{Abenshi mu bafundi n’abakarani bakorera mu Mujyi wa Kigali ntibaramenya uko bashobora kugana serivisi z’amabanki bakabasha kwizigamira, ahubwo babaho ubuzima bwa bucye ndamuke badashobora no kumenya uko bakora.}
Nubwo baba mu mujyi bishobora kuborohera gukoresha ibigo by’imari iciriritse bakizigama, bavuga ko batabona ababegera ngo babasobanurire imikorere yayo na bo babashe kuyagana babone inguzanyo biteze imbere, ku bwabo bumva ko baba batabahaye agaciro .
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abafundi ndetse n’abakarani batandukanye bemeje ko amarira ari yose kubaho bigoye kuko babona batari mu cyiciro cyafashwa n’amabanki ngo gitere imbere.

Mutabaruka Epimaque bakunda kwita Bizengarame ni umukarani ahazwi nko kwa Mutangana amaze imyaka 5 mu bukarani avuye aho akomoka mu Karere ka Gicumbi.
Abarizwa mu kigo Ihinduka Ltd, Makaba ashimangira ko ko mu myaka afite 25 atarabona n’umukozi n’umwe wa banki ngo amubaze akamaro ko gukorana ba banki, uretse kuba abyumva ku bandi nk’amakuru.
Mutabaruka yumva ko amabanki ari aya bakire kuko ntawabimusobanuriye ndetse nta n’ubwo azi uruhare rwe mu kuba yagana ikigo cy’imari.
Nzeyimana Etienne na we amaze imyaka 2 mu bukarani, avuga ko kubaho ari urugamba. We avuga ko banki azi ari SACCO iherereye ahutwa Cyungo mu karere ka Rulindo.
Gusa na yo avuga ko yigannye ikamwima amafaranga inshuro eshatu akeka ko byatewe n’urwego rw’ubuzima yariho, mu nshuro zose yasabaga bamubwiraga ko nta mafaranga ahari.

Nzeyimana yemeje ko ko kugira ngo amenye ibya SACCO ni we wigiriyeyo nta mukozi n’umwe wigeze amusobanurira inzira bicamo uretse ko amaze kwimwa amafaranga yahise afata umwanzuro wo kuza guhiga ubuzima mu mujyi.
Akimana Pahulo na yagize ati “Twebwe erega iyo batubonye badufata nka ba ntabwenge nyamara batugannye bakadukangurira imikorere yabo byadufasha kuko twabagana tukaba twanishyira hamwe tukiteza imbere tukajya twishyura buhoro buhoro”.
Karemera Cyprien na we ni umufundi wavutse mu mwaka wa 1963; ubuzima abayeho mu myaka yose yemeza ko iby’amabanki atazi iyo biva n’iyo bigana kuko nta mukozi wa banki n’imwe wigeze abimusobanuriraho.
Misigaro Jean Baptiste na we avuga ko yatangiye akazi k’ubufundi mu mwaka wa 1999, abaho mu buzima bwa nyakabyizi iby’amabanki ntazi iyo biva niyo bigana gusa yemeza ko hari banki imusobanuriye imikorere yayo ashobora kuyigana ikamuteza imbere.
Mbonyenzima Jean Marie Vianey na we ni umuyede, ku myaka 23 y’amavuko afite yemeza ko yumva amazina y’amabanki mu matwi uko ariko atazi iyo biva n’iyo bigana kuko nta muntukozi wa Banki n’imwe wigeze umusobanurira .
Leta y’u Rwanda yashyiriyeho abaciriritse uburyo bashobora kubona inguzanyo, baganye ibigo by’imari iciriritse nyuma yo kwibumbira mu makoperative.

Ibitekerezo 0