{Ikibazo cy’ikoranabuhanga rike muri SACCO ni kimwe mu byo abaturage bo mu karere ka Musanze baherutse kugaragariza BNR bavuga ko barushywa no gusabwa gufungura amakonti muri buri Murenge bagezemo bakeneye serivisi z’iki kigo cy’imari.}

Kabera Theophile, umwe mu baturage babajije ibibazo, yagaragaje ko hari ubwo umuturage wo hasi abona ikiraka kimutegeka guhemberwa muri SACCO agafunguzamo konti, yakongera kubona ikindi gishushe nka cyo mu wundi murenge naho agasabwa indi konti, agatunga nyinshi kandi atazikoresha.

Yagize ati “Nk’umuturage wo hasi hari ubwo aba ari mu murenge runaka agafunguza konti kubera aba ari aho akorera nk’ibiraka…byaba ngombwa ko yimukira mu wundi murenge bikaba ngombwa ko yongerwa muri ya SACCO y’aho bakamutegeka gufunguza indi konti, ugasanga wa muntu aruzuza amakonti kandi atazabasha gukoresha.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yemeranyije n’uyu muturage ko kuba za SACCO zitarabona ikoranabuhanga rizihuza rikanihutisha imikorere yazo koko biteye inkeke, gusa yizeza ko iki kibazo kiri kuvugutirwa umuti.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa

Uyu muyobozi yemeza ko habayeho ugutinda gushyira ikoranabuhanga muri ibi bigo by’imari ndetse no kubihuriza muri banki imwe y’amakoperative (Cooperative Bank), ariko ngo uko biri kose uyu mwaka wa 2015 urarangira byose byakemutse.

Ati “Ikibazo cya SACCO cyabajijwe turabyemeranya rwose ni ikibazo gikomeye. Leta yashyizeho gahunda yo gufasha za SACCO kuzikorera ikoranabuhanga rizihuza, byaratinze ariko ubu tuvugana bari kurangiza gutanga isoko ryazo twizera ko mbere y’uko uyu mwaka urangira SACCO zose zizaba zifite porogaramu izifasha mu kazi kazo kandi zahujwe.”

Imikorere ya za SACCO nimara guhuzwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, umuturage azaba yemerewe guhabwa serivisi aho ari hose mu gihugu kuri konti imwe, kandi adasiragiye mu buryo ubwo ari bwo bwose.

SACCO ziratera imbere byihuse…

BNR igaragaza ko umutungo wa za SACCO wazamutse ku ijanisha rya 26%, aho mu mwaka ushize, wageze kuri miliyari 72.3 uvuye kuri miliyari 57.4, mu 2013, inguzanyo zatanzwe na zo zikaba zarazamutse ziva kuri miliyari 21,5 zigera kuri miliyari 27.7.
Amafaranga abitswa muri SACCO na yo yariyongereye, ava kuri miliyari 45.7 avuye kuri miliyari 36.9 mu mwaka wa 2013.

Ku mikorere ya za SACCO, BNR igaragaza ko inguzanyo nyinshi zatanzwe mu bucuruzi, ama resitora n’amahoteli, nyamara iki kigo cy’imari cyegereye abaturage ku rwego rwo hasi, kandi abenshi bakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

SACCO zashinzwe ari kimwe mu bisubizo byo gutuma Abanyarwanda bagana ibigo by’imari cyane cyane ibiciriritse, bakanacika ku muco wo kubika amafaranga mu ihembe.

SACCO zatumye abaturage benshi bamenya kwizimaira mu bigo by'imari
SACCO zatumye abaturage benshi bamenya kwizimaira mu bigo by'imari

[email protected]