Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dario Simbizi, Ushinzwe imishinga n’inkunga z’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi muri Mobisol-Rwanda, hamwe na Alexis Ruzigura, Ushinzwe Ubucuruzi n’iyamamazabikorwa, batangiye berekana icyo Mobisol Ltd ari cyo n’aho igeze itanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba y’izuba, ikaba iyiha abaturage bataragerwaho n’umurongo w’amashanyarazi wa Leta.

Muri iki kiganiro cyabaye ku wa kane 19 werurwe ku cyicaro gikuru cy’iyo sosiyete, batangaje ko Mobisol ari sosiyete ikomoka mu gihugu cy’u Budage, itanga umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu byiciro bitatu 30W, 100W na 200W.

Simbizi yatangiye agira ati “Dufite amasezerano na EDCL yo kugeza mu gihe cy’imyaka ine amashanyarazi y’akomoka ku mirasire y’izuba mu ngo 49.000 n’ibigo by’amashuri 1.000 biri hanze y’umuyoboro. Dufite ubufatanye na EDCL (Icyahoze kera ari Eletrogaz cyaje guhinduka EWSA) ari nyir’umushinga. Turi abafatanyabikorwa bayo kandi b’Umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bitera inkunga uyu mushinga.”

IGIHE: {Nutanga mute ibikoresho byanyu by’amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba? Ese mu bitanga hehe? Mubona abaturage bafite ubushobozi bwo kwishyura neza?}

Ruzigura: Twatangiye umwaka ushize. Ubu dukorera mu Turere twa Ngoma aho tumaze gutanga ibikoresho (Systemes) 535 bikurura bikanabika imirasire y’izuba bikayihinduramo amashanyarazi na Rwamagana twashyize aya mashanyarazi mu ngo 292, muri Nyagatare ni ingo 429 zifite ayamashanyarazi, Kamonyi, Nyanza na Ruhango, uko bikurikirana ni ingo 185, 225 na 142, ndetse na 561 mu Karere ka Bugesera.

Ibyo bikoresho (Systemes) biri mu byiciro bitatu tubiha ingo z’abaturage bakabiriha buri kwezi kugera ku myaka itatu bikabegurirwa. Abaturage bafite amikoro make tubaha sisiteme ya wati 30 (30W), icana amatara atatu, ikagira radiyo n’aho gucomeka telefoni.

Bariha amafaranga y’u Rwanda 6,900 buri kwezi, ababishoboye bafata sisiteme ya wati 100 (100W), iyi ikaba ifite ahantu icumi ho gucomeka telefoni, n’amatara agendanwa arenze atatu. Aba bo bariha ibihumbi 17.100 buri kwezi. Iyi sisiteme itangwa hiyongereyeho televiziyo ifite imiyoboro umunani harimo amakuru n’imyidagaduro.

Sisiteme ya watti 200 yo itanganwa n’amatara 6, ariko iba ifite ahantu hacomekwa andi matara 20. Mu gihe uyifite ayakeneye mu bucuruzi bwe bwaba ubwo gucuruza inzoga, kogosha,… we ariha amafaranga 31.500 (LHS). Iyo ari sisiteme y’ubucuruzi ya Wati 200 bishyura 38.000 kuko haba hiyongereye ahacomekwa telefoni (Mobi-charger) n’amatoroshi.

Kugeza ubu mu ngo 4703 zo mu turere twose twatanzemo aya mashanyarazi, abananiwe kwishyura izi sisiteme zikatugarukira dukurikije amasezerano twasinyanye na bo ni 34 gusa.

Dario Simbizi, Ushinzwe imishinga n’inkunga z’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi muri Mobisol-Rwanda, hamwe na Alexis Ruzigura, Ushinzwe Ubucuruzi n’iyamamazabikorwa
Dario Simbizi, Ushinzwe imishinga n’inkunga z’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi muri Mobisol-Rwanda, hamwe na Alexis Ruzigura, Ushinzwe Ubucuruzi n’iyamamazabikorwa

{IGIHE:} {Akarusho mufite ku bandi bashoramari mu gukwirakwiza amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba ni akahe?}

Ruzigura: Twe dukurikira umuturage twahaye sisiteme kugeza arangije kuriha. Araduhamagara ku murongo utishyurwa (2345) akatubwira ikibazo afite, iyo dusanze gikeneye umutekinisiye wacu, doreko tubafite muli buri fasi, turamuhamagara akagenda akarangiza ikibazo.

