Uwo muhanda wa kilometero 13.8 uturuka i Huye ukagera ku Biro by’Akarere ka Gisagara; bawemerewe na Perezida Kagame Paul. Watangiye kubakwa tariki ya 8 Ukwakira 2018 bikaba biteganyijwe ko uzatwara agera kuri Miliyari 6.5Frw.
Ibikorwa byo kuwusoza byajyanye no kuwushyiraho amatara awuboneshereza mu masaha y’ijoro mu rwego rwo gufasha abawukoresha kugenda neza ndetse no kubungabunga umutekano.
Bamwe mu baturage b’abacuruzi mu gasantere ka Ndora aho uwo muhanda unyura, bishimira ibyo bikorwaremezo bagerejwe bakifuza ko bakongererwa amasaha yo gukora ku mugoroba kuko haba habona.
Fideèle Mugisha ukora akazi ko kogosha ati “Turashimira ubuyobozi bwacu bwiza bwaduhaye uyu muhanda wa kaburimbo none badushyiriyeho n’amatara ku buryo hano nijoro haba habona neza. Ahubwo twifuza ko batwongerera amasaha yo gukora tugakomeza akazi tukiteza imbere.”
Umubyeyi Thacienne ukora ubucuruzi na we asanga ibikorwa remezo bahawe bije kubateza imbere no guteza imbere agace batuyemo.
Ati “Iyi kaburimbo ni iterambere, none ubwo batuzanyiye n’amashanyarazi ni ukutubwira ngo namwe mukore ntihagire usigara inyuma.”
Ubusanzwe amabwiriza asaba abakora ibikorwa by’ubucuruzi muri ako Gasantere ka Ndora gufunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko bo bakifuza ko bacuruza kugeza saa mbiri kuko haba habona.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Clemence Gasengayire, yavuze ko icyifuzo cy’abo baturage bazakiganiraho n’abacuruzi bakareba isaha ibabereye.
Ati “Kongera amasaha yo gukora ni byo ariko bikajyana n’umutekano;(…) ku busabe bwa benshi dushobora kubiganiraho kuko ntabwo twasubiza inyuma icyifuzo cy’abaturage. Nabo bashobora kubiganiraho mu buryo bwabo bakabimenyesha Inama Njyanama y’Umurenge ikabongerera amasaha yo gukora.”
Kugeza ubu mu nkengero z’uwo muhanda hamaze kugera ibikorwa by’amajyambere birimo uruganda rwa GABI Ltd rwenga inzoga mu bitoki; hari kubakwa uruganda rutunganya ifu ya kawunga mu bigori hamwe n’urwenga umutobe mu bitoki.
Mu mujyi wa Gisagara hatangiye gukatwa ibibanza birenga 60 byo guturamo kandi hari n’igice cyagenewe ubucuruzi na cyo kigiye kubakwa.
Mu bijyanye n’amashanyarazi; abatuye mu Karere ka Gisagara bayafite ku kigero kiri hejuru ya 54% bavuye kuri 2% yo mu 2010.
Ni ubwa mbere Akarere ka Gisagara kagize umuhanda wa kaburimbo mu mateka yako.













Ibitekerezo 0