{Umuryango w’abagore bakiri bato ( WYCA) watangije umushinga wo gufasha abagore binyuze mu gukwirakwiza ibijumba bifite ibara rya ‘orange’ binyujijwe mu buhinzi n’imirire myiza.}

Uyu mushinga (SUSTAIN/Scaling up Sweet Potato Through Agriculture and Nutrition) witezweho kuzamura ikigero cy’imirire uzamara igihe cy’imyaka itanu (2013-2018), ugamije kuzamura imirire myiza y’abagore batwite ndetse n’abana bari munsi y’imyaka itanu binyujijwe mu buhinzi bwa kijyambere ndetse n’imirire myiza hakoreshejwe ikijumba gikungahaye kuri Vitamine A kubera ibara rya orange rikiranga

Byitezwe ko buri mwaka hagomba guhabwa imbuto abana n’abagore 2000 bo mu turere dutatu uzakoreramo mu Ntara y’Amajyepfo.

Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Uzamukunda Prudencienne, yagaragaje ibice bizibandaho cyane; mu buhinzi hazasaranganywa imbuto y’imigozi, higishwe no kuyihinga, hashyirweho n’imirima-shuri.

Muri buri tsinda bazigishwa gukora uturima tw’igikoni ndetse ikazafasha n’uko bategura indyo yuzuye bahabwe n’andi makuru ashoboka yerekeranye n’imirire myiza ndetse bahabwe imfashanyigisho zirebana na yo.

Mu gufasha kwigira kandi no gusigira ubumenyi abagenerwabikorwa babo bazahitamo abatubuzi bane muri buri karere b’imbuto y’imigozi bazaha amahugurwa yo gutubura imbuto iturutse mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) maze ikazagurwa igahabwa abaturage.

Ibi bijumba bikurwamo keke, amadanzi n'ibindii
Ibi bijumba bikurwamo keke, amadanzi n'ibindii

Umwe mu bahinzi bi’ibijumba, Mukanyamibwa Seraphine, aganira na IGIHE yavuze ko yahingaga nkushaka kuramira umuryango we ariko aho ahuguriwe ku buryo bwo guhinga imbuto ya kijyambere yanamenye byinshi mubyo yabibyazamo nko kubikoramo ibisuguti, imigati isanzwe n’iryohereye ndetse aboneraho kwikungahaza ahereye aho atuye byamuteye guhimbirwaho ndeberweho.

Agira ati “Mu guhinga ibi bijumba, nungukiyemouburyo bwo kubera abandi icyigisho mu gutinyuka no gutera imbere kuko nshuruza amandazi ava muri ibi bijumba ngafasha umuryango uko bikwiye ntasabirije cyangwa ngo bandebere ubusa”.

Ibi bikorwa bizakorerwa mu turere dutatu two mu Majyepfo (Muhanga ,Kamonyi na Ruhango) n’uturere tubiri two mu Burasirazuba ( Rwamagana,Kayonza) mu gihe muri Afurika bizakorerwa mu bihugu nka Kenya, Malawi na Mozambique.