{Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwememeza ko bitarenze muri Mata 2015 hazaba huzuye ikigega gifite ubushobozi bwo kubika meterokibe (m[[3]]) 400 mu Kagari ka Gihara Umurenge wa Runda kizifashishwa mu gukomeza gukwirakwiza amazi meza mu gice kinini cy’Umujyi wa Kamonyi.}
Bivugwa ko aya mazi aturuka ku Muyoboro wa Nzove ku Mugezi wa Nyabarongo, aje ari igisubizo ku baturage b'Umurenge wa Runda n'uwa Rugalika kuko bamwe muri bo batagerwagaho n’amazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Jacques Rutsinga, yagize ati “Aya mazi aje akenewe kandi ni igusubizo ku baturage bacu batuye aho tutari twayageza”.

Rutsinga yavuze bazakomeza gukwirakwiza amazi meza aho ataragera hirya no hino mu Mirenge igize aka Karere, akaba yanaboneyeho kubasaba kwirinda kujya bangiza iyi miyoboro y’amazi ahubwo bakayibungabunga.
Kubwimana Esperance atuye mu Kagari ka Gihara, akaba yaravuze ko byajyaga bibagora kubona amazi meza, bityo akaba yizeye ko iki kigega nikimara kuzura n’uyu muyoboro umaze kurangira, bazabona amazi mu buryo burambye.
Umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere, Nsengiyumva Moise, avuga ko uyu muyobozi ari igice cya kabiri ukaba ufite uburebure bwa km 30, aya mazi akazagezwa ku baturage b’Umurenge wa Runda na Rugalika.
Kubaka iki kigega cy’amazi ndetse n’uyu muyoboro w’amazi wa km 30 byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyoni 798. Aya mafaranga, igice kimwe kizatangwa n’ubuyobozi bw’Akarere naho andi akazatangwa n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu (REG).




Ibitekerezo 0