{Ikigo k’Igihugu gishinzwe abanyamwuga mu icunga mari (ICPAR), kiremeza ko mu Rwanda umubare w’abacunga mari b’umwuga ugiye kwiyongera kuburyo bushimishije.}

Kunshuro ya mbere ICPAR ifunguye amarembo yayo, hateguwe ibizamini ku bantu bashaka kuba abacunga mari b’umwuga, ibi bizamini bitegurwa n’inzobere mu icunga mari zihitwamo na ICPAR akaba ari nazo zibikosora.

Nkusi Delphin umunyeshuri muri Kaminuza ya SFB akaba n’umwe mubitabiriye ibizamini bya ICPAR yadutangarije ko we yabyitabiriye agamije kuzamura ubushobozi n’amahirwe mu mwuga w’icunga mari.

Nkusi ubwo yari yaje mu bizamimni tariki ya 06 Ukuboza 2012, yadutangarije ko yiga mu mwaka wa gatatu , ati “Njye nkimara gusobanukirwa iby’ibizami bya ICPAR numvise ari inzira nziza yo kuba umunyamwuga mu icungamari, ni uko niyandikisha mu bazakora ibi bizami ngo ndebe ko nabona iyi mpamyabushobozi (certificate)yabo.”

Evans umuyobozi mukuru wa ICPAR yadutangarije ko ku ikubitiro bafite abanyeshuri bagera ku ijana na mirongo itandatu na batanu, bakaba barahawe ibizamini abazabitsinda bagahabwa impamya bushobozi zibemerera gukora nk’abanyamwuga mu icunga mari.

Evans yatubwiye kandi ko bafite ikizere ko abafite amakemwa mu icungamari mu Rwanda bazahinduka bakaba ntamakemwa kuko aricyo ICPAR yavukiye. Ati “Mu Rwanda umubare w’abacunga mari b’umwuga urihasi kuburyo bugaragara, ubu dufite abanyamwugamagana abiri na makumyabiri n’umunani bakorera mu gihugu cyose, muri bo mirongo itanu na babiri gusa nibo banyarwanda gusa!”.