Muri santeri yacu ya Nyamata twahaye ubumenyi ngiro abasore n’inkumi 70, tukaba duteganya guha ubumenyi abandi 100 uyu mwaka. Benshi muri bo bakora bene ako kazi ko gukemura ibibazo by’abakiliya bacu.

IGIHE: {Mufite iyihe migambi kugirango mworohereze ubwishyu abakiliya banyu?}

Ruzigura: Dufite amasezerano twasinyanye na EDCL n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri uyu Mushinga. Twumvikanye ko EDCL izatanga umusanzu wayo w’ama euro 1,300,000, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo wemeye gutanga miliyoni esheshatu z’ama euro, ukaba umaze gutanga ama euro 800.000 bityo kugabanya ibiciro bikazashoboka cyane cyane ku ifatabuguzi rya Watt 100 kugera aho umuturage azajya atanga amadolari 15 buri kwezi kugera yeguriwe ibyuma bye. Ibyo bizaterwa ahanini n’uburyo amasezerano na EDCL n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi azagenda ashyirwa mu bikorwa.

IGIHE: {Inshingano z’abafatanyabikorwa bahuriye muli uyu mushinga zimeze zite?}

Ruzigura: Ubundi Umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi y’imirasire y’izuba ni uwa EDCL. Ujyanye no kunganira gutanga ingufu z’amashanyarazi aho umuyoboro utaragera, kandi byuzuza icyerekezo icyo kigo cyihaye cyo kugeza amashanyarazi ku ngo zisaga 70% mbere ya 2017.

Twe nk’abafatanyabikorwa ba EDCL tuwushyira mu bikorwa tuzana ibikoresho, tugakora gahunda yo kubikwirakwiza mu baturage, tukabyitaho (maintenance) tukanabitangaho garanti. Ibi bikorwa kandi bijyanye no guhugura abaturage uko bakoresha neza izo ingufu, uko bazizigama, gufungura ibiro hirya no hino, no guha akazi ababikoramo.

U Rwanda, biciye muri EDCL, rwasinyanye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ruhande rwiyemeza gushora ama euro 1,300,000, n’aho uwo muryango ugatanga inkunga ya 6.000.000 y’ama euro (hafi miliyari 5,4 y’amanyarwanda), hagamijwe kugabanya ibiciro kugira ngo bifashe abaturage kugerwaho n’ayo mashanyarazi, kandi binagabanye ibikorwa byonona ibidukikije nko gutema ibiti, gucana ibikomoka kuri peteroli kugira ngo bagire urumuri.

Abayobozi muri Mobisol bereka Umunyamakuru wa IGIHE ibikoresho (Systemes)
Abayobozi muri Mobisol bereka Umunyamakuru wa IGIHE ibikoresho (Systemes)

IGIHE: {Gahunda yanyu yo gukwirakwiza amashanyarazi y’imirasire izagera ku baturage bose b’igihugu bataragera mu muyoboro wa REG?}

Ruzigura: Dufite umugambi wo kugera mu tundi turere mu minsi ya vuba. Umugambi wacu w’uyu mwaka, tugomba gukorera muri bitatu bya kane (3/4) by’igihugu.

Ubu turi muri Gasabo, Bugesera, Rwamagana, Nyagatare, Ngoma, Rulindo, kayonza, Gatsibo Kirehe Musanze , n’igice cya Rulindo.

Tugiye kwinjira muri Gatsibo na Kirehe, muri Nyakanga 2015, tuzaba dutangiye guha abaturage ba Huye, Muhanga, Rulindo, Gicumbi, Gakenke, Nyabihu na Burera.

Mu Ukuboza tuzaba tugeze muri Nyamagabe, Gisagara, Ngororero na Karongi, muri Werurwe 2016 tuzaba turangije hose.

IGIHE: {Alexis nk’ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Mobisol, icyo izanye waratira abenda kubagana ni iki?}

Ruzigura: Twe tugurisha ibirenze amashanyarazi. Turashaka ko abaturage bagira ubuzima bwiza, igihe cyose ashatse akabona amakuru agezweho kandi akidagadura uko atigeze abibona ahandi, areba televiziyo izana n’ayo mashanyarazi. Dushaka guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda (baba mu cyaro aho amashanyarazi ataragera) kugeza aho utara amakuru ahahoze hatagera itumanaho kubera ibura ry’amashanyarazi ayohereze uwo mwanya.

Umunyarwanda w’akarere ka kure amenye igiciro cy’ifaranga n’ibindi bicuruzwa mu gihugu no hanze akoresheje ikoranabuhanga rigezweho.

{Amafoto: Jacques Nkinzingabo}