMu Nteko hakorerwa byinshi bigena icyerekezo cy’IgihuguAbanyonzi i Musanze bakora amanywa n'ijoro ngo batunge imiryango yaboImashini zidoda zizwi nk'icyarahani zitunze benshiAkazi k'ubuvuzi gasaba umuhate n'ubwitange, ngo ubuzima bw'Abanyarwanda budahungabanaHari umubare munani w’Abanyarwanda bakora akazi ko mu rugo kandi umusanzu wabo mu kubungabunga imibereho y’umuryango urigaragaza
Ibitekerezo 